Igice cya 25 cya ya nkuru y’Urukundo cyaje.
Ntucikwe.
Rwenya: umugore mwiza ndongeye
ndakubonye
koko? Imana ishimwe.
Isimbi: mbega, mbega, sinaherukaga
kugwa mu
gituza cy’umugabo nkunda kurusha abandi
bose
bo ku isi, Imana iraduhuje.
Rwenya: Cherie ni ukuri, mbere na
mbere ngusabye imbabazi, kubwo
ibitutsi
nagututse, nkekako ukundana na
Leandre.
Isimbi: mugabo nkunda, njye
nakubabariye kirya
gihe ukimara kubivuga, kuko nziko
atari wowe
wabivugaga, kuko wowe ndakuzi
neza.
Rwenya: urakoze cyane mugore
nkunda, amakuru
sha Leandre? Gahunda nizere ko
mwazikoze neza?
Leandre: ego ego, twarabikoze
cyane,
Rwenya: mwampaye umwana wanjye
nkamuterura.
Leandre: dore nguwo muterure.
Rwenya ahita aterura umwana we,
aramusoma,
amuterera hejuru agira ati: “ndi uwo ngomba kuba
we, umwana nawe asekera papa, biba
byiza, na
mama w’umwana Isimbi nawe aramuterura
biba
byiza cyane. Ako kanya mama wa
Rwenya nawe
aba arahingutse, Isimbi amukubise
amaso
ahita abwira Rwenya ati: ‘wabonye mama
wawe, erega ntakindi ashaka nI
ukunyicira
umwana, mfite ubwoba Cheri!'”
Rwenya: umva, ukuntu aza areba
ndabona adafite
umutima wo kwica, ahubwo afite
icyo ashaka
kuvuga, afite isoni mu maso, reka
twumve
ikimugenza.
Mama wa Rwenya akihagera yahise
apfukama hasi
agira ati: “ni ukuri ndabasaba imbabazi
kubyo
nakoze byose, nkasaba imbabazi n’Imana, ukuntu
nanze gutaha ubukwe bw’umwana wanjye bikagera
naho nifatanya n’abagambanyi nkabagambanira,
ndasaba imbabazi.
Isimbi: Oya, rwose Cheri, ashaka
kunyicira umwana, mfite ubwoba
bwinshi.
Rwenya: Isimbi umva wowe , erega
umubyeyi aba
ari umubyeyi, wibuke ko umwanzi
iyo ashyize
intwaro hasi akemera ko icyo
yarwaniraga nta
kerekezo gifite akakwiyungaho aba
inshuti yawe.
Mama Rwenya: nemeye amakosa yose,
ahubwo
mumbabarire mumpe nterure
umwuzukuru wanjye
ndumva rwose mushaka.
Isimbi: oya , oya, ibi ntibyarimo
nta mwana wanjye
naguha.
Rwenya: Cherie Isimbi muhe umwana
amuterure,
umuntu ufite umutima w’ubwicanyi uhita
umumenya, mama ndabona
yarahindutse, ahubwo
muhe umwana.
Leandre: muhe umwana, bigaragara
ko ari
itangiriro ry’ibyiza gusa.
Isimbi ahita amuha umwana afite
ubwoba bwinshi
cyane, nuko mama Rwenya bwa mbere
aterura
kmwuzukuru we, agira ati: “iki bebe, cyanjye,
ndagikunda cyane”. Nyuma baje gusezera Rwenya
barataha ariko bose bishimye
cyane, mama wa
Rwenya arimo ataha aba ahuye na
nyina wa teta
Mama Teta: bite mugore mwiza?
Mama Rwenya: nibyiza amakuru mama
Teta?
Mama Teta: gatete n’umuruho, numvise
ngo wiyunze n’ibicucu bishaka
kuzanyicira umuhungu wanjye (musaza
wa Teta)
Mama Rwenya: erega n’abana nk’abandi tugomba
kuva munzira yubuyobe tukayoboka
inzira nziza.
Mama Teta: ngo ngwiki ? inzira
nziza? Niba ariyo
njye ntayo nshaka, njye nzaguma mu
nzira
nahisemo, kandi nzagera kubyo
niyemeje
Mama Rwenya: ariko wagiye ucisha
make ukamenya ko ukuze?
Mama Teta: nkuze? njye se ndi
inkecuru nkawe
ipfukamira umwanzi, njye nzapfa
ndwana.
Mama Rwenya: reka nkureke
nigendere.
Mama Teta: kagende uboshye ubu
ngiye kukwereka aho mbera akaga,
kera
hose naritonze, ubu ho ntawuzasigara
ahumeka, nzemera nihekure ariko
mwese ntawuzambana ho ku isi, umva
ko Imana
ikiza ariko uzakira ubwanjye,
azarama.
Mama Rwenya: ahwiiii, ndumva
unteye ubwoba,
Imana ireberera imbwa ntuhumbya
Mama Teta: hahahaah, yahumbije
igihe yambwa
ifungwa ngo ni Rwenya….
Ntuzacikwe n’uko iyi nkuru isoza……
Igice cya 26 kiri hafi kubageraho.
0 comments:
Post a Comment