Iki ni igice cya Gatatu cy’iyi nkuru y’urukundo,
niba ari ubwa mbere ubonye iyi
nkuru soma izindi
ebyiri za mbere umenye aho
twatangiriye.
Dore aho twagarukiye mu gice cya
kabiri.
Umukobwa: ese wamaze gusoma
umurongo
nakubwiye?
Rwenya: aha, umva wambabarira
tukazavugana
ejo?? Ni ukuri numvaga umutima
wanjye watangiye
guhinduka.
Umukobwa: umva sha wmabwiye wabaye
iki??? Ni
ukuri fungura umutima umbwire
byose.
Rwenya: bye bye , reka ndyame….
Umukobwa: umva nkubwire ese wowe……..
Kurikirana igice cya Gatatu.
Umukobwa: umva nkubwire waretse
kunsinga njye
nyine tukaganira koko ko numva
nshaka kuganira
nawe.
Rwenya: ndakwinginze ejo
nzakuganiza trwose
mfite ibitotsi, ariko mubyukuri
impamvu nanze
kumuganiza ntabwo byari ibitotsi,
ahubwo
numvaga ntaramenya ico 1yohana 4:8
handitse
ntacyo twaganira.
Umukobwa: ok , ntakibazo, urote
uwo ukunda.
Rwenya: bye.
Bukeye mu gitondo nabyutse nshaka
Bibiliya
y’ikinyarwanda mpita nsoma muri 1yohana 4:8
nsanga haranditse ngo: “udakunda ntazi Imana
kuko Imana ari urukundo.” Numvise mpindutse
cyane mu mutima, ntangira kwibaza
ese koko nta
rukundo ngira? Nahise njya ku
ishuri ariko ntaha
kare, mbeshya ko ndwaye ubundi
mpita
muhamagara kuri telefone ngiye
kumva numva
nitabwe na Isimbi mukuru we kandi
ariwe
dukundana.
Isimbi: nyiri telephone ari
mubitaro gerageza uze
umusure, ndabona kuri nimero ye
hananditseko uri
chery we.
Rwenya: mu kijwi kinini mfashe ku
mazuru nti:
“sawa
murakoze, ariko Isimbi ntimenye ko ari njye
icyakora iyo nimero iba
itanditsemo izina yari
guhita amenya ko ari njyewe kuko
nimero yanjye
ayizi mu mutwe, nahise numva
umutima
umvuyemo. Nyuma y’iminotaa 30. Telephone…
prupruprupru…..
Rwenya: alo alo alo,
Isimbi: alo cheri, ndagukumbuye
cyaneeeee…
Rwenya: nanjye bebe,
Isimbi: umva murumuna wanjye ari
mu bitaro
kandi nshaka ko uza tukajyana
kumureba ameze
nabi, turebye nabi yapfa.
Rwenya: umva bebe, ubu uncle
yapfushije umwana
kandi bitunguranye urumva
sinaboneka pe.
Isimbi: umva ndaje tubanze tujye
kwa uncle wawe,
dushyingure ubundi tujye gusura
murumuna
wanjye Teta.
Rwenya: oyaaa, oooya pe, ntabwo
byakunda, mu
by’ukuri naramubeshyaga, kuko yari kuvumbura
umubano wanjye na Teta.
Isimbi: kuki bitakunda se?
Rwenya: uncle wanjye aba South
Africa.
Isimbi: yooooo, nta kibazo
turajyana papa ntabwo
yanyima ticket, urumva turamarayo
umunsi umwe
ubundi tugaruke.
Rwenya: maze ubu tuvugana ndi ku
kibuga
kindege, mbega ukuntu nabeshyaga
numva meze
nk’uwafunguye amarembo y’ikuzimu.
Isimbi: sawa cheri, ubwo ugire
vuba, muah muah,
ndagukunda cyaneeeeeeeeeee
Rwenya: me too (ako kanya nahise
nshyira code
muri Telephone, ya yindi bakubwira
ko ari
compose ubundi ukabona
uwagushakaga, ubundi
mfata urugendo njya kwa nyogokuru
warutuye
Iburengerazuba mu karere ka
Rubavu) ngezeyo
nyogokuru aranyishimira cyane pe,
ko naje
kumusura, kumbi naje mpunze.
Ubwo sinajyaga kwiga kandi twari
tugeze mu gihe
k’ibizamini. Murugo ntibari bakizi amakuru yanye
kandi na nyogokuru nta telefone
yari afite ngo
baramuhamagara, mbese nabonye
message 78
zerekana ko Isimbi yampamagaye, na
message za
papa 99, na mama 56, na sister 23.
Ubwo nanjye aho nari ndi ntangira
kubura amahoro
mbura uko mbigenza, pe mpita mfata
taxi njya
muga centre kari hafi aho mfata
tuvugane
mpamagara.
0 comments:
Post a Comment