Abashakanye bazi ibanga ry’imibonano mpuzabitsina. Abagore
bafite abagabo basobanukiwe ko gutera akabariro ku rugo ari ikimenyetso
cyo kwereka umugabo ko umukunda kandi umwitaho. Ni uburyo bwo
kugaragarizanya amarangamutima hagati y’abashakanye. Kuryamana n’umusore
mukundana bishobora kwangiza ubuzima bwa we wowe ukeka ko uri kubaka
urukundo n’icyizere hagati yanyu, kugaragarizanya amarangamutima
n’izindi mpamvu zinyuranye zibigutera.
Impamvu 6 udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana:
1.Iyo umusore akunze umukobwa ashiturwa n’ubwiza , imico myiza
n’ibindi byiza bimuranga. Ariko hari ikindi cy’ingezi aba afitiye
amatsiko. Ahora yibaza uko byagenda muryamanye. Uko guhorana amatsiko
bihora bimugurumanamo, bigatuma ahora ategerezanyije amatsiko
n’amashyushyu igihe n’umunsi muzahuza
imibiri.
Umusore iyo amaze kukubona uko uteye, agaciro yaguhaga karagabanuka
Iyo rero muryamanye mutarashinga urugo, ya matsiko no kumva akwifuje
cyane birayoyoka. Icyari kimuraje ishinga yarakibonye ntakindi kiba
kikimuteye amatsiko no kukugirira ubwuzu bwinshi. Byarimba akaguhindura
igikoresho cyo kujya yimara ipfa ejo ukazumva ngo yishakiye undi
mukobwa.
2.Iyo uryamanye n’umusore mukundana ariko mutarabana agufata
nk’umuntu woroshye kandi ufite agaciro gake. Umusore ashobora gukoresha
amaye menshi ngo muryamane , akukumvisha ko aribwo azamenya ko umukunda
n’ibindi binyoma ariko umunsi wamuhaye ku ibanga rya gikobwa nibwo
uzabona ko agaciro yaguhaga kagabanutse byarimba urukundo rwanyu
rukanarangirira aho.
3.Niba ushaka kubaka umubano ukomeye hagati yawe n’umusore mukundana,
icyiza ni uko mwashingira ku rukundo kuruta uko ushingira ku mibonano
mpuzabitsina.
Iyo umubano wanyu ushingiye kuguhuza ibitsina nturamba, icyaza cyose cyawuhubanganya .
Mumenye birammbuye, mugirane ibihe byiza , mufatanye muri binshi
n’ibindi bikorwa by’urukundo. Imibonano mpuzabitsina izaza ari igice
gishimangira urukundo rwanyu mu gihe cyabyo.
4.Iyo uryamanye n’umusore mukundana, hanyuma mugatandukana usigarana
igikomere ku mutima. Uhora wishinja kutamenya gufata icyemezo, kuba
yaragufashe nk’igikoresho cye cyo kwishimisha,..Bishobora kukugiraho
ingaruka mu rukundo rwawe rw’ahazaza, ukumva uzinutswe abasore kandi ari
wowe wabyiteye.
Kuryamana n’umusore mugahita mutandukana bitera igikomere
5.Mu ngaruka nyinshi zo kwihutira kuryamana n’umusore mukundana
harimo no kwandura Sida. Nubwo mukundana ntuzi uko ubuzima bwe buhagaze
kuburyo wamwizere 100%. Ugiye kumbwira uti tuzajya dukoresha
agakingirizo. Yego simbyanze ariko muzagakoresha inshuro zingahe?
Muzashiduka mwarabaye nk’umugabo n’umugore. Uretse nibyo agakingirizo
ntigakuraho icyaha. Mu madini yose bigisha ko gusambana ari icyaha. Mu
mategeko icumi y’Imana(Ku bayemera) , Ntugasambane naryo ririmo.
Turetse n’ibyo se nta bagenzi bawe urabona batwaye inda bazitewe n’abasore bari inshuti zabo bakabihakana?
Ingaruka zo kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe n’abasore ni
nyinshi. Ibi si ihame. Ufite ubwenge kandi uratekereza. Hitamo
igikwiriye cyazatuma ubuzima bwawe bw’ejo hazaza buba bwiza nkuko uhora
ubyifuza. Si ibintu byikora ariko biraharanirwa.
Gukora nkibyo abandi bakora cyangwa kutameya gufata icyemezo
n’umurongo ngenderwaho bishobora kukubyarira ingaruka nyinshi kandi mbi.
Niba kandi ugiye kubikora banza utekereze unapime ku munzani ingaruka
mbi ushobora guhuriramo nazo . Ibitekerezo byawe kuri iyi nkuru
turabyakira.
Kugisha inama kuri uru rubuga, ohereza ubutumwa bwawe kuri
0 comments:
Post a Comment