Ubundi mu buzima bwa muntu ahora yumva ashaka kuba
yatera imbere,akisumburaho mu rwego yarariho akazamuka mu yindi
ntera,ariko nubwo biba gutyo hari bamwe bidakundira kandi babishaka
cyane,ariko ntibamenye ko hari igihe yaba aribo babigiramo uruhare.
Ni ku bwiyo mpamvu twahisemo gusangiza abasomyi b’iyi website www.tricksconnected.blogspot.com
ibi
bintu 4 bikurikira waba ukora bikaba aribyo bituma udatera imbere.
1. Kumva ko udashoboye
Imvugo yadutse ya “Ndi uwuhe se”? Ni imvugo ishushanya neza iyi
mitekerereze idindiza abantu. Guhora wivugaho ibibi, ugahora uvuga
intege nke zawe ndetse ukumva ko udashobora kwirirwa unagerageza ikintu
runaka birakudindiza. Bamwe banga gutegereza ibyiza kugira ngo nibibura
batazababara ariko burya rero iyo udatekereje ibyiza ngo ubiharanire
ntutera imbere nyine.
Hari umuhanga wavuze ati “Jya witondera ibitekerezo byawe kuko
bihinduka amagambo uvuga, jya witondera amagambo uvuga kuko ahinduka
ibikorwa ukora. Jya witondera ibikorwa ukora kuko bihinduka
akamenyero/kamere, maze akamenyero/kamere kagahinduka ahazaza hawe.
2. Kudaharanira kugera ku rundi rwego
Kunyurwa ni byiza ariko guharanira kuva ku rwego uriho ukagera kurwisumbuyeho nabyo ni inyamibwa.
2. Kwicuza
Niba hari amakosa wakoze kera cyangwa hari amahirwe yagucitse kwicuza
birakuzirika ukaguma mu byashize aho kugirango utegure ibiri imbere.
Hari n’ubwo biguca intege ugatinya kugira Ikindi ugerageza.
4. Ubwoba
Burya ibintu bishya bitera ubwoba. Kuva mubyo warusanzwe umenyereye
ngo utangire ikintu gishya bitera ubwoba kuko uba wibaza uti ese
bitampiriye? Ariko se kuki utibaza ngo “Ese bimpiriye”.
by tricksconnect email: tricksconnect@gmail.com
0 comments:
Post a Comment