vistiors n'ibihugu

Tuesday 28 April 2015

Kwandika CV (Umwirondoro ) isaba akazi


www.luckyson.yolasite.com

Kwandika CV (Umwirondoro )


KWANDIKA CV/U MWIRONDORO
Umaze kubona aho waka akazi rero, wanditse ibaruwa, ariko igomba kujyana n’umwirondoro. Menya ko uzaguha akazi, ikintu cya mbere azifashisha mu kureba niba ugakwiye, ni umwirondoro wawe. Akeneye kumenye niba ibyo wize, ibyo wabayemo, n’ibyo wakoze bimuha icyizere ko uzatanga umusaruro mu kigo cye.

ICYONGEREZA
1. PERSONAL PROFILE
First Name : Job
Other names MURIMO
Sex : Male
Date of Birth : 08/05/1980
Marital Status : Single
Nationality : Rwandan
Language proficiency : Kinyarwanda ,English, French, Kiswahili
Emaill : murimojob !@yahoo.com
Phone Number : 0700000000
2. KEY QUALIFICATION
Hano usa n’uvuga mu nshamake ibyo uzi. Ni nk’inshamake ya CV yose. Urugero : Skilled in marketing and public relations, with professional background and experience about Media management, I hold a Bachelors degree. I have excellent verbal and written communication skills, innovative and apart from French and English, I can also speak two other languages.
3. EDUCATIONAL BACKGROUND
a. Studies Hano uzashyiraho amashuri wize. Urugero :
-  2004 – 2006 : Masters in Mass Communication
-  2000 – 2004 : BA in English, from Kigali Institute of Education
b. Trainings Hano ushyireho amahugurwa wagiye ujyamo Urugero :

Year Training Organizer
2008 Trainings on customer care RDB
2009 Trainings on labor law MIFOTRA

4. ACCOMPLISHMENT AND WORKING EXPERIENCE
Aha rero niho h’ingenzi. Uzashyireho ibintu byose wakoze. N’ako ubona ari gato, ariko kajyanye n’akazi usaba, uzakongereho. Urugero :
-  Nov. 2007 – Present : Product Marketing Manager, Pharmacie Umurimo, Kigali
-  Feb. 2004 - October 2007 : Product Marketing Manager : , Akazi Pharmaceuticals, Butare
5. COMPUTER SKILLS
Muri iki gihe, ikoranabuhanga niryo risigaye rikora cyane mu kazi. Uzereke umukoresha ko urizi. Amaprogrammes (sofwares) uzi gukoresha yose uzayashyireho, cyane cyane ayo ubona ajyanye n’akazi usaba. Birababaje kuba wavuga ikintu uzi wagera mu kazi bakiguha ngo ugikoreshe kikakunanira
Urugero :
I have got skills in following computer programs :
1. Microsoft Word
2. Microsoft Excell
3. Microsoft Powerpoint
6. PUBLICATIONS
Hano uzashyiramo ibintu wigeze kwandika. Niba hari utunyamakuru wandikagamo, niba hari udutabo wanditse, cyangwa ikindi kintu cyose cyabaye published. Urugero :
-  Wrote and published Articles in Echo, a students magazines at Groupe Scolaire de Gatare.
7. AWARDS
Niba hari ibihembo cyangwa amashimwe wigeze guhabwa, uzabyandikweho kuko bizatuma uguha akazi akubona nk’umuntu udasanzwe, atakwitesha.
Urugero : In 2004, in the National University of Rwanda, during Rector’s Excellence Awards ceremonies, I was awarded as the best student of the year 2007 in faculty of Applied Sciences.
8. REFERENCES
Abantu bajya bibeshya bakandika abantu bene wabo bakomeye. Ariko ubundi uba ugomba kwandika abantu bazi imikorere yawe nk’abarimu bakwigishije cyangwa abahoze ari abakoresha bawe. (Uzashyireho byibura abantu 3
-  Amazina ye
-  Icyo akora
-  No ya telephone ye na email)
Umaze kubona ko amakuru yose akenewe umaze kuyatanga, urasoza wemeza ko ibyo uvuze ari ukuri, ugashyiraho izina ryawe, ubundi ukabisinyira. . Urugero :
I declare that the above information is true and only concerns me.
IGIFARANSA
1. PROFIL
Nom : Job
Prénom MURIMO
Sexe : homme
Date de naissance : 08/05/1980
Etat Civil : celibataire
Nationalité : Rwandais
Langues parlées : Kinyarwanda ,Anglais, Francais, Kiswahili
Emaill : murimojob !@yahoo.com
No de Telephone : 0700000000
c. EDUCATION
d. Etudes faites
Hano uzashyiraho amashuri wize. Urugero :
-  2004 – 2006 : Maitrise en communication de masse
-  2000 – 2004 : Licence en Anglais, au KIE (Kigali Institute of Education)
e. Formations
Hano ushyireho amahugurwa wagiye ujyamo Urugero :
Year Training Organizer
2008 Formations sur le service a la clientele RDB
2009 Formations sur la loi du travail MIFOTRA

2. REALISATIONS ET EXPERIENCE ACQUISE
Aha rero niho h’ingenzi. Uzashyireho ibintu byose wakoze. N’ako ubona ari gato, ariko kajyanye n’akazi usaba, uzakongereho. Urugero :
-  Nov. 2007 – aujourd’hui Present : chargé du marketing, Umurimo Pharmacie, Kigali
-  Fev. 2004 - Octobre 2007 : chargé du Marketing, akazi pharmacie, Butare
LOGICIELS Maitrisés
Muri iki gihe, ikoranabuhanga niryo risigaye rikora cyane mu kazi. Uzereke umukoresha ko urizi. Amaprogrammes (sofwares) uzi gukoresha yose uzayashyireho, cyane cyane ayo ubona ajyanye n’akazi usaba. Kandi uzirinde kubeshya. Birababaje kuba wavuga ikintu uzi wagera mu kazi bakiguha ngo ugikoreshe kikakunanira . Urugero : Je connais tres bien l’utilisation des logiciels suivants :
1. Microsoft Word
2. Microsoft Excell
3. Microsoft Powerpoint
3. PUBLICATIONS
Hano uzashyiramo ibintu wigeze kwandika. Niba hari utunyamakuru wandikagamo, niba hari udutabo wanditse, cyangwa ikindi kintu cyose cyabaye published. Urugero :
-  Memoire wanditse, cyangwa ikindi gitabo wigeze kwandika.
4. RECOMPANSES
Niba hari ibihembo cyangwa amashimwe wigeze guhabwa, uzabyandikweho kuko bizatuma uguha akazi akubona nk’umuntu udasanzwe, atakwitesha.
Urugero :
2004 : Prix de meilleur etudiant au Groupe Scolaire de Gatare
5. REFERENCES
(Uzashyireho byibura abantu 3
-  Amazina ye
-  Icyo akora
-  No ya telephone ye na email)
Umaze kubona ko amakuru yose akenewe umaze kuyatanga, urasoza wemeza ko ibyo uvuze ari ukuri, ugashyiraho izina ryawe, ubundi ukabisinyira.
Urugero :
Sur mon honneur, je declare que les informations ci-haut illustrées sont varies.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More