vistiors n'ibihugu

Wednesday 15 April 2015

INKURU Y'URUKUNDO NDENDE IGICE CYA 5 NA 6




Kurikirana igice cya Gatanu.
Mama: urakoze mwana wanjye ndakwishimira
bitangaje pe, ese uyu munsi wize neza???
Teta: yego mama, ariko numvaga ntameze neza
kuva Rwenya twamubura, njye na Isimbi nta
mahoro dufite, Isimbi barakundanaga, ubu
nawe ntakigenda, ariko nanjye ndumva nta mahoro
mfite peeee, ese mama, Rwenya koko
yarapfuyeeeeeee???
Mama: (amarira menshi ahobera Teta amushyira
mugituza ati: mwana wanjye reka tubireke peeeee,
taha ni ahejo kandi wakoze).
Teta: (amarira menshi) mama urazi ko umpobeye

ukanyibutsa Rwenya, niwe muntu wa mbere
naririye mu gituza cye
nkumva impuwe ze, urakoze reka ntahe ndumva
mbabaye cyane, byeeeeeeeee.
Ariko mu byukuri nanjye aho nari ndi mu nzu
nareberega mu idirishya nkumva amarira ni
menshi, naketse ko impamvu mama atamubwiye
ko naje wenda yari yaketseko bose
dukundana wenda ari urukundo rwanjyanye kwa
nyogokuru.
Telephone nakomeje kuyirekeramo CODE, nyuma
gato nsubira muri message zose nakiriye
mbonamo message ntari narasomye ebyeri, iya
Teta niya Isimbi.

Igice cya Gatandatu kiraje vuba aha.

Dore aho twagarukiye mu gice cya Gatanu.
Telephone nakomeje kuyirekeramo CODE, nyuma
gato nsubira muri message zose
nakiriye mbonamo message ntari narasomye ebyiri,
iya Teta niya Isimbi
Dukomeze inkuru nigice cya Gatandatu.
Dore uko message Isimbi yanyoherereje yavugaga:
ni ukuri nubwo wagiye umbwira ko ugiye
South Africa, ntabwo aribyo, ariko nubwo
waba warapfuye ndizera ko mu
mbaraga zamasengesho iyo message uyisoma,
cheri ni ukuri ndagukunda cyane peee, nta
wundi muhungu nakunda atari wowe,
nzagutegereza mpaka kumunsi wimperuka,
ikimbabaje ni uko nakuzaniye agafoto kanjye
nkasanga udahari mpita nkamanika mu cyumba
cyawe, ese koko kuki basi tutaburanye
warakabonyeeee, cheri unteje amarira atazashira
pe, I LOVE YOU.
Mu byukuri nasomye message mbura
amahoro ubundi ndebye koko mu cyumba
mpita mbona agafoto ka Isimbi yarabaye
mwiza cyane kurushaho weee, mpita
nangira gusubiza amaso inyuma, uko
twakundanye, biturutse kuri facebook, numva
umunezero uvanze nagahinda, mpita mfata ka
gafoto ndagasoma, amarira azenga mu maso.
Narakomeje mpita nsoma message ya Tete
nawe yari yohereje, yagiraga iti: nagiye mu
bitaro ntiwansura, ariko sinakurenganya
kuko twavuganaga mukuru wanjye atabizi
kandi mukundana, dore hashize iminsi 5
twarakubuze, iwanyu bavuga ko wapfuye kandi
koko ikiriyo cyarakozwe, ariko njye ndikumva mu
mutima wanjye hambwira ko ukiri muzima,
umva nkubwire numura kubona iyi message,
ujye kuri facebook urebe message yindi
nakwandikiye, ako kanya nahise mfata fone
mfungura opera mini vuba, facebook
mbanyigezemo post ya mbere nabonye nasanze
isimbi yarandiste kuri wall ye ati: cheri nzahora
ngukunda kandi ndabizi umunsi umwe nzakubona.
Nkomeza muri message nsangamo ifoto ya
Teta nanjye turi kumwe ari mu gituza cyanjye
ari kurira, mpita nibuka wa munsi wa
mbere duhura turi muri come again, iyo foto
yari yanditseho ngo: nubwo utankunda
njye nzagukunda kandi sinzabyicuza na
rimwe nubwo nta musaruro mwiza byampa.
Ahwiiii, umutima wahise wuzura urujijo,
dore imyaku rere, Isimbi aba ambonye online
Isimbi:e ehhhhh……………………..

Kurikira igice cya Kalindwi.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More