vistiors n'ibihugu

Friday 15 May 2015

IBINTU BITANU BY'INGENZI ABAGABO BAKUNDIRA ABAGORE.


Abantu bamwe bibwira ko icyo umugabo (umusore) akurikira k'umugore (umukobwa) ari ukuryamana no kubyara gusa. Ibi n'ukwibeshya kuko hari ibindi bintu abagabo muri rusange bakundira abagore.
Muri ibyo bintu bituma abagabo bumva abagore babahora iruhande tugiye kubabwiramo bitanu by'ingenzi.
1. Burya uburyo umugore agaragarizamo umugabo we urukundo, bitandukanye nuko umugabo abikora. Abagabo n'abasore bakunda uburyo abagore n'abakobwa babagaragarizamo urukundo n'uburyo babatetesha. Ninayo mpamvu kugira ngo usange umugabo wateye imbere atabifashijwemo n'umugore biba bigoye kuko urukundo umugore agaragariza umugabo hari imbaraga nyinshi rwongera k'umugabo
2. Abagore bafite uburyo umubiri wabo uteyemo kuburyo bituma baberwa, abagabo bakishimira cyane kubareba. Buri mugabo anezezwa nuko umugore we yambaye neza kandi iyo umusore abonye inkumi yambaye neza imunyuzeho, yizihirwa no guhindukira akayitegereza. Ibi abagabo barabikunda cyane.
3. Abagabo bakunda uburyo abagore bagaragaza amarangamutima yabo nuburyo bitetesha. Burya abagabo uretse koroshya ubuzima, kurakara n'umujinya ntakindi. Umugabo agira agahinda gusa iyo ikipe afana yatsinzwe. Abagore bo iyo yishimye arabigaragaza, byamurenga akabigaragaza.
4. Umugore ashyigikira umugabo kabone nubwo yaba ari mu mafuti. Abagore akenshi barwanira abagabo babo ishyaka niba ugira ngo ndakubeshya uzashake guhuguza umugabo cyangwa kumugisha impaka, umugore we ahari urebe uko bimera cyangwa se niba hari umuntu wakwambuye utumeyo umugore urebeko atakwishyuriza bubi na bwiza. Ibi rero abagabo bakabibakundira.
5. Abagore baribuka cyane kurenza abagabo. Usanga umugore yibuka italiki mwamenyaniyeho, italiki umwana yavukiyeho, n'ibindi bihe byiza biba byarabaye mu rukundo rwanyu mu gihe usanga umugabo atakibyibuka.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More