vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

Impamvu 6 udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana(BIGENEWE ABAKOBWA)

Abashakanye bazi ibanga ry’imibonano mpuzabitsina. Abagore bafite abagabo basobanukiwe ko gutera akabariro ku rugo ari ikimenyetso cyo kwereka umugabo ko umukunda kandi umwitaho. Ni uburyo bwo kugaragarizanya amarangamutima hagati y’abashakanye. Kuryamana n’umusore mukundana bishobora kwangiza ubuzima bwa we wowe ukeka ko uri kubaka urukundo n’icyizere hagati yanyu, kugaragarizanya amarangamutima n’izindi mpamvu zinyuranye zibigutera.

Impamvu 6 udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana:

1.Iyo umusore akunze umukobwa ashiturwa n’ubwiza , imico myiza n’ibindi byiza bimuranga. Ariko hari ikindi cy’ingezi aba afitiye amatsiko. Ahora yibaza uko byagenda muryamanye. Uko guhorana amatsiko bihora bimugurumanamo, bigatuma ahora ategerezanyije amatsiko n’amashyushyu igihe n’umunsi muzahuza
imibiri.
Umusore iyo amaze kukubona uko uteye, agaciro yaguhaga karagabanuka Iyo rero muryamanye mutarashinga urugo, ya matsiko no kumva akwifuje cyane birayoyoka. Icyari kimuraje ishinga yarakibonye ntakindi kiba kikimuteye amatsiko no kukugirira ubwuzu bwinshi. Byarimba akaguhindura igikoresho cyo kujya yimara ipfa ejo ukazumva ngo yishakiye undi mukobwa.
2.Iyo uryamanye n’umusore mukundana ariko mutarabana agufata nk’umuntu woroshye kandi ufite agaciro gake. Umusore ashobora gukoresha amaye menshi ngo muryamane , akukumvisha ko aribwo azamenya ko umukunda n’ibindi binyoma ariko umunsi wamuhaye ku ibanga rya gikobwa nibwo uzabona ko agaciro yaguhaga kagabanutse byarimba urukundo rwanyu rukanarangirira aho.
3.Niba ushaka kubaka umubano ukomeye hagati yawe n’umusore mukundana, icyiza ni uko mwashingira ku rukundo kuruta uko ushingira ku mibonano mpuzabitsina.
Iyo umubano wanyu ushingiye kuguhuza ibitsina nturamba, icyaza cyose cyawuhubanganya .
Mumenye birammbuye, mugirane ibihe byiza , mufatanye muri binshi n’ibindi bikorwa by’urukundo. Imibonano mpuzabitsina izaza ari igice gishimangira urukundo rwanyu mu gihe cyabyo.
4.Iyo uryamanye n’umusore mukundana, hanyuma mugatandukana usigarana igikomere ku mutima. Uhora wishinja kutamenya gufata icyemezo, kuba yaragufashe nk’igikoresho cye cyo kwishimisha,..Bishobora kukugiraho ingaruka mu rukundo rwawe rw’ahazaza, ukumva uzinutswe abasore kandi ari wowe wabyiteye.


Kuryamana n’umusore mugahita mutandukana bitera igikomere
5.Mu ngaruka nyinshi zo kwihutira kuryamana n’umusore mukundana harimo no kwandura Sida. Nubwo mukundana ntuzi uko ubuzima bwe buhagaze kuburyo wamwizere 100%. Ugiye kumbwira uti tuzajya dukoresha agakingirizo. Yego simbyanze ariko muzagakoresha inshuro zingahe? Muzashiduka mwarabaye nk’umugabo n’umugore. Uretse nibyo agakingirizo ntigakuraho icyaha. Mu madini yose bigisha ko gusambana ari icyaha. Mu mategeko icumi y’Imana(Ku bayemera) , Ntugasambane naryo ririmo.
Turetse n’ibyo se nta bagenzi bawe urabona batwaye inda bazitewe n’abasore bari inshuti zabo bakabihakana?
Ingaruka zo kwishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe n’abasore ni nyinshi. Ibi si ihame. Ufite ubwenge kandi uratekereza. Hitamo igikwiriye cyazatuma ubuzima bwawe bw’ejo hazaza buba bwiza nkuko uhora ubyifuza. Si ibintu byikora ariko biraharanirwa.
Gukora nkibyo abandi bakora cyangwa kutameya gufata icyemezo n’umurongo ngenderwaho bishobora kukubyarira ingaruka nyinshi kandi mbi. Niba kandi ugiye kubikora banza utekereze unapime ku munzani ingaruka mbi ushobora guhuriramo nazo . Ibitekerezo byawe kuri iyi nkuru turabyakira.
Kugisha inama kuri uru rubuga, ohereza ubutumwa bwawe kuri

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More