vistiors n'ibihugu

Tuesday, 14 April 2015

INKURU Y'URUKUNDO NDENDE IGICE CYA 2







Dore aho inkuru yarangiriye; nyuma twaje
gutandukana numukunzi wanjye, ariko nyigera mu
rugo mbona message igira iti: ni ukuri nkikubona
bwa mbere nahise nkukunda cyane kandi ni
wowe muhungu wambere ndiriye mu gituza cye,
akampoza amarira. Ni wamukobwa wakwakiriye
muri gare ya Remera, kandi mvukana na cherie
wawe, yampaye telefone ye ngo nkuyobore, kandi
ntumwereke iyi message.
Nanjye mpita musubiza nti: sha ni ukuri pe nanjye
burya ubwo twari kumwe numvaga
ntakurekura, ariko nta kundi byarangiye
wigendeye, nyuma gake nakomeje gutegereza

ko anyandikira message, ndaheba, ariko nka saa
munani zijoro mbona mbona message ye ivuga
ngo: wambabariye ukampa iminota 10 gusa
nkakubaza? Ndabizi nkukuye mu bitotsi ariko
wihangane pe.
Ariko mu byukuri nanjye ntabwo nari nakaryamye
ahubwo nibazaga kuri uwo mukobwa, mpita
musubiza nti: sha ni ukuri nta kibazo nubwo
twamara isaha tuvugana nta kibazo, umukobwa
nakanyamuneza ati: urakoze cyane cheri
wabandi. Arongera ati:
Umukobwa: ese Isimbi mukuru wanjye
uramukunda cyane?
Rwenya: yego ndamukunda pe, kandi numva
nzamugira umugore wanjye.
Umukobwa: ese uzi icyo urukundo bisobanura?
Gerageza mu magambo yawe numve
Rwenya: ni amaranagmutima umuntu agirira undi
atagishije inama uwo ariwe wese.
Umukobwa: yego ndumva usubije neza, pe, sawa
bye urote uwo ukunda ni ahejo.
Nahise njya mu rujijo mpita muhamagara yanga
kunyitaba, ahita anyoherereza message igira iti:
ntabwo nakwitaba kuko ndarana na
mukuru wanjye Isimbi cherie wawe, ese
ko naringusezeye ni iki ushaka kumbaza?
Rwenya: umva mbere yuko uryama nanjye
wampaye iminota nkitanu nkakubaza.
Umukobwa: basi nguhaye iminota makumyabiri,
kuko ntacyo nakwima uretse kukugirira nabi
nibyo nakurinda,
Rwenya: ariko ko numva ugira amagambo meza
cyane ankora ku mutima uyakura he?
Umukobwa: oya ntabwo amagambo yanjye yose ari
meza, ahubwo aba meza kuri wowe kuko
umutimanama wanjye
ukwiyumvamo.
Rwenya: murakoze cyane, ese ubwo wambazaga
igisobanuro cyurukundo wabitewe niki?
Umukobwa: nkuko wambwiye ko urukundo bivuga
ngo: ni amarangamutima umuntu agirira
undi atagishije inama uwo ariwe wese. Rero nanjye
mfite amarangamutima.
Rwenya: umva uri kunshyira mu rujijo, please
ushaka kuvuga iki koko???
Umukobwa: umva fata Bibiliya usome muri 1
Yohana 4:8
Rwenya: nahise ngira ubwoba ariko nta Bibiliya
nagiraga, mbura uko ngira, kandi bwari bwije,
kwihangana byaranze ubundi mpita mbyuka
njya kureba umusore winshuti yanjye witwa
Leandre, ariko nkigera ku irembo mpura
nabanyerondo, baramfata bambaza
irangamuntu ndayibura bashaka kumfunga, ni
ukuri nabasabye imbabazi, ndabinginga nkora
mu ikofi mbaha 2.000frw barandekura, ngeze kwa
Leandre ndamukomangira, ndamubwira nti:
mbabarira untize Bibiliya hari aho nshaka
gusoma
Leandre: ahita ayimpa ati: genda uyisomere
iwawe mfite ibitotsi kandi ejo ni akazi, kandi
ntiwongere kuza, ndakwinginze.
Nahise nza nishimye cyane pe, ngeze mu rugo
mfunguye nsanga ni Bibiliya yigiswhahili kandi
ntacyo narinzi handitse ngo: 1 Yohana 4:8 (Mtu
asiye na upendo hamjui Mungu; kwa maana
Mungu ni upendo). Ni ukuri nta giswahili narinzi,
numva agahinda karanyishe pe, mbura icyo bivuga
numva ntaye umutwe, kuko amatsiko yari menshi.
Umukobwa: ese wamaze gusoma umurongo
nakubwiye?
Rwenya: aha, umva wambabarira tukazavugana
ejo?? Ni ukuri numvaga umutima wanjye
watangiye guhinduka.
Umukobwa: umva sha wambwiye wabaye iki??? Ni
ukuri fungura umutima umbwire byose.
Rwenya: bye bye, reka ndyame.
Umukobwa: umva nkubwire waretse.

Igice cya Gatatu kirabageraho mu kanya

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More