vistiors n'ibihugu

Friday, 10 April 2015

urukundo nyarukundo

Igice cya 3


Iyi nkuru yanditswe hagendewe ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho. Nubwo muri iki gihe urukundo rwakonje mu bantu, muri iyi nkuru uzasangamo icyo urukundo nyarukundo ari cyo, uko wamenya kwihanganira ibigeragezo bikunda kuba mu rukundo ndetse no kumenya guhitamo neza umukunzi nyakuri. Igice cya Gatatu Cyuzuzo yamaze iminsi atagoheka yibaza icyo azasubiza Igitego bikamuyobera. Akibaza ari
nako yivugisha agira ati " Namwemerera akambera nk’Umutesi ,namwangira se sinaba muvunnye umutima kandi ari umwana twareranywe ? " Akomeza guhera muri urwo rujijo. Rimwe mu gihe abandi bari bari mu mikino bidagadura nyuma y’amasomo ,yihererana Piyo kuko ariwe nshuti yambere yizeraga. Amutekerereza ibyo Igitego yamusabye. Cyuzuzo yamubwiye amateka ye na Igitego ,amubwira n’ukuntu bakuranye. Mbese amubwira byose ntacyo amukinze. Yongeraho ati" Kubwanjye nta ngeso mbi muziho ariko se yampinduka nk’uko Umutesi yabigenje ?" Nyuma yo kumutega amatwi yitonze , yamuiriye inama nkuko yabimusabye.Yagize ati " Igitego ni umukobwa nabonanye ubupfura budasanzwe. Simuziho byinshi ariko nkurikije ibyo umbwiye n’uko namubonye ni umukobwa udasanzwe ndetse ufite imico myiza yihariye. Kuba byonyine yarafashe umwanya akagusaba urukundo kandi benshi mu bakobwa b’abanyarwandakazi bategereza ko umusore ariwe utera iya mbere, sinshidikanya ko agukunda by’ukuri ko ndetse yiyemeje kukomora igikomere cy’urukundo watewe n’Umutesi. Piyo yongeraho ati " Ariko wabanza ukitonda ukareba niba ntacyo umunengaho kuko n’ubwo mwakuranye mwari mukiri abana ntuzi niba mu mikurire ye atarahindutse, hanyuma wabona byose ari sawa ukabona gufata icyemezo cya kigabo " Cyuzuzo amushimira iyo nama nziza amugiriye yiyemeza kuyikurikiza. Muri iyo minsi, igihembwe kigeze hagati ,Cyuzuzo yarwaye maraliya araremba ajya mu bitaro .Piyo niwe wari umurwaje. Yari arembye kuburyo atamenyaga abaje kumusura.Yazanzamuka Piyo akamubwira abahageze.Yatangajwe no kumva ko Igitego atasibaga kuza kumusura, akamuzanira amafunguro n’imbuto, mu gihe abo yitaga inshuti ze za mbere hari n’abatarahakandagiye .Buhoro buhoro yatangiye koroherwa. Mu gihe cyose yamaze kwa muganga ,Igitego ntiyasiba kumusura akamuganiriza akanamufasha kugererageza kurya no kunywa ibyo yabaga yamuzaniye. Yamuzanira utuntu twiza tumufasha kugarura imbaraga dore ko maraliya yari yaramuzahaje. Byatumye Cyuzuzo abona ko Igitego amukunda by’ukuri. Hashize ibyumweru bibiri Cyuzuzo ava mu bitaro. Amaze kuvamo ,yisunze bagenzi be cyane cyane Piyo bamusobanurira ibyo bize arwaye. N’ubwo bari barabyize adahari , yahise abyumva ndetse n’ibizamini arabitsinda. Igihembwe kirangiye ,iwabo bohereje imidoka yo kumucyura. Asaba Igitego ko batahana .Igitego yaramushimiye dore ko n’imodoka zari zabuze .Mu rugendo bagiye baganira. Benda kugera ku Kamonyi ,iwabo w’Igitego ,Cyuzuzo amusezeranya kuzamusura.Yabimubwiye yisekera .Ninabwo Igitego yari abonye Cyuzuzo aseka kuva yagera mu rwunge. Igitego byaramushimishije amubwira ko amutegereje .Bageze ku muhanda ugana iwabo asezera kuri Cyuzuzo ati " Reka ne kubavuna ahasigaye ndahagenda n’amaguru. " Cyuzuzo na Kamali wari umushoferi w’iwabo bakomeza urugendo berekeza iya Kigali. Mu nzira uwo mushoferi abaza Cyuzuzo ati " Niko sha Cyuzu! uriya mutarutwa nako kiriya Gitego mu bakobwa ni inshuti yawe ? " Cyuzuzo amusubiza amubwira ko ari ubushuti busanzwe cyane ko imiryango yabo yari iziranye. Kamali yiyamira ari nako amugaya ati " Komeza wirangareho umukobwa nk’uriya bazamugutwara. Ngewe nikundiye isura ye nziza itagira uko isa ! Byakubitiraho n’iriya mvugo ye akabaruta bose ! ngo izina niryo muntu ni Igitego koko. " Bakomeje kugenda bamuganiraho barinda bagerayo .Igitego aho ari nawe ibitekerezo byari byamubanye byinshi . Akibaza impamvu Cyuzuzo yamubwiye ko azamusura , yakwibuka ukuntu yabimubwiye aseka ,bikamutera amatsiko kurushaho Muri icyo kiruhuko Igitego ntiyigeze agira aho ajya hato ngo Cyuzuzo ataza ntahamusange. Umunsi umwe ari kuwa kabiri nimugoroba mama we amutuma ku isoko guhaha. Igitego nk’umwana warezwe ntiyamuhakanira ariko yumvaga atagira aho ajya. Akimara kuhava ,Cyuzuzo aba arahageze. Yaricaye aba aganira na mama w’Igitego mugihe yari ategereje ko ava ku isoko. Mubyari bimuzanye harimo no kumusabira uruhushya rw’uko yazamuzira mu munsi mukuru we w’amavuko yiteguraga kwizihiza.Yasabye mama we ko binashobotse bazazana. Undi na we amuzsubiza ko batabyanga aboneraho kumubaza umunsi uzaberaho .Cyuzuzo yamusubije ko wagombaga kuba ko uzaba ku cyumweru. Ubwo haburaga iminsi ine. Hashize akanya Igitego aba araje.Ageze ku irembo abonye imodoka aribwira ati" Ubu byanze bikunze ni Cyuzuzowaje. " Yabaye nk’umeze amababa ntiyirirwa ajya no kubika ibyo avuye guhaha ahubwo ahitira mu ruganiriro gusuhuza Cyuzuzo. Yagiye yibaza uko amuhobera kuko yari amukumbuye bitavugwa. Yatunguwe no gusanga Cyuzuzo ari kumwe na mama we. Barahoberana bisanzwe. Mama we abwira Cyuzuzo ati " Ubwo Igitego aje reka mbe ngiye mu mirimo. Igitego siwe warose mama we ahava.Yibwiraga ko byanze bikunze Cyuzuzo hari icyo aje kumubwira kidasanzwe ndetse ko wenda yaba amufitiye igisubizo cy’urukundo yamusabye. Cyuzuzo yamubajije amakuru y’ibiruhuko, Igitego amubwira ko ari asanzwe .Bakomeje kuganira ibiganiro bisanzwe ariko ubona Igitego afite amatsiko menshi. Bigeze aho Cyuzuzo amubwira icyari kimuzanye, ko yari aje kubatumira mu munsi mukuru we w’amavuko. Yongeraho ko mama we yari yabyemeye ati " Nizere ko nawe utazahabura ? " Igitego ati " ahubwo umunsi utinze kugera !Bugorobye Cyuzuzo arasezera baramuherekeza . Nimugoroba papa w’Igitego atashye ataranicara Igitego yabanje kumusaba uruhushya rwo kujya muri uwo munsi mukuru wa Cyuzuzo. Papa we nawe ntiyamwangiye cyane ko bwari uburyo imiryango ombi yari kubasha kongera guhura no gusabana. Kuva uwo munsi Igitego yatangiye kubarira iminsi ku ntoki. Uko umunsi ushize akabara iminsi isigaye ngo ku cyumweru hagere. Ijoro ryo kuwa gatandatu ryo yaraye mu nzozi z’urujijo. Yaraye Arota ari kumwe na Cyuzuzo mu byishimo bidasanzwe, ndetse ngo bambikanye impeta y’urudashira . Ku cyumweru mu gitondo cya kare yarabyutse akora imirimo yose kugirango ababyeyi be babyuke basange yarangije bahite bagenda. Arangije ahita atangira kwitunganya.Bahagurutse ku Kamonyi mu ma saa tanu. Bageze iwabo wa Cyuzuzo mu ma saa sita. Basanze imyiteguro igeze kure dore ko uwo munsi mukuru wari watumiwemo abantu benshi b’abanyacyubahiro. Babakiriye neza .Igitego yahise atangira gufasha abateguraga imirimo .Ubwo Cyuzuzo ntawari uhari ahubwo yari yagiye gushaka ibikoresho byari byasigaye mu byo bari gukenera mu munsi mukuru. Mu ma saa kumi n’ebyiri umunsi mukuru wari utangiye. Wari ushyushye dore ko wari wiganjemo abasore n’inkumi. Hashize akanya umunsi mukuru utangiye ,Migambi ,se wa Cyuzuzo amusaba ko yagira icyo abwira abashyitsi. Ati " erega ubu uri gukura ugomba kumenya byose." Cyuzuzo afata ijambo." Bashyitsi basangwa mbanje kubaha ikaze. Mbashimiye ubwitange mwagize bwo kuza kwifatanya nanjye muri uyu munsi mukuru wanjye w’amavuko . Nkaba nujuje imyakaow makumyabiri n’umwe. Dukomeze kwishimana kandi buri wese yiyumvemo ko ari imuhira. Murakoze ! " Abari aho bose bamuha amashyi y’urufaya. Amaze kuvuga ijambo yahise asanga Igitego aho yari yicaye amusaba ko bajya ahiherereye akagira icyo amubwira. Cyuzuzo yabanje kumubaza niba hari icyo akeka ku nkuru amufitiye. Igitego amubwira ko ntacyo azi na kimwe ntanicyo akeka. Cyuzuzo aramubwira ati" Ushobora kuba utapfa kubikeke ariko urabizi.Ntiwibuka unsaba ko twakwibera umubano ko binashobotse wambera umwamikazi w’umutima wanjye ,ukambera urumuri , ukanyibagie ibihe bibi natewe n’umukunzi gito? Igitego n’amasonisoni , igitima kidiha ati" Ndabyibuka " . Cyuzuzo yungamo ati " None rero Igitego nagenewe n’iyagennye ko duhura duhuje imitima yuje urukundo ,nagira ngo nkubwire ko najye ngukunda !" Igitego akimara kumva iryo jambo yahise amuhobera ,asagwa n’ibyishimo abura aho akwirwa, aramusingira aramuhobera , gusomana sinakubwira. " Ese ngushimire nte Cyuzu !utumye umutima wanjye wari uremerewe umererwa neza. Ndumva nduhutse umutwaro w’urukundo wandemereye kuva tukiri bato.Iteka iyo tutabaga turi kumwe sinagohekaga,ijoro ryose nararaga nkanuye nibaza ibibazo ntabashaga kubonera ibisubizo none umbereye imfura nziza,rukundo rwanjye. Kuri Cyuzuzo n’Igitego byari ibyishimo gusa ! Maze Cyuzuzo atura Igitego aka gasigo kanogeye amatwi,iyumvire nawe : " Mvuge iki ndeke iki mukundwa Ko undutira ibyisi byose Wowe udasiba kungaragariza urukundo rusesuye Soko yo gususuruka kwanjye Uri urumuri rumurikira umutima wanjye Mu maso hawe hameze nk’izuba ryo ku gasusuruko Kamwe Gasusurutsa uwasuherewe. Si ukubeshya si no gukabya tutari kumwe Ubu buzima sinabushobora Kuko Rurema yakungabiye ngo umbere Ibyishimo bidashira by’umutima wanjye Nakweguriye ibihe byose. Nasanze urusha abandi byinshi byiza Nguhitamo ngukunze urukundo rutagereranywa Nkundira ngukunde sinzigera nkubangikanya Mubuzima bwanjye bwose..... Ese uru rukundo rwa Cyuzuzo n’Igitego ruzaherera he? Ibigeragezo byari bibategereje babashije kubicamo?Anaherezo y'umutesi yo azaba ayahe? Biracyaza Ntuzacikwe n’igice cya kane cy’iyi nkuru Inkuru ndende:Urukundo nyarukundo.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More