vistiors n'ibihugu

Friday 10 April 2015

urukundo nyarukundo

Igice cya 4


Iyi nkuru yanditswe hagendewe ku nkuru mpamo y’ibintu byabayeho. Nubwo muri iki gihe urukundo rwakonje mu bantu, muri iyi nkuru uzasangamo icyo urukundo nyarukundo ari cyo, uko wamenya kwihanganira ibigeragezo bikundabkuba mu rukundo ndetse no kumenya guhitamo neza umukunzi nyakuri. Mbega ibyishimo Igitego yagize amaze kumva icyo gisigo gisobetse inganzo. Yashimiye Cyuzuzo
urukundo amugaragarije amuzeseranya na we kutazigera amuhemukira ubuzima bwe bwose. Basubiye mu birori aho abandi bari. Cyuzuzo yakomeje gusuhuza inshuti ze. Icyaje kumutangaza ni ukubona n’Umutesi na we yari yaje mu munsi mukuru kandi atarigeze amutumira.Cyuzuzo yashatse kwanga kumusuhuza ,byo kubura uko agira amuha umukono anamwifuriza ikaze.Cyuzuzo yahise yisubirira aho Igitego yicaye .Yagarutse ubona yahindutse asa n’ufite ibibazo. Igitego biramuyobera. Amubajije ikibimuteye amubwira ko abonye Umutesi. Igitego amusaba kubyikuramo ati “ ntacyo bitwaye buriya ntabuze uwo bazanye ntibigutere ikibazo.Reka kugira agahinda ku munsi wari ukwiriye kwishimaho. ” Cyuzuzo yumvise bimushimishije cyane cyane ashimishwa n’uko yari afite inshuti izajya imuba hafi. Hakurikiyeho umwanya wo guha Cyuzuzo impano zo kumwifuriza umunsi mwiza. Icyongeye gutangaza Cyuzuzo kinamutera kwibaza byinshi ni uko n’ Umutesi na we yari kumurongo w’abagombaga gutanga impano.Yayimuhereje ubona yishimye aramutungura ahita anamusomabamwongorera ati “ umunsi mwiza rukundo rwanjye. ” Cyuzuzo yabaye nk’ukubiswe n’inkuba impano amuhaye ahita ayishyira kuruhande ngo aze kureba icyo Umutesi yamuhaye. Ibirori byenda kurangira ababyeyi b’Igitego basabye ko bo bataha bagasanga urugo ariko Igitego we akazaza ku munsi ukurikyeho. Migambi yarabashimiye cyane ku bwitange bagize bwo kuza kwifatanya nabo mu birori ,abaha n’imodoka abacyura. Ibirori birangiye abashyitsi bose bamaze gutaha,Cyuzuzo yagiye mu cyumba cye ngo arebe impano Umutesi yamuhaye iyo ariyo. Yibazaga impamvu Umutesi yaje kwifatanya na we mu munsi we w’amavuko, ikigeretseho akamutungura amuha impano. Yabyibajijeho byinshi abiburira igisubizo. Iyo mpano yari itangaje. Hari harimo isaha ya zahabu,ifoto y’Umutesi ndetse n’ibaruwa ifunikishije ibara rya roza. Cyuzuzo n’amatsiko menshi arayifungura ngo arebe amagambo ayikubiyemo.Iyo baruwa yari iteye itya: Kuri Cyuzuzo , Nkwandikiye iyi baruwa ngirango ngusabe imbabazi mbikuye ku mutima. Ndabizi ko nagukoshereje bitavugwa ariko ndakwinginze umbabarire n’ubwo njye mbona ntakwiriye imbabazi kubw’ibibi nagukoreye.Wirengagize byose kuko nanjye naje gusanga imyitwarire nagize idahwitse ,niyemeza kwikosora.Wibuke ibihe byiza twagize tukiri kumwe.Iyo mbyibutse ngira ibyishimo by’akanya gato nkibaza niba tuzongera kuba umwe ,ukongera kumbera umwami w’umutima wanjye bikanyobera. Reka ne kuvuga byinshi , ngo ararekwa ntashira ariko nagirango ngusabe niba bishoboka ko twakongera tukikundanira nkakwereka urukundo ruzira uburyarya n’ubuhemu. Muri njye numva ko ntawundi muhungu ugira urukundo nkawe.Cyuzu ! Nkumbuye ya nseko, indoro , inganzo yawe nako ngukumbuye wese. Ugire ibihe byiza Uwo mwahoranye Umutesi Solange. Cyuzuzo yarumiwe abura icyo akora .Yivugisha Cyuzuzo yagize ati” Umutesi yarampemukiye ariko wenda yarikosoye niba atambeshya.Ese nakunda gute abantu babiri?... Biracyaza Ese Cyuzuzo azabyitwaramo ate? Bigendabbite iyo umusore cyangwa umukobwa yisanze agomba guhitamo umukunzi umwe muri benshi bamukunda?

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More