Dore aho twagarukiye mu gice cya
3. Mu rugo
ntibari bakizi amakuru yanjye
kandi na nyogokuru
nta telephone yari afite ngo
baramuhamagara,
mbese nabonye message 78 zerekana
ko
Isimbi yampamagaye, na message za
papa 99,
na mama 56, na sister 23.
Ubwo nanjye aho narindi ntangira
kubura amahoro
mbura uko mbigenza pe mpita mfata
taxi njya
muga centre kari hafi aho mfata
tuvugane mpamagara inshiti yanjye
yitwa Leandre.
Leandre: Alooooo,,oooo
Rwenya: bite amakuru?? Ni rwenya
muvugana,
Leandre: ehhh, ehhhhh, numuzimu cg
ndi kurota,
iwanyu bamaze gukura ikiriyo none
wowe uri
muzima, reka njye kubabwira,
Rwenya: have have utankorera
ishyano pe, umva
ahubwo nyoherereza udufanga duke
kuri Tigo
Cash, ariko ndashaka no kugutuma,
Leandre: umva mwana Rwenya reka
blague, njye
ubu narakubiswe, nta natanu mfite,
ariko ejo
iwanyu nahabonye abakobwa babiri,
mbona bafite
agahinda kenshi, ariko umuto we
nabonaga ameze
nk’umusazi pe.
Rwenya: urakoze cyane pe, (urumva
nkimara
kumva iyo nkuru naketse ko Teta
yabwiye Isimbi
ko tujya tuvugana, ubwo bwari
bumaze kwira,
ndaryama, ariko nakundaga kumva
radio
imwe yitwa frash fm, i Rubavu
yarahageraga, hari
ikiganiro cy’Imana kihanyura kuva
5:00am, ndacyumva, numva pasteur
aravuze
ngo kuki isi yuzuye urwango, kuki
abantu batakigira urukundo, ese
kuki
umuntu akwerekako agukunda wowe
ntubyiteho, nimusome 1yohana 4:8,
ni ukuri nahise
numva ari Teta uri kubwiriza.)
Nahise mbyuka mbwira nyogokuru ko
ntashye, nari
mfite 1000 gusa anyongerera tichet
ya
2000, murabizi ko abakecuru bagira
imibare, anampa ibishyimbo ngo
mbinjyane murugo, mu by’ukuri narateze
ndataha, mfata imodoka ishoye
nyiha 2500 kugera
Nyabugogo, ngize ngo ndavamo
banyishyuza
nay’umutwaro mbura uko ngira mbaha 200
baranga bahita banyaka 500,
ntababeshye natashye
n’amaguru nikoreye agafuka k’ibishyimbo, kubera
urukundo, mpingutse mu rugo papa
na
mama bankubise amaso amarira
azenga mu maso
bararira kandi banishimye cyane,
bambaza uko
byagendekeye, mbabwira ko numvaga
nikumburiye nyogokuru, ubwo mpita
njya
kwiryamira. Hatarashira n’isaha mbona
Teta arahingutse yambaye
agakabutura kagufi ariko
atari cyane, ahita ahobera mama
cyane, aramubwira ngo: “narinje kugufasha uturimo
two mu rugo.
Mama: urakoze mwana wanjye
ndakwishimira
bitangaje pe, ese uyu munsi wize
neza???
Teta: yego mama, ariko numvaga
ntameze neza
kuva rwenya twamubura ……
0 comments:
Post a Comment