Igice cya 13 kiratangiye ntugende udasomye
udacikwa kandi igice gikurikiyeho cyaje.
Rwenya: Ntababeshye nagiye
guhindukira mbonye ariwe ndushaho kwegamiza Teta mu gituza kugira ngo
atamumenya ariko ay’ubusa aramumenya ahita amera nk’usaze maze ankubita ikintu
mu mutwe yiruka ataka cyane ubwo Teta yubuye amaso ndi hasi naguye kera
anyihutana kwa muganga dore ko yari anafite imodoka
ntitwazuyaje kugerayo.
Teta: ninde mugome yo gapfa
areba ugukubise???? Gusa ngusezeraniye kuzamushakisha nkamumenya kdi nkwijeje
ko ntazamubabarira na gato
Rwenya: sha Teta nushaka
uzamwihorere kuko nawe siwe yariyabaye nk’umusazi
Teta: ubwo se umusazi
amenya kwiruka? Rwenya wee! Nsezeranya ko nimushakisha nkamumenya
ntazamubabarira uwo mugome!
Rwenya: Teta reka tuzabiganireho
maze koroherwa, maze Rwenya agiye kumva yumva telefone irasonny
Rwenya: Teta ninde umpamagaye??
Teta: ndabona handitseho ngo
iphone 4, sinamenya uwo ariwe,
Rwenya: eeh,wiyitaba mwihorere.
Teta: ubwo se nsanze
byihutirwa koko???
Rwenya: ntabwo byihutirwa cyane
kuko uwo ni umukadogo untekera buriya arashaka kumbaza icyo nshaka kurya.
Teta: eeeeeeh noneho biroroshye,
sinarimbizi.
Tukiri kwa muganga dore ko bari banampaye ibitaro
Isimbi ahamagara Teta kuri phone
Isimbi: haloo Teta, ko nakubuze
sha urihe? Uziko brother yavuye kwa muganga noneho ameze nk’umusazi!
Teta: sha ubu nanjye ndi kwa
muganga pee meze nabii! Hashize akanya telefone ya Rwenya yongera gusona ariko
Rwenya yarushijeho kuremba, Teta ayirebye asanga ni iphone 4 wongeye guhamagara
Teta: hallooo kado! Shobuja
yarwaye umutekere utworoheje (ntababeshye nagiye kumva numva ni ijwi rya mukuru
wanjye kdi maze kumwita kadogo mbura aho nkwirwa).
Igice cya Cumi na Kane kirabageraho vuba.
0 comments:
Post a Comment