vistiors n'ibihugu

Tuesday 14 April 2015

INKURU Y'URUKUNDO NDENDE IGICE CYA 1


INKURU Y'URUKUNDO NDENDE 


igice cya mbere 


Umukobwa twakundaniye kuri facebook, bitewe
ninkuru nandikaga sikamushimisha cyane!
Umunsi umwe nibwo inbox yanyandikiye ati: bite
Eugene? Ni ukuri ndagukunda nkakunda
ninzenya zawe, ahubwo ujye unsunikira inbox.
Eh! Nanjye nahise musubiza ngo thanks. Ubundi
nkajya mwandikira inzenya inbox, tuga
chata, burikanya mbese bigera naho, duhana ama
nimero ya telefone, duchat kuri whatsapp,
facebook, tukanakoresha message za tigo! Nyuma
tuzagukundana karahava, ariko ntaramubona
nawe atarambona, mbese ntabwo nanjyaga
kuryama cg we, atambwiye ngo I love you honey!
Nanjye nti : me to you. Njye nagiraga amahirwe yo
kubona amafoto ye, kuri facebook, ariko njyewe nta
foto nashyizeho yanjye, icyantangazaga, uko iminsi
igenda ishira yashyiragaho amafoto, asa neza,
ubundi nkabona yahindutse ariko simbyiteho.
Yansabye kumuha ifoto inbox, ndayimuha, ariko
urabyumva natoranyije inziza cyane iyiruta, mbega
ukuntu yishimye, hashije nkiminota 20, mbona
profile yifoto yanjye yayishyize iwe: yandika kuri
wall ati: ni wowe mugabo
niyumvamo kurusha abandi.
Nanjye nyibisoma numva ngize ubwoba bwinshi,
ariko burya muri kamere yacu abahungu
iyo umukobwa atangiye kugukunda cyane wowe
utangira kubigendamo buhoro. Nahise nanjye
nshyiraho comment igira iti: thanks bebe, nawe
aransubiza ati : cheri nari nagukumbuye,ubundi
duchatingira kuri wall ye karahava. Mbese aba
friends be nabo barabibona.
Twamaze imyaka igera nko kuri ibiri du chata
ntawurabonana nundi, umukobwa yigaga i
Butare muri farumasi, njye nkiga MKU (Mount
Kenya University). Twahanye gahunda mu
biruhuko ko tugomba guhura, tukamenyana, iwabo
yabaga kacyiru, byarantunguye, ubwo
nabonaga message kuri TIGO CASH igira iti:
wakiriye amafaranga 25.000 avuye kwa Isimbi.
Ikirukirwa nindi message igira iti:
amafaranga yakugezeho?
Narumiwe cyakora pe, mubwirako nayabonye, ariko
mfite ubwoba no kwishima pe! Nahise nyabikuza,
dore ko narimfite ubukene, mpamagara umujama
wanjye witwa Kevin, mugurira aka byeri nanjye
nywa akandi ariko muganiza inkuru yose.
Nyuma njya kugura nurukweto, nagapantalo ka
koto kugira ngo nzabonane na cheri meze neza
cyane pe, ntibyatinze pe, umunsi wo guhura
warageze yambwiye ko duhurira iremera muri gare,
aho imodoka zamasaka ziparika, nkihagera,
ndamuhamagara, arambwira ngo reba uwo
wambaye ishati itukura, nyimukubita amaso
nabonye uko namukekaga atariko ameze pe, ni
ukuri ntababeshye yari mubi pe cyane kandi, ariko
yambaye neza ubona akomoka mu muryango
ukize.
Yarampobeye angwamo, ariko njye nkamusuhuza
ntamwiyumvamo cyane, dore ko nari maze
gutungurwa, twamanutse aho bita come again, niho
twaganiriraga, ariko njye numvaga yantindiye ngo
ntahe, angurira aka benzi, na byeri ubundi
ndanasinda, ntangira kuvuga ibîgambo bitari byiza
pe.
Ndamubaza nti: ese koko ni wowe tumaze iminsi
tuvugana kuri facebook? Arambwirango
ninjye, mpitamwereka amafoto, ndamubaza nti: ko
mbona hano se warakaga ubu nkabona
atari wowe? Nawe ibyabakobwa urabizi atangira
kwiriza agira ati: cheri koko ushaka kunyanga
koko? Njye ndagukunda cyane kandi ntawakuruta.
Nanjye numva ngize agahinda mpita mugwa mu
gituza. Hashize iminota mike mbona haje
abakobwa babiri aho twari twicaye, harimo
umukobwa mwiza pe, usa na wa wundi turi
kumwe, ariko we ari inzobe. Ahita yiyamira ati uyu
niwe Eugene?
Eh nanjye birantungura pe, kumbi nagatego bari
banteze, ubwo mbona umukunzi nyawe
pe, amafoto mbona arahura neza cyane pe! Mbese
icyabinyemeje yahise amwaka telefone
ye, aramubwira ati: wakoze cyane kuyobora umu
cheri wanjye, nubundi turishimana karahava
pe, ariko wa mukobwa wanyakiye mbere, nubwo
yari mubi nabonaga isuraye ikanguma mu
mumaso, nkibuka namagambo yambwiye, nkibuka
uko yagiye ababaye nkumva nanjye birambabaje.
Nyuma twaje gutandukana numukunzi wanjye.
Nyigera mu rugo mbona message igira iti: ni ukuri
nyikubona bwa mbere nahise nkukunda cyane pe,
kandi ni wowe muhungu wa mbere ndiriye mu
gituza cye, akampoza amarira. Ni wa mukobwa
wakwakiriye muri gare yaremera.
Kandi mvukana na cheri wawe, yampaye telefone
ye ngo nkuyobore. Kandi ntumwereke iyi
message. Nanjye mpita musubiza nti.

Igice cya kabiri kirabageraho vuba.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More