IGICE CYA 18
Mbona Ketia kuruhande rwo hirya
ariko duhuje amaso mpita mpindukira vuba vuba ndakomeza niganirira na Nema.buri
gihe uko yavaga kukazi yanshagaho tugatahana,bikomeza gutyo,…iminsi iricuma nyuma yukwezi mba
ndahembwe,nanjye nahise mpanga gahunda yo gusohokana Nema maze nkamushimira
ibyiza nyankoreye,ubwo twarapanze turasohoka,nema byaramushimishije cyane
rwose.nahise mubwirako mfite igitekerezo cyo kujya gukodesha inzu,nkibana.
Arambwira ati’niba
ariko wabitekereje nta kibazo’’
arakomeza ati’ariko
se kuki wihutiye gufata uwo mwanzuro wo kujya kwibana?’’ nti’ndagushimira ko wamfashije cyane
guhera kumunsi wambere kugeza na nuyu munsi
ukimfasha,ariko wanshyiriyeho
urufatiro igihe kirageze ngo nanjye nkuruhure pe,…kandi rwose warakoze cyane pe!. Ubundi Nema amarira
amuzenga mumaso nanjye kwihangana birananira amarira ahita anyegera arampobera
cyane nanjye,andyama mugituza arambwira ati’’byose nabikoze kubwo kugukunda,sinatojwe kugukunda ahubwo
narabiremenywe. Nyawe:nukuri ndagushima cyane. Ubwo nyuma twaratashye ubuzima
burakomeza.nyuma yukwezi naje kwimuka njya gukodesha.aho nari nimukiye nti hari
kure yo kwa Nema,byarakomeje buri gitondo Nema akajya aza kunshaho akantwara
akanjyeza kukazi no gutaha akaza kundeba tugahana akanjyeza murugo akabona
gukomeza akajya iwe.nyuma yuko nimutse Teta yahise yihandishaho kujya aza
kunsura buri munsi,impano zidashira.ketia nawe rero ubwo yakomezaga kunyereka
ibimenyetso byurukundo,ariko Keza nari narasezeranyije kutazahemukira yahoraga
mubitekerezo byanjye.Teta yakundaga kuza akantekera ariko agakora kuburyo Nema
Atari bubimenye,nanjye numvaga ntacyo bintwaye kuko yantekeraga yarangiza
agataha.Nema iyo yabaga ari buze kunsura Teta ntiyahageraga.Nema yakundaga
ibintu byo gukina cyane kuko iyo twabaga turi kumwe yabaga ashaka ko
dukina,nanjye rero nari nsigaye mbikunda gukina nawe pe.nubwo twabaga dukina
udukino twabana twabaga dushimishije mbese byari byiza pee!Ari mugitondo kimwe
Nema aza kunshaho nkuko bisanzwe…
nimugoroba turataha turagenda tugeze aho nabaga mvuye mumodoka ninjira murugo
Neman awe ahita akomeza ninjira munzu,hashize iminota micye mbona Teta
arampamagye kuri phone nditaba,Teta ati’banguka
ubu nonaha Nema akoze impanuka banguka udusange kwa muganga...Nahise nkinga
inzu vuba vuba ntega moto nihuta njya kwa muganga ngezeyo natangajwe no kubona…Iracyakomeza
IGICE CYA 19
.
Mama wa Keza ariwe uri kumuvura
ariko ntiyari yakomeretse cyane kuko imodoka yari yagonze iye kuruhande ariko
ntibyari bikabije cyane,ubwo narahagumye turagumana ariko kuko bitari bikomeye
baramusezereye.ntibyatinze nyuma yiminsi mike yari yorohewe asubira kukazi
ubuzima burakomeza.muriyo minsi naje gupanga gahunda yo gusubira mucyaro gusura
ababyeyi ndetse na Keza wanjye kuko nari mukumbuye cyane.ubwo nafashe urugendo
njyayo, mpageze banyakiriye neza.nabonanye na Keza ndamuhobera cyane
nurukumbuzi rwinshi nari mufitiye,ubwo turicara turaganira,mukuganira rero yaje
kumbwira ko se wabo ari kumufasha kuba yabona akazi I Kigali bityo akaba agiye
kuza kuba I Kigali kuko ariho azajya akorera,…numvise kuruhande rumwe ari byiza kuba Keza agiye kumba
iruhande kurundi ruhande nibazaga Nema nabimenya uko bizagenda nkumva
biranyobeye. Nyuma rero nibwo Teta yahise ajya kwiga muri india ubwo numva
nduhutseho gato ariko Ketia na Nema nibazaga uko bizagenda simbyumve ariko
nkatekereza nti’’ubwo
nyine sakindi izaba ibyara ikindi’’
Nema ntiyahwemye gukomeza kunyereka ko ankunda,ariko ibyanjye na Keza ntacyo
yari abiziho.Ketia nawe yakomeje gahunda ye yo kunyiyegereza….byarakomeje…. Nyuma rero Keza yaje kuza I
kigali yahise ajya kuba kwa se wabo(murumuna wa se)..yitegura gukora ikizamini
cy’akazi ahantu se wabo
yari yaramushakiye.keza yazaga kunsura ndetse twarabonanaga kenshi ariko
ibyanjye na Nema awe ntacyo yarabiziho nta kantu na gato yari yarigeze
abimenyaho.ubwo igihe cyo gukora ikizamini cyarageze ajya gukora ikizamini
cyakazi aho yari gukora ikizamini Nema niwe wari umuyobozi waho.Keza yakoze
ikizamini aragitsinda ubundi atangira akazi,yarakiba kwa se wabo.nibazaga Nema
namenya ibyanjye na keza uko bizagenda nkumva ngize ubwoba nkatekereza ukuntu
yankunze kuva akimbona akamfasha cyane,ariko nkatekereza ukuntu nasezeranyije
Keza nkumva mbuze icyo nkora kuko numvaga ntagomba kwica isezerano. Ubwo naje
gufata umwanzuro wuko ngomba gufata umunsi umwe nkahamagara Nema ndetse na Keza
tukicara tukaganira kuricyo kibazo narindi gutekereza nti’’ikizaba kizabe’’ Ubwo Nema namubwiye ko nshaka
ko tuzaganira muri weekend kuwa gatandatu arabinyemerera ambwirako ntakibazo
twazaganira,dupanga naho tuzahurira,Keza nawe nahise muhamagara muha gahunda ko
kuwagandatu tuzabonana tukaganira.nawe yarabyemeye,ubwo buri wese yaraziko ari
we wenyine dufitanye gahunda.abo bombi ntanumwe waruziko mfitanye gahunda nundi
gusa bombi bari baziranye kuko Nema yari umuyobozi waho Keza yakoraga.ubwo
umunsi wo guhura kuwa gatandatu warageze………….Iracyakomeza
WAGISHA INAMA KURI E-mail:tricksconnect@gmail.com
0 comments:
Post a Comment