vistiors n'ibihugu

Tuesday 19 May 2015

NTAHO RUSA IGICE CYA 16 NA 17



   IGICE CYA 16

Akimbwira gutyo numvishe noneho bindangiriyeho mpita mfunga phone noneho ibyo kuvunika numva bivuyeho,ubwo ndaryama ubwo najya gusinzira nkahita nkanguka ariko mpita mbimba ikinyoma. Ubwo nararyamye ndasinzira bukeye kuko hari kuwa gatandatu twese twirirwa murugo numvishe nzindutse nakize.phone nari nayikuyeho kugirango Keza nampamagara atambona,twari twiriwe murugo,nza gusaba Nema ko twaganira yaranyemereye ambwirako twaza gushaka ahantu hatari murugo tujya kuganirira.ubwo twahise dufata iyo gahunda.bigeze nimugoroba twahise dufata imodoka turagenda,twaragiye tujya ahantu heza hatuje ubundi dutangira kuganira:
Nema’’ariko nizereko worohewe utakiri kubabara’’

Nyawe’’ahubwo nakize neza’’ Nema’’ngaho nyibwirira nifitiye amatsiko yikintu washakaga kumwira’’ Nyawe’’mbese urebye,nako..’’ Nema’’(araseka) ko utambwira se? Nyawe’’nashakaga ko tuganira kuri cya kibazo cyanjye na Teta’’ Nema’’nyawe mbabarira biriya bintu simba nshaka kongera kubitekereza’’ Nyawe’’wambabariye nkagusobanurira’’
Nema’’numvaga nishimye ariko wishaka gutuma mva mubyishimo…’’ Nyawe’’ndakwinginze reka nkusobanurire’’
Nema’’ngaho mbwira’’
Nyawe’’buriya rero nubwo Teta yakubwiye ngo namusabye ko turyamana ntabyo nigeze musaba pe.. Nema’’(ahita ansha mwijambo) nyawe mbabarira ibyo tubireke’’
Nyawe’’oya reka ndangize kugusobanurira,Teta niwe wagerageje uburyo bwinshi ngo turyamane,.. cya gihe wambonaga nshohotse mucyumba cye nari naharaye.
Nema’’rekera aho,wowe urabyivugiye ko wari waharaye’’
Nema’’nari ntararangiza nari naharaye ariko nuko yari yansindishije……… …………… Nema nagerageje kumusobanurira muburyo bwose bushoboka kubwamahirwe aza gusa nkaho anyumvishe.arambaza ati’’ko nagerageje kukwereka ko nkukunda muburyo bushoboka,wowe ntacyo bikubwiye?
Nyawe’’oya rwose sinabyirengagiza kandi mbiha agaciro,.                   Ubwo nyuma yibyo biganiro twaratashye turagenda tuza kugira ibyago imodoka idupfiraho Nema ahamagara,umuntu wo kuyikora,bibanza gufata undi mwanya kuburyo byarangiye tuza kugera murugo nka saa sita zijoro,Imodoka ivuza ihoni ariko habura ukingura ubwo ako kanya nibwo twahise tubona abasore babiri bahagaze irunde rwimodoka………………Iracyakomeza

               IGICE CYA 17

Twahise tugira ubwoba ariko turebye tubona ni inkera gutabara,twahise dutuza.twarinjiye kuko bwari bwije nahise njya kuryama na Neman awe ajya kuryama.bukeye mugitondo kuko hari kucyumweru twagumye murugo turuhuka twitegura kujya kukazi kumunsi ukurikira.ubwo kucyumweru nimugoroba nibwo nasubijeho phone yanjye,nkiyisubizaho nta minota ibiri yashize Ketia yahise ampamagara ambwirako ashaka ko tubonana,mubwirako bishobotse yansanga murugo,nyuma yiminota micye yarahageze.kuko yashakaga ko twiganirira twahise tujya kwicara hanze kukabaraza turatangira turaganira:
Ketia:sha nsigaye numva nahorana nawe nanjye sinzi impamvu!!
Nyawe:(no kwisetsa kwinshi)hahahahahah kuberiki se? Ketia:mbese iyo turi kumwe uranshimisha cyane pe! Uzi kuganira uzi udukuru twinshi nibindi byinshi nawe wiyiziho,
Nyawe:hahahaha uransekeje pe! Ako kanya Teta ahita aza atwicara iruhandeubwo atangira kuzana ibintu bindi bituma ntakomeza kuganira na Ketia neza.njye nahise nihagurukira ndigendera Keza yahise ampamagara kuri phone mbanza kwanga kumwitaba ariko nza gufata umwanzuro wo kumwitaba
Nyawe:allo
Keza:umeze gute mukundwa?
Nyawe:meze neza wowe se?
Keza:nanjye meze neza,ko wari wakuyeho phone?
Nyawe:oya nuko bari barayibye Ubwo Network zahise zicika birikupa ahita anyandikira message ati’’ndabizi neza tuzabonana mugihe gito cyane kandi ndagukumbuye cyane ndetse ndanagukunda cyane’’ ubwo nahise musubiza nti’’chou unyihanganire ejo bundi guhera kuwakabiri nzajya muri Kenya mumahugurwa yakazi ntibyashoboka ko tubonana uje i kigali,ubyihanganire ningaruka nzakubwira. Uwo munsi bwarije……..bukeye hari kuwambere nanjye nzinduka nkabandi bakozi bose nditegura njya gutangira akazi,njyezeyo ntibyatinze banyeretse ibijyanye nakazi,ndetse naho gukorera,..ubwo nahise ntangira akazi bigeze nka saa sita cyari igihe cyo kuruhuka mbere yo kongera gusubira mukazi nibwo nahise mbona message ya Teta yambwiraga ko naza tugasangira kuko yakoreraga hafi yaho nakoreraga,ketia nawe yahise ampamagara kuri phone ansaba ko twajya gusangira ifunguro rya saa sita,ndamubwira nti’’njyewe nari nkiri mukazi ndaje nkubwire’’ mugihe nkibitekerezaho Nema aba araje arinjira ati’’ngwino tujye kuruhuka dusangira’’twahise tujya gufata ifunguro twiganirira mugihe tukiri gufata ifunguro tukicaye aho nibwo nagiye kubona mbona…………………………Iracyakomeza

WATWANDIKIRA KIRI E-mail:tricksconnect@gmail.com

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More