vistiors n'ibihugu

Tuesday 14 April 2015

Bimwe mu bintu 8 byingenzi abagabo bakunda kuvuga iyo baca inyuma abakunzi babo

Abagabo buriya nibo bantu batanjya Babura icyo kuvuga cyangwa ubwisobanuro bwatuma bava mu bihe bagezemo,nineho bikaba akarusho iyo baca inyuma abakunzi babo,bakora ibishoboka byose yewe no kubeshya iyo babona ko aribyo bishobora kubatabara ndetse bigatuma n’umubano utangirika,ariko ntabwo bivuze ko bishimira kubeshya cyangwa guca inyuma abakunzi babo,ahubwo rimwe na rimwe babikora bibatunguye.

Hari ibintu byinshi abagabo bavuga mu gihe baca inyuma abakunzi babo,ariko twe twabakusanyirije bimwe mu byo bakunda kuvuga cyane.
1.Ni inshuti gusa
Iyo ufashe umugabo wawe ari kuvugana n’undi muntu mushya,w’igitsina gore,iyo umubajije niba ushobora guhura nawe,umugabo agusubiza agira ati n’amasoni menshi”ni inshuti gusa bisanzwe”kandi nyamara hari igihe aba arenze kuba ari inshuti,ahubwo ari undi mukunzi we ku ruhande cyangwa bafite ikindi kibahuza kirenze ubucuti.
2.Ubaha amabanga yanjye;ntukore kuri Telefone yanjye
Impamvu yonyine adashaka ko ukora kuri telefone ye,nuko aba afite ubwoba ko ushobora kubona ubutumwa bwe bugufi undi mukobwa cyangwa umugore yamwoherereje cyangwa ubwo we yamwoherereje,cyangwa akaba afitemo amafoto ye ateye isoni muri iyo telefone.
3.Unca Inyuma?
Abagabo benshi baca inyuma abagore babo bakunze kubashinja kubaca inyuma kuko rimwe na rimwe bumva ko ubwo babikora n’abagore babo babikora,biba bigoranye kwiyumvisha uburyo umugore we atamuca inyuma nawe.
4.Ntuhagije kuri we
Akenshi ibintu byose ukoze we akwereka ko wibeshye,ubundi ntiyaguca inyuma iyo agukunda,cyangwa iyo yumva ko umuhagije,bityo we ubwe niwe wiyumvishya ko utamuhagije ari nayo mpamvu ahita ashaka undi ku ruhande.
5.Mfite akazi kenshi uyu munsi,bityo ndaza gutinda gutaha ho gato
Rimwe na rimwe iyo afitanye gahunda nundi mugore akumvisha uburyo uwo munsi ari bugire akazi kenshi kandi ko ataha bitinze,ubwo nta yindi mpamvu iba imuteye kuvuga ibyo nuko aziko afite ahantu ari buhurire nundi mugora haba muri Hotel cyangwa ahandi hantu.
6.Ndacyagukunda kandi nshaka kubana nawe “iyo afashwe”
Akubwira ko agukunda kandi ko ashaka kugumana nawe kandi ubwo ibyo akubwiye nibyo amaze kubwira undi,impamvu nta yindi ni ukugira ngo atagaragara nabi mu bandi uramutse umutaye uvuga ko wamufashe aguca inyuma.
7.Ntabwo nashatse kukubabaza
Afite ukuri,iyo agiye hanze muri aferi,ntabwo aba yumva ko agiye kuryamana nundi mugore kubera ko ashaka kubabaza umugore we”ashobora kuba abikora ku mpamvu ze atabanje gutekereza uburyo biri bukubabaze.
8.Ntabwo nshaka ku kubura
Mu rwego rwo kugumana icyubahiro,iyo umufashe ari kuguca inyuma ugashaka kwigendera aza agusaba imbabazi avuga ko adashaka ku kubura,gusa icyo gihe umuhitishamo niba azakomeza kuryamana nabandi cyangwa ashaka ku kubura.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More