Iki ni igice cya Kalindwi cy’Inkuru y’Urukundo (true
story), niba ari ubwa mbere ubonye
iyi nkuru soma
ibice 6 bibanza, umenye aho
twatangiriye.
Isimbi: ehhhh, ndarota cg ndi
kwerekwa???????
Nkibona message nahise mva online,
ubundi numva nkubiswe n’inkuba peeee….
Nahise niha akanyabugabo mpita
nkura code muri
telefone ngo muhamagare, ikimara
kuvamo ahubwo niwe wampamagaye
mbere,
Rwenya: alo, alo
Isimbi: oyaaaa, kuki
wambeshyeeee???? Ese koko
wari waragiye muri South Africa???
Urazi ko
iwanyu bahangayitse igihe
kinini??? Najye
nkahangayika bikagera n’aho nshaka kuba
umusazi??
Rwenya: umva mukunzi wanjye, ni
inkuru ndende
keretse turi kumwe ubundi nkakubwira
uko bimeze
Isimbi: oya oya, narakwanze peee,
sinkishaka gukundana nawe,
telefone ihita ivaho.
Ubwo ejo Isimbi ahita ajya kwiga
vacance zirangiye kuko yigaga i
Butare muri
kaminuza nkuru y’u Rwanda, guhera uwo munsi
nta bip, nta call, ye no kuri facebook
ya postingaga
inkuru z’agahinda gusa, hari nkaho
yanditse ngo:
“ese
koko urukundo rubaho cg iyi si
dutuyeho yuzuye
ubugambanyi no kubabaza???”
Ariko nakomeje gusoma comment kuri
post
ye, mbona Teta yamusubije ati: “urukundo rubaho
iyo ufite umutima wihagana kandi
ukizera
Imana. Oya oya, twebwe jya utureka
twahuye
n’abahungu batagira urukundo umva mukuru
wanjye, nta muhungu utagira
urukundo ahubwo mu
rukundo ninko kurwana intambara
yahuje Koleya
y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru mu 1950. Ubwose
ushatse kuvuga iki??? Sha Isimbi
weee tujye inbox
nkubwire batadusomera amabanga….
Nahise nkubitwa n’inkuba pe, ntangira gukeka keka
ibyo bavuganye, ubundi biranshanga
peeeee,naje
kuvugana na Teta kuri telefone
maze nawe
biramutungura cyane kuba nkiri
muzima pe, nyuma
Teta akajya ansura cyane,
tugatemberana ariko
Isimbi we ntiyanyitabaga kuri fone
narimwe pe,
umunsi umwe ndikumwe na Teta
ndamubaza nti:
“ariko
nabonye post ya Isimbi, ukomantaho nyuma
mujya inbox, ese ni ibiki
mwaganiraga???
Teta: umva ni ukuri burya intambara
yahuje abanya
Koleya b’Amajyepfo n’Amajyaruguru mu 1950,
bose bavugaga ururimi rumwe,
baricana, hagwamo
abantu benshi cyane, nyine urumva,
nako sinzi….
Rwenya: oya mbwira ntukanjye
uzimiza peee.
Teta: umva nkubwire njye ndi
umunyakoreya wa
m’ajyaruguru Isimbi akaba uw’amajyepfo, kandi
koko aniga mu majyepfo, umva
Rwenya we, ni
ukuri ndagukunda, kandi
sinaguhomba,
kabone nubwo wabana na Isimbi.
Yayayaayayya, ni ukuri numvise
bitumvikana peee,
njye namufataga nk’inshuti ya hafi ariko mu
rukundo wapi pe, nyuma
ndamubwirango “njye
nkunda umuntu umwe witwa Isimbi,
nubwo we
atakinyitayeho.”
Teta ahita ahamagara isimbi kuri
fone,
Isimbi: alllo
Teta: bite ? reka nguhe umuntu
muvugane
Rwenya: alllo? (ni ukuri sinarinzi
umuntu
turi kuvugana , numva ni Isimbi,
nawe acyumva
ko ari njyewe ahita akupa,) mbese
guhera
uwo munsi numvise iby’urukundo
mbivuyemo kuko nta mahoro
narindimo namasa
pe. Nibwo nsubiye ku ishuri aho
nigaga
Mount Kenya University nsanga
baransibije,
kandi nari nsigaje trimesrte imwe
ngo
ndangize, ndihangana ndiga neza
cyane, nigaga
BBICT (Bachelor of Business and
Information
Communication Technology), ubundi
kubw’amahirwe nsoza amashuri yanjye yose,
ubundi ubushomeri burankubita
peee, ndateseka
sana, aho ndepoje hose ngategereza
ko
bampamagara ngaheba, burya iyo
urangije wibwira
ko wahita ubona akazi.
Ibaze nageze naho njya mpura n’abasore twiganye
bari bafite akazi keza, nkabasaba
500frw yo
kurya muri restaurant.
Namaze imyaka ibiri ndi
umushomere, bigera aho
isimbi arangiza, abona akazi keza
yahembwaga
nka 450.000, na murumuna we Teta
arangiriza i
Mudende ahita abona akazi muri BK,
mbese
njyewe narakubiswe byahatari pe,
narebaga
ubuzima ndimo mpita nihangira
umurimo, ariko
Teta yacishagamo akansunikira kuri
tigo cash
10.000 gyangwa 5.000, ubundi nkaba
ndwariza
aho.
Igice cya Munani kiraje vuba aha.
0 comments:
Post a Comment