Urubuga nkoranyambaga rwa Facebook rushishikariza abantu barukoresha
ko bakwirirye kongeraho nimero za telefone zabo kugirango bongere
umutekano wa konti zabo, ariko kubikora gutyo bishobora gutuma hari
ibindi bibazo byavamo. Bityo tugiye kubereka uburyo ushobora guhisha
nimero ya telefone yawe washyize kuri facebook ndetse n’ impamvu
ukwiriye guhita ubikora.
Ese wigeze ushyira nimero yawe kuri konti yawe yo kuri facebook ?
Niba igisubizo watanga kuri icyo kibazo ari Yego ; warubizi ko buri
muntu burya ashobora kubona amakuru yawe akwerekeye bimworoheye aho
yakwandika nimero zawe muri Google agahita ayabona ? Ashobora no
kudakoresha nimero yawe yose uko iri ariko akandikamo imibare micyeya
ariko ibisubizo abona bikaza ari ya makuru akwerekeye.
Iyo ufunguye konti bwambere kuri Facebook ndetse n’ iyo ushyize
amafoto cyangwa videwo kuri facebook, Facebook igusaba ko wakongeraho
nimero yawe ya telefone kuri konti yawe. Nibyo koko nimero yawe ya
telefone ishobora gufasha mu kongera umutekano wa konti yawe, aho ifasha
mu kurinda ko abani bantu batabifitiye uburenganzira bakwinjira muri
konti yawe.
Ariko nanone mugihe udatunganyije imigenzurire y’ imikorere(account
privacy settings) ya konti yawe, umuntu uwariwe wese ashobora kwandika
nimero yawe mu mashakiro atandukanye agahita abona amakuru menshi
akwerekeye ndetse bakaba bayakoresha mu nyungu zabo zitandukanye.
Amakuru yawe bashobora kureba ni nko kureba amafoto yawe, amazina, akazi
ukora, ahantu uherereye, n’ ibindi. Ibyo ubaye ariko ubishaka ntakibazo
byaba bitwaye, ariko usanga benshi baba atariko babishaka.
Niba waramaze gutanga nimero yawe ya telefone kuri Facebook, hari
uburyo wakoresha kugirango urinde ko iyo nimero yazakoreshwa mu buryo
budakwiye ndetse hari n’ uburyo warinda amakuru akwerekeye mu buryo
bukwiye.
Aha tugiye kukwereka intambwe ku ntambwe uburyo wahisha nimero yawe
washyize kuri Facebook. Soma iyi nkuru yose urasobanukirwa uko wafungira
abo bantu bashaka kumenya amakuru yawe yihariye utabibahereye
uburenganzira.
UBURYO WAHISHA NIMERO YAWE WASHYIZE KURI FACEBOOK
1. Injira muri konti yawe ya Facebook hanyuma ukande kuri ka arrow kari ahagana hejuru mu ruhande rw’ iburyo kuri Page.2. Manuka ahagana hasi hanyuma uhitemo Settings.
3. Mu mahitamo uhawe y’ ibumoso hitamo menu ya Privacy
4. Reba ahanditse ‘Who can find me’, hanyuma uhitemo ahanditse ‘Who can find you using the phone number you provided ?’
5. Urahabwa amahitamo y’ uburyo bubiri. Ahambere urahabwa aho ugomba guhitamo abantu bemerewe kubona nimero yawe ya telefone washyize kuri Facebook. (lets you choose who can find your mobile number)
6. Aha kabiri naho urahabwa aho ugomba guhitamo niba imbuga zikoreshwa nk’ amashakiro y’ amakuru zemerewe kohereza link kuri timeline yawe (whether search engines are allowed to link to your Timeline)
7. Niba ushaka guhisha nimero yawe ya telefone washyize kuri Facebook, ugomba kutemerera amahitamo wabajijwe ku ntambwe ya gatandatu (‘Allow other search engines to defer to your Timeline’ should be disabled)
8. Emeza amahitamo yawe ukanda kuri ‘Confirm’
0 comments:
Post a Comment