Kuba umugore bizana n’ihiganwa ryabyo, naho umugore
ukomeye abigiriramo umurava ndetse no kubyakira, niba udatekereza
nk’umugore icyo gihe n’abandi bazagutererana maze ute agaciro imbere
yabo.
Kuba umugore ukomeye,ugomba kubanza ukiyishimira wowe ubwawe,ari nayo
mpamvu twahisemo kubazanira bimwe mu bintu by’ingenzi 8 ukwiye kuzanjya
wibwira buri gitondo.
1.Ndi mwiza
Abagore benshi bakunze kwigirira icyizere gicye kandi nyamara ntabwo
biba ari byiza,nabonye abagore benshi beza ariko batabyemera ahubwo
bakifata ukundi,ukuri ni ,niba utizera ko uri mwiza,buri umwe wese
uzakubona nawe azagufata nk’umugore mubi,byuka mu gitondo maze ufate
ikirori,maze uvuge uti ndi mwiza,iyishimire wowe ubwawe.
2.Ngira ibanga
Buri mugore wese yarakwiye kuba gutya ,niba ubona ko uri wa muntu
abagabo bakunda kwishimira ndetse no kuganira nawe,ufite kuba ugira
ibanga,nta ariko cyangwa niba,woe ba ubwoko bw’umugore ugira ibanga
bityo buri mugabo wese azaguha agaciro ndetse yifuze no kubana nawe
ubuzima bwose.
3.Ntabwo ndi umucakara w’imibonano mpuzabitsina
Ushobora kuba uyikunda cyangwa utayikunda,ntabwo bindeba,abagore
benshi bakunze gukoreshwa mu gukora imibonano mpuzabitsina gusa kuruta
ko bagirana undi mubano,niba wiha agaciro ndetse ukagaha n’umubiri wawe
ntihazagire umugabo ugukoresha kugira ngo yikemurire ikibazo cye cyo
gukora imibonano mpuzabitsina,bityo jya ugerageza buri gitondo uko
ubyutse maze wumve ko utari igikoresho cy’imibonano mpuzabitsina gusa.
4.Ndi mwiza mo imbere
Rimwe na rimwe ubwiza dushobora kubona ntabwo buhagije ushobora
kugira isura nziza cyane,ariko mu gihe udafite imico myiza cyangwa
umutima mwiza ntabwo uzakundwa n’abantu benshi nkuko
wabitekerezaga,bityo kuba mwiza imbere ni iby’ingenzi.
5.Ndatangaje
Niba utangaje nyine uratangaje;kandi niba udatangaje nyine
ntutangaje,hari uburyo bubili,byuka buri gitondo maze ubanze
witekerezeho maze urebe niba utangaje koko,ubundi kubwira umuntu ko
atangaje uba umubwiye ngo uri uwo kwishimirwa.
6.Ndikunda
Nta kibi cyuko ngo wikunda,niba utikunda bizaba bikomeye ko hagira
undi ugukunda,banza wifate wowe ubwawe uko ushaka ko abandi
bagufata,ntabwo nkubujije gukunda abandi ariko nawe ntiwiyibagirwe.
7.Ndi umugore w’umunyembaraga
Igihe kinini,abagore bizera ko bakenera umuntu wo kubashyira ku
murongo kuko bo bumva ko nta bushobozi cyangwa ubumenyi buhagije bwo
kugira icyo bikorera mu buryo bwabo;nawe uri umuntu nkundi,naho umuntu
uza mu buzima bwawe ni inyongera,ba umugore w’umunyembaraga kandi ufite
ukwigenga ndetse ushobora kugira icyo yigezaho uko byamera kose.
8.Ndiyizera
Abagore benshi ntabwo bakunze kwiha icyizere,icyizere kirakenewe mu
buzima,wituma ubwoba buganza icyizere muri wowe,umugore urangwa
n’icyizere,ni we utera imbere,bityo umva ko icyo ugiye gukora aricyo
kandi niyo cyapfa ariko gipfe wagerageje.
BY TRICKSCONNECT E-mail: tricksconnect@gmail.com
0 comments:
Post a Comment