vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

INGARUKA MBI BURI MUSORE/ UMUKOBWA USHAKA GUKORA IMIBONANO UMBURAGIHE

Imitekerereze myiza niyo ifasha kuzamura umuntu akagira intambwe atera agana imbere. Muri iki gihe urubyiruko ruri kwishora mu busambanyi ku bwinshi. Ibi biterwa n’impamvu zinyuranye. Gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu byiza kandi umubiri ukenera iyo ikorewe igihe kandi kumuntu ubifitiye uburenganzira. Umuntu wese wishora mu gukora imibonano mpuzabitsina yibye(atarabiherwa uburenganzira) agomba kumenya ko harimo umunyenga ariko ukurikirwa n’ingaruka mbi nyinshi. Izi ni ingaruka mbi umusore/umukobwa wese ugiye kwishora mu busambanyi agomba kumenya zimutegereje:

1.Ni icyaha
Nubwo abantu bakunda kubihindurira inyito no kubipfobya bakoresheje imvugo zitebya,gukora imibonano mpuzabitsina utarasezerana n’uwo muyikorana ni icyaha. Niba udatinya ingaruka nyinshi wahuriramo nazo ,tinya Imana yakuremye umenye ko uri gukora icyaha. Gusambana ni icyaha kandi Imana icyanga urunuka.
2.Indwara ziragutegereje
Mbere y’uko yishora mu busambanyi ,umusore/umukobwa wese agomba kumenya ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zimutegereje. Uretse ko SIDA ariyo isigaye ivugwa cyane ariko na mburugu,imitezi,..ntizacitse. Izi zose ziragutegereje kandi ntamuhwe zizakugirira. Ushobora kumbwira ko uzakoresha agakingirizo. Simbyanze ndetse singuhakanyije. Ariko iyo ubikoze rimwe ,kabiri,ugenda umenyera. Uko iminsi ihita, bwa buryo bwo kwirinda mukoresheje agakingirizo mugeraho mukabwirengagiza . Kwicika ugakorera aho rimwe byonyine birahagije ngo wandure agakoko gatera SIDA. Niba utanigirira impuhwe jya uzigirira uwo mukobwa/musore mukundana. Ntuzi ibirwara wakuye mu bantu bose mwagiye muryamana. Ipimishe umenye uko ubuzima bwawe buhagaze,nugira amahirwe ugasanga ukiri muzima utangire intambwe yo kwifata kugeza ugeze mu rwawe.
3.Witeguye kubyara?
Ingero ni nyinshi nzi z’abasore n’inkumi zikorana imibonano mpuzabitsina zikifashisha agakingirizo mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya indwara no gutwara inda zitateganyijwe. Ariko uko bagenda bamenyerana ,bizerana niko badohoka mu bwirinzi bwabo. Niba se wirengagije ko gusambana ari icyaha, ko ushobora kuhandurira indwara zinyuranye kandi zica, witeguye kubyara umwana? Uwo mukobwa w’abandi se ufite ubushobozi bwo kumufasha kurera umwana? Cyangwa uzahita umuta umujugunye ajye kwangara? Mukobwa mwiza se uwo musore/umugabo muryamana uziko ushobora gutwara inda akakwigarika? Nakubwira ko atariwe uzi gutera inda gusa uzabyifatamo gute?Tekereza kabiri. Ese umwana muzibaruka niba mutamwiteguye azaba uwande?Azabaho ate?Ubuzima urimo ubuse bukwemerera no kubyara umwana?
Iyi niyo mpamvu inkuru z’abakobwa bakuyemo inda ziri kwiyongera umunsi kuwundi. Abasore nabo basigaye babibafashamo. Muba mukoze ibyaha 2:Gusambana no kwica inzirakarengane. Urinda ukora ibi byaha byose,wabanje ugatekereza mbere yo kwishora mu bintu bitakugenewe? Kujya muri gereza ugakatirwa urumva ari ikintu witeguye kwakira?Niho ukwiriye kujya se nyuma yo kwishimisha iminota 10 gusa?
4.Azaba umugabo/umugore wawe
Mbereyo kuryamana n’umukobwa/umuhungu agomba kwibaza niba ariwe nibura uzamubera umufasha. Tugarutse ku ngingo ya 3,nimubyarana umwana bizaba ibindi. Kubyarana n’umukobwa ntimubane bigira ingaruka mbi cyane kuhazaza hawe. Umugore wawe aguhoza ku nkeke,nta cyizere aba agufitiye kuko isaha n’isaha aba atekereza ko wamuca ukongera kuryamana n’uwo mwabyaranye mbere, umwana ubyaye muri ubwo buryo ntabona uburere bw’ababyeyi bombi,..Umukobwa ubyaranye n’umugabo ntibabane ahorana icyo twakwita igisebo kandi ingaruka mbi kuhazaza he nawe zimugeraho. Kutizerwa n’umugabo bazabana, guhora acurirwa kuba indaya,…
Ingaruka ni nyinshi umusore/umukobwa wishoye mu gukora imibonano mpuzabitsina imburagihe ahura nazo. Izi nizo nabashije kwegeranya. Musore/mukobwa nakubwira iki,umenye ingaruka mbi ushobora guhurira nazo muri uwo uviri rw’akanaya gato. Nujya kwishora mu buzambanyi umenye ibigutegereje. Ntuzarenganye gukunda.com ngo hari icyo itakoze.
Niba uzi izindi mpamvu zafasha urubyiruko kuri iyi ngingo,shyira ubutumwa bwawe ahagenewe umwanya w’ibitekerezo. Kugisha inama wohereza ubutumwa bwawe kuri tricksconnect@gmail.com

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More