vistiors n'ibihugu

Friday, 10 April 2015

urukundo nyarukundo

Ntuzacikwe n’igice cya 5


kizabageraho vuba. Yahise anisangira Igitego mu ruganiriro ngo babe bamenaho abiri.Ntiyigeze agira icyo amuhingukiriza birebana n’ibaruwa Umutesi yari yamwandikiye kugirango hatagira ikibazo kiza mu rukundo rwabo. Umunsi wakurikiyeho nibwo Igitego yari gutaha.Yaba Cyuzuzo ,yaba Igitego ntawifuzaga gutandukana n’undi.Igitego yatashye ababaye ,Cyuzuzo na we asigara agahinda kamwishe burya babivuze ukuri ngo "
Iminsi ni mibi yo itandukanya abikundaniye " Mu nzira Igitego yagiye yitekerereza ku byishimo n’umunezero bari bifitiye we na Cyuzuzo mu munsi we mukuru akumva iminsi yasubira inyuma ni uko nyine ngo iminsi idasa yose. Akibaza ati " Buriya koko Cyuzuzo ntibazamuntwara?ko mu munsi we nabonaga abakobwa bamusimburanaho! Abakobwa b’i Kigali ndabazi bapfa gusa kubona wifitiye ifaranga kandi byongeye Cyuzuzo yifitiye n’uburanga bukurura bukanarangaza abakobwa. "Ubwo niko yimyoza anitsa n’imitima ati "Ariko njye sinzigera muhemukira kuko igihe cyose twabanye yanyeretse urukundo.Nanjye nzamukunda urukundo rumwe ruzira kumubangikanya." Ikiruhuko kirangiye Igitego yasubiye ku ishuri. Akihagera yakubitanye n’ibaruwa ya Cyuzuzo .Yamubwiraga ko amukumbuye cyane ariko ko azamusura ku ishuri.Yamumenyeshaga ko mu gihe atarajya kwiga kaminuza ko yabonye akazi mu isosiyeti y’ubwishingizi. Igitego byaramushimishije kuko byamweretse ko byibuze Cyuzuzo akimuhoza ku mutima.Umutesi nawe aho ari yari agitegereje ko Cyuzuzo amusubiza . Kwandikirana nibwo buryo bwakoreshwaga , amatelefoni yari atarasakara. Umunsi wo gusura ugeze ,Cyuzuzo yahise yerekeza iya Butare ajya gusura uwa muzonze, Igitego. Akigera mu rwunge abandi banyeshuri bamwakiriye neza kuko bose bamukundaga . Batangiye kumubaza amakuru yo mu buzima busanzwe , ababwira ko nta kibazo afite.Hashize akanya umwe muri abo basore witwaga Kalisa ati” Nonese Cyuzu!Njye kumuguhamagarira? ” Cyuzuzo atangaye ati” Ninde se uvuga ? “Kalisa n’abandi banyeshuri basekera rimwe ,Kalisa ati " Ndavuga Igitego cyawe!Ninde se wo muri iki kigo utazi ko mwikundanira? Uzatuze rwose ubu ntawamuyoberaho kuko tuzi ko wamudutanze.Genda wahisemo neza pe!Kandi urukundo rwanyu ruhogoza benshi ,icyo nabifuriza gusa ni ukutazigera mutandukana by’iteka ryose” Cyuzuzo amaze kumva ayo magambo abura icyo yarenzaho ati “ Ngaho genda umumpamagarire kuko ndihuta.Umutesi aho yari ari mu ishuri yumva abakobwa bagenzi be bavugana ngo uriya si Cyuzuzo wa muhungu wari uzi gukina umupira? “ Umutesi yabyumvise vuba ahita yiruka ati natanzwe.Yibwiraga ko byanze bikunze ariwe aje gusura. Ataragera aho Cyuzuzo ari abona ari kumwe n’Igitego. Byaramubabaje asubira inyuma ahonda agatoki ku kandi. Agenda yivugisha ati “ Nzakora uko nshoboye Cyuzuzo yongere abe uwanjye. "Ubwo Umutesi yiganaga n’Igitego .Umutesi agahora acunga ko Cyuzuzo yakwandikira Igitego .Agahora amufitiye ishyari ariko ntabimwereke.Umutesi yahise yiyemeza kuzajya gusura Cyuzuzo mu biruhuko akamubaza neza niba akimukunda cyangwase niba yikundira Igitego nabyo akabimenya bityo agakurayo amaso. Ariko kubwe yumvaga atahara Cyuzuzo. Ntibyatinze ibiruhuko biragera.Umunsi umwe ari ku wa kane,Umutesi atega tagisi yerekeza ku Kacyiru iwabo wa Cyuzuzo. Reka rero agereyo asange ntawuhari .Yahasanze umukozi, amubwira ko yagiye ku kazi ko kandi ataha nijoro. Umutesi yacitse intege abura uko abigenza amusaba kumurangira aho.Undi na we ahamurangira neza kuburyo Atari kuhayoberwa .Umutesi arangije amusezeraho . Ataragenda umukozi amubaza izina rye. Ati “ umubwireko ari Umutesi yongeraho ati arahita amenya. " Yatashye agahinda kamwishe.Yagiye yibaza ukuntu azabona Cyuzuzo bikamuyobera kandi ubwo ikiruhuko cyendaga kurangira. Amaze gutekereza bimuyobeye , afata icyemezo cyo kuzajya kureba Cyuzuzo ku kazi. Burya koko ngo aho umutindi yanitse ntiriva. Umutesi yagiye kureba Cyuzuzo ku kazi asanga uwo munsi atakoze.Yahise ajya iwabo agirango arahamusanga naho asanga ntawuhari. Byamubereye umutwaro yibaza ukuntu agiye gusubira ku ishuri batabonanye akumva biramushobeye.Ubwo hari kuwa gatanu. Nimugoroba Cyuzuzo atashye ,umukozi yongera kumubwira ko Umutesi yagarutse kumureba. Amubwira ko ngo no ku kazi yari yabanje no kunyura ku kazi.Yongeraho ati “ Ariko nabonye agenda ababaye cyane,ngo nabona akanya azagaruka urutse ko atabyizera kuzongera kubona umwanya. " Cyuzuzo byatumye yibaza byinshi.Yakwibuka ukuntu bagikundana n’Umutesi yabonaga ntacyo yitayeho none akaba yari asigaye amwirukaho bene ako kageni biramutangaza.Yibaza uko azbyifatamo bimubera ikibazo.Byatumye afata icyemezo cyo kuzajya kumwirebera. Bukeye yanyuze ku kazi asaba uruhushya ,ababwira ko agize ikibazo cyihutirwa.Umuyobozi w’isosiyeti arumuha atazuyaje kuko Cyuzuzo yari umukozi witanga kandi ukora neza cyane.Yasubiye iwabo asaba umushoferi Kanamugire ,wari umushoferi wa se ,ko yamuha rifuti akamugeza I Nyamirambo iwabo w’Umutesi. Kanamugire ntiyamwangira aramwemerera. Bageze iwabo w’Umutesi basanga ari ku mesa yitegura gusubira ku ishuri.Umutesi akibona Cyuzuzo yabaye nk’umeze amababa.Imyenda yari ari kumesa ahita ayiha Mariya murumuna we.Yahise ajya kwakira abashyitsi .Hashize akanya Kanamugire aba agiye gutegerereza Cyuzuzo aho bari baparitse imodoka. Cyuzuzo n’Umutesi basigaye baganira ibiganiro bisanzwe.Hashize nk’igice cy’isaha baganira,Umutesi abaza Cyuzuzo ati " Cyuzu! Mperutse kukugezaho ubutumwa ngusaba imbabazi z’ibyo nagukoreye. Naricaye nsubiza ubwenge ku gihe, ntekereje amakosa, ubuhemu nagukoreye nkakubera umukunzi gito, niyemeza kugusaba imbabazi kandi mbikuye ku mutima. Nasanze nta musore ugira urukundo nk’urwawe. Nubwo nakoze byinshi bitatum aumbabarira ariko ndacyagukunda kandi numva ntawundi musore nagusimbuza mu mutima wanjye, ubuzima bwose nsigaje ku isi. " Ubwo Cyuzuzo yari yicaye amuteze yombi. Mu gihe ataragira icyo yongeraho , Umutesi yungamo ati" Ese Cyuzu, warambabariye? Ese uracyankunda? .. Biracyaza Niki cyihishe inyuma yo kuba Cyuzuzo yaraje gusura Umutesi bitunguranye? Ese yaramubabariye? Iki kibazo se azagisubiza ate?
Ntuzacikwe nigice cya 6

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More