IGICE CYA 8

IGICE CYA 9
Duhuza amaso ahita ambaza ati’’waramutse neza?’’ nanjye nti’’yego’’(mfite ikimwaro kinshi) ubwo
ahita yikomereza ajya kwitegura ngo ajye kukazi najye mpita njya mucyumba
cyanjye ubwo Teta ahita aza yirukanka arambaza ati’’Nema yabimenye ?’’ nanjye nigize nkaho ntacyo
nari nabaye nti’’oya
ntiyabimenye kuko naje nkuhetse nkoresha uburyo bwose bushoboka kugirango
atakuvumbura’’
ati’’yoooo!! wakoze cyane pe
uyu munsi sindi bujye kukazi ndirirwa hano kuko ndumva ntameze neza’’ nanjye nti’’ok ntakibazo’’ ubwo Teta ajya muri douche
njyewe mpita nigira muri salon ubwo Nema aba araje arambwira ati’’nyawe wanjye nkumbuye kuganira
nawe birambuye’’
nanjye nti’’nanjye ndabikumbuye
pe!! Ati’’reka nkwibarize gato
buriya wari wakundwaho ngo wumve uko bimera?’ nanjye nisetsa cyane nti’’yego nakunzweho nzi uko bimera’’ Nema ati’’buriya se umuntu akoze
ibishoboka byose ngo akwereke ko agukunda agakora ibigaragarira amaso nibyo
utabonesha amaso wowe byatuma umukunda nanjye nti’’mbaye nta mukunzi mfite se niki cyambuza kumukunda?’’ Nema ati’’reka mbe ngiye turi buganire
ngarutse’’ ubwo yagiye kugenda
yinjiye mumodoka mpita mubwira nti buretse kugenda mpita nza negera imodoka
mfungura umuryango ubundi musoma ku itama ndamubwira nti’’ugire umunsi mwiza kandi Imana
ikundindire,Nema nahise mbona atunguwe cyane kuko ibyo ni ubwambere nari
mbikoze mbona abuze icyo arenzaho ubundi ahita yatsa imodoka aragenda nta rindi
jambo narimwe ambwiye,ubwo nanjye nahise nsubira munsu ntekereza nti’’ibyo nkoze nta gaciro abihaye
koko?’’ ndagenda nicara muri
salon Teta aba araje anyicara iruhande arambwira ati’’buriya rero ubu nibwo mbonye
umwanya wo kukubwira icyo nashatse kukubwira kuva kera’’ arambwira ati’’ahubwo mbere ya byose reka
ntume umukozi aha ruguru azane ako kunywa kuko burya umuti wumuriro ni umuriro’’ ubwo ahita atuma umukozi indi
liquer nini cyane,muminota micye umukozi yarayihagejeje,ariko narebaga iyo
liquer nkumva ngize ubwoba,Teta nawe rero ntiyatinze kunsukira mukirahure ahita
ampereza,nawe afata akarahure ashyiramo kuberera ukuntu nari nayitinye
narijijishaga nkasomaho gake cyane gashoboka kumbi simenye ko nawe yijijishaga
ntasomeho ubwo turakomeza buri wese aziko ari kujijisha mugenzi we,hahahahahah
mbese burya koko indyarya ihimwa n’indyamirizi,ubwo
byakomeje gutyo noneho mpita mfata umugambi wo kwisindisha,mpita nigira nkuwo
inzoga zishe neza neza,ubwo mpita ntangira kwisindisha ubundi nisinziriza
muntebe ubundi Teta ahita atereka akarahure kumeza ubundi araza arampagurutsa
arandandata anjyana mucyumba cye ubundi afunga urugi andyamisha kuburiri ubundi
ahita ankuramo ishati ubundi…………………………………………………………………………Iracyakomeza…
BY TRICKSCONNECT E-mail: tricksconnect@gmail.com
0 comments:
Post a Comment