vistiors n'ibihugu

Friday 10 April 2015

Inkuru ndende:Urukundo nyarukundo.

Igice cya 2


Nubwo muri iki gihe urukundo rwakonje mu bantu, muri iyi nkuru uzasangamo icyo urukundo nyarukundo ari cyo,uko ruhura n’ibigeragezo binyuranye ariko iherezo rukanesha. Uko uzarushaho kuyisoma uzagenda wunguka inama zinyuranye mu rukundo zagufasha kurwitwaramo uko bikwiriye. Iyi nkuru yanditswe hagendewe ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho. Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho igice cya mbere,iki kikaba ari igice cya kabiri. Umutesi acecekamo akanya gato. Bigeze aho aramwerurira ati “ Ntakibazo kuko ntayindi nshuti mfite “Ayo magambo yashimishije Cyuzuzo . Umutesi yari yaramutwaye uruhu n’uruhande. Umutesi yakomeje agira ati “ Cyuzu! uri umuhungu witonda ,wiyubaha uburanga bwo ntawe mubunganya. Inganzo wifitiye yo izasaza benshi. Nkwemereye turukundo sinzigera nguhemukira na rimwe. ˝ Urukundo rwabo rwatangiye kugaragarira buri wese . Bamwe muri bagenzi ba Cyuzuzo bamaze kubona ko urukundo akunda Umutesi ari urukundo nyarukundo ,batangiye kumugira inama .Bamubwiye ko Umutesi atari umukobwa wo kwisukira .Piyo wari umwe mu nshuti ze za mbere yamugiriye inama amubwira ko Umutesi atamukunda ahubwo amukurikiyeho amafaranga.Yagize ati “ Uriya mukobwa ntagira ingeso nziza ahubwo ndabona wamwihorera ukishakira undi. Hari abakobwa benshi bamurusha ingeso nziza. Yongeraho ati “ Yego ni mwiza ! ariko ubwiza sibwo wakwitaho gusa ahubwo wareba niba umutima we ugufitiye urukundo wifuza. Urukundo nyarukundo ntirwibanda ku bwiza gusa kandi mbona aricyo wibanzeho kurusha ibindi. Nzi abasore bagiye bakurikira ubwiza bw’abakobwa ariko bikarangira bicujije. Ingeso mbi uriya mukobwa fite ni nyinshi , ntimwashobokana “ Burya koko ngo amaso akunda ntabona neza, Cyuzuzo yijeje Piyo ko azakora uko ashoboye agahindura Umutesi. Umunsi umwe ari mu karuhuko ka saa sita , abakobwa biganaga n’Umutesi batangiye kuganira ku rukundo rwe na Cyuzuzo.Umwe muri bo witwaga Uwamahoro ati “ Ariko mubona ukuntu bakundana urukundo rudasanzwe ?” Undi yungamo agira ati” Njye ndabizi neza Umutesi ntago akunda Cyuzuzo by’ukuri ahubwo amukurikiyeho ifaranga .” Yongeraho ati “ Nubwo abahungu bahemuka ariko natwe ntituri shyashya .Reba nka Cyuzuzo ukuntu yimariyemo Umutesi ariko we akaba ntacyo yitayeho ahubwo agamije kumurya utwe “ Koko rero Umutesi yari umukobwa wirebera aho ibintu biri bityo akagira inshuti zitabarika. Cyuzuzo wari umwana w’ikinege iwabo, ntacyo bamwimaga . Amafaranga Umutesi yari amukurikiyeho yari ayafite. Iyo yagiraga icyo amusaba yakimuhaga nk’inshuti ye . Kugera n’aho yamubwiraga ko adafite amafaranga y’ishuri. Cyuzuzo akayamuha atanamubajije niba iwabo batajya bayamuha. Ubwo ikiruhuko kigufi cyari kigeze Cyuzuzo yacitse intege kuko yaragiye kumara igihe cy’ukwezi atabonana n’Umutesi. Abandi banyeshuri bumvaga ikiruhuko ari gito ariko we akumva kingana n’umwaka. Yasezeye k‘Umutesi amubwira ko yumva azarangiza uko kwezi urukumbuzi rwenda kumwica.Umutesi nawe amubwira ko azamukumbura.Cyuzuzo yageze iwabo mama we amusaba ko bazajyana gusura umuryango wa Kabera ariwe se w’Igitego. Cyuzuzo yaramwemereye .Yashimishijwe n’uko azajya kureba uko Igitego asigaye angana dore ko hari hashize igihe kinini atamubona. Ku cyumweru mu gitondo berekeza iya Gitarama .Bageze iwabo w’Igitego mu ma saa yine. Basanze Igitego na murumuna we Uwizeye aribo bahari .Abandi bari bagiye gusenga. Babakiriye neza .Baraganiriye biratinda .Yaba Igitego,yaba Cyuzuzo buri wese yumvaga akumbuye undi. Mbese urukumbuzi rwari rwose. Ntibyatinze ababyeyi b’Igitego bava gusenga.Bakomeje ibiganiro .Hashize akanya mama w’Igitego amusaba kuba atembereza Cyuzuzo. Yari,amaze imyaka myinshi atagera muri ako gace. Igitego byaramushimishije kuko yumvaga ashaka kuganira na Cyuzuzo bari bonyine, mbese si aho bari bamukuye .Byari bibaye nko korosora uwabyukaga. Yaramutembereje , amwereka uko agace bari batuyemo kari kamaze gutera imbere kuburyo bugaragara. Muri uko gutembera kwabo Igitego yagiye abaza Cyuzuzo ibibazo binyuranye.Yanamubajije ikigo asigaye yigaho. Cyuzuzo amubwira ko yiga mu rwunge i Butare.Umunsi wose Cyuzuzo ndetse na mama we bawumaze iwabo w’Igitego. Bugorobye barasezera barataha. Mu nzira bataha , Cyuzuzo yagiye yibaza ukuntu Igitego yakuze akaba yari amaze kuba inkumi y’uburanga.Yakwibuka inseko yamusekeraga akumva aratwawe . Ageze aho yibuka Umutesi wamutwaye roho ahita yibagirwa iby’Igitego. Cyuzuzo si we warose ikiruhuko kirangira .Yasubiye ku ishuri akumbuye cyane Umutesi kurusha uko yari akumbuye amasomo.Yahageze mu bambere.Yasanze umukunzi ataraza.Yategereje nk’amasaha abiri .Kuri we yumvaga ari nk’ikinyejana .Yari amukumbuye bidasanzwe. Kera kabaye Umutesi yageze ku ishuri .Cyuzuzo akimubona aramusanganira ,barahoberana gusomana byo sinakubwira. Bagiye muri kantine kwica akanyota. Bityo baboneraho umwanya wo kubwirana uko ibiruhuko byagenze. Cyuzuzo yabwiye Umutesi ko byaranzwe n’urukumbuzi rwinshi yari amufitiye.Umutesi nawe amubwira ko yari amukumbuye cyane. Urukundo rwabo rwarakomeje .Byose byaje guhinduka umunsi umwe ari ku cyumweru.Wari umunsi wo gusura abanyeshuri aho mu rwunge. Cyuzuzo n’Umutesi barikumwe baganira nk ‘ uko bisanzwe bategereje ko nabo babasura . Haje umusaza aje gusura Umutesi. Uwo musaza yaje mu modoka y’akataraboneka. Umutesi yagerageje kumwirengagiza bitangaza Cyuzuzo kuko yabanje kugira ngo hari icyo bapfana. Uwo musaza amusuhuje undi amuhereza ukuboko. Umusaza nabwo arakanga ,amubwira ababaye ati “ Ntunkumbuye se sheri ? “ Cyuzuzo akimara kumva ayo magambo biramuyobera afatwa n’isereri yikubita hasi. Yongeye kuzanzamuka ari kwa mu ganga. Yibazaga byinshi, yakwibuka bagenzi bamugira inama yo kureka Umutesi akumva arihebye. Yamaze kwa muganga iminsi itatu. Nyuma yo kuvayo yatangiye kujya yigunga. Ntiyongeye kugaragaza ibyishimo na rimwe.Iyo abandi bajyaga gusubiramo amasomo , Cyuzuzo we yabaga yubitse umutwe mu ikayi agahinda kamwishe.Yamaze iminsi atiga uko bikwiriye. Umunsi umwe mushuti we Piyo amusanga aho yari yitaruye abandi .Atangira kumwumvisha ko ntakundi yabigenza ,ahubwo akwiriye kubyivanamo akihatira amasomo.Ati “ Byiguca intege kandi biri gutuma usubira inyuma mu masomo kandi ariho ejo hawe hazaza. Akomeza amubwira ko ntacyo yazimarira mu gihe adashaka kwiga.Ubwo bari mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa gatandatu usoza amashuri yisumbuye.Yongeraho ati “ ndumva wakwikomereza amasomo yawe naho uzashaka undi kuko abakobwa ntibabuze kandi banaruta Umutesi. “ Cyuzuzo yamuteze amatwi yitonze . Amushimira inama nziza amugiriye ati” Urakoze kungira inama naho sinzongera guta igihe cyanjye ngo ndakunda ” Kuva ubwo Cyuzuzo ntiyongeye gutekereza icyitwa umukobwa. N’iyo hagiraga mugenzi we uvuga iby’urukundo n’abakobwa ,yaramuhungaga kugirango bitamwibutsa agahinda yatewe n’Umutesi. Ahubwo yikomereje amasomo ye, akomeza kwitegura ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.Nubwo mu ishuri ntacyahindutse, ntabwo yongeye kugira ibyishimo nk’uko yari asanzwe. Igihembwe cya kabiri kigeze hagati, Igitego yaje kwiga mu rwunge. Ikigo yigagaho ntago cyigishaga neza.Yasabye ababyeyi be ko bamusabira kujya kwiga mu rwunge. Akigera mu rwunge yasanze nta wundi muntu ahazi uretse Cyuzuzo .Bityo akajya amwisunga ngo amusobanuze ibyaho. Iyo yabaga ari kumwe na Cyuzuzo yabonaga yarahindutse akabona atakishima nk’uko yaramuzi. Igitego yabanje kugira ngo bizashira .Hashize ibyumweru bibiri , Igitego abonye bidashize ,yiyemeza kubaza abakobwa bagenzi be bari bahasanzwe igitera Cyuzuzo guhora yigunze atishimye. Agira ati “ Ese niko na mbere yari ameze ? “ Bamusubiza ko atari ko mbere yari ameze . Bamutekerereza ibye n’Umutesi byose nta na kimwe basize. Igitego byaramubabaje abura uko abigenza . Kuva ubwo yiyemeza kumara agahinda Cyuzuzo yatewe n’Umutesi. Yibaza icyo azakora biramuyobera. Kuva ubwo yatangiye kuganiriza Cyuzuzo .N’ubwo Cyuzuzo atari agishimishwa n’ibiganiro by’abakobwa,yageraga aho agatwa n’ibiganiro byiza by’Igitego. Umukobwa yari amaze kuba umukobwa ufite ubwenge, uzi kuganira no kwisanzura kubantu. Umunsi umwe ari mu mpera z’icyumweru , Igitego aganira na Cyuzuzo ,amusaba ko niba amwemerye hari icyo ashaka kumubwira. Cyuzuzo amubwia ko ntakibazo . Igitego yongeraho ati “ N’icyo nshaka kugusaba sinzi niba wacyemera ! “ Cyuzuzo amubwira ko niba gishoboka atacyanga. Igitego arabanza ariyumvira , hashize akanya araterura ati ” Cyuzu ! uzi neza ko twakuranye n’ubwo mwageze aho mukimuka ariko twamaranye imyaka itari mike. Nageze hano ntangazwa no gusanga warahindutse. Ndibuka tukiri bato wasusurutsaga benshi none siko ukimeze. None ndashaka kuguhoza amarira warize, ukambera urukundo rwanjye nkakubera ibyishimo bidashira by’ umutima wawe nkakumara agahinda watewe n’umukunzi gito » Cyuzuzo amaze kumva ayo magambo y’Igitego atunguranye, amubwira ko azamusubiza namara kubitekerezaho yitonze. Ese Cyuzuzo wagize igikomere mu rukundo azasubiza iki? Azemera gusubira mu rukundo cyangwa azahakanira Igitego umwana bakuranye? Biracyaza Inkuru ndende:Urukundo nyarukundo

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More