Duherukana mu gice cya 19 dore
icya 20 kiraje
ntucikwe.
Leandre: humura Isimbi ntacyo
azaba
kandi azafungurwa mwongere mubane mu
mahoro, ndizera ko Imana byose
irabizi,
Rwenya ni umugabo wakoreshaga
ukuri.
Muganga: reka mbareke mwisohokere,
ariko
Leandre komeza urebe umurwayi neza
ntagire ikibazo, kandi akigize
wahita unsanga muri
uyu muryango ukurikira ukambwira
nkamufasha. Kandi umenye ko agomba
kumara
icyumweru cyose mu bitaro
tumwitaho kugira ngo
agarure ingufu.
Isimbi: oya muganga, ndashaka
gutaha, nzajya
gusura umugabo wanjye muri gereza
atagira ngo
naramwanze, ahubwo ndatashye..
Muganga: ariko nta matwi ugira wa
mugore
we? Hano ntabwo dusezerera umuntu
atarakira, kandi ubyumve niko
bimeze.
Leandre: umva Isimbi tuza ni ukuri
humura urakira,
kandi nanjye ndemeranya na
muganga, uzava aha
ukize,
Isimbi: ariko Mana yanjye, ndumva
nkumbuye
Rwenya umugabo wanjye, ndumva
nubwo napfa
turi kumwe ijuru naribona,
(abivuga ararira cyane).
Ako kanya isimbi ari kurira nakana
ke
kari karyamye iruhande rwe nako
kararira,
Isimbi abonye karize ahita
yihanagura
amarira, aragaterura, arakabwira
ati: “mwana
wanjye ndarira nawe ukarira, kandi
simbizi neza
niba na papa wawe aho ari ari
kurira, ubu
koko tubaye abande, Mana ya
Abrahamu na
Isaac, ubu koko ntabwo ubona
agahinda turimo?
Leandre: nanjye mugiye kuntera
amarira, ubu koko
ni ute umuntu afungwa azira ubusa,
akabeshyerwa,
akarengana, agasiga umuryango we
ubabaye, ufite
intimba, kandi nawe ayifiye,
abamugambaniye
bidegembya? Umva isimbi njye
ndambiwe
akarenga pe, ariko icyo nkwijeje,
numara gukira
neza, ndabizi ntakongera kurya,
ubu uyu
niwo mwanya, urwane urugamba
Rwenya
aba arwana iyo aba akiri muzima.
Isimbi: ariko kubona imiryango
yacu yaratwanze,
mama papa, murumuna wanjye, musaza
wanjye,
ndetse n’iwabo wa Rwenya baratwanze,
wumva
narwana urugamba nkarunesha koko?
Njye
ndumva ntangiye guciika intege,
ngiye gusaba
imbabazi umuryango wanjye ubundi
mbeho
neza, ntamuruho mfite, uzi kurwara
gutya
ukabura umuvandimwe ukuba hafi?
Leandre: oya , oya , shikama nk’umugabo urwane
urugamba, kandi umenye ko nta
rugamba rubura
kajoriti, njye niteguye kugufasha
urugamba, kandi
Imana izabimfashamo, ubu akazi
nakoraga
mbaye ngahagaritse, ubundi
ntangire intamba
ikaze kandi irimo ubwenge, umva
Isimbi
iyi ntambara ngiye gutangira
ndayigereranya n’intambara yitwa Russia Civil war
yabaye 1917-1922, kandi ndizera ko
nzayitsinda.
Wowe ntucike intenge, nta mpamvu
yo
gusanga umwanzi ngumusabe imbabazi
ahubwo umwanzi agomba kugusanga
agapfukama
imbere yawe, bitaba ugakomeza
ukarwana intambara, icyo nzicyo
urwanira
ukuri ntiyatsindwa, nubwo wapfa
utarasoza urugamba, ufite umwana
muto,
nakura azarurwana.
Isimbi: ni ukuru undemye agatima,
nanjye
niwo mwanya wo kwiyibagiza ko ndi
umugore nkiyambika ipantaro mu
bwonko ubundi
nkafata icumu, umwanzi agakwira
imishwaro,
ndahiriye imbere yawe Leandre,
sinzasubira inyuma, aho gusubira
inyuma
umwanzi azanyice mureba? wumvise icyo
nshatse kuvuga?
Leandre: oya nsobanurira neza.
Isimbi: burya iyo umwanzi akwishe
umureba bishatse kuvuga ko
yakwishe
ugihangana, naho iyo umwazni
akurashe mu
mugongo, bigaragara ko upfuye
uhunga, njye
naje kurwana intambara ikaze.
Leandre: ok, ndumva wazanye
ibitekerezo by’abagabo, ubwo rero ruhuka, ukire
neza, umunaniro ushire, ubundi
gahunda
tuzazikore neza warakize, ngaho
ryama, njye
ndaryama
hasi, kugira ngo umwana nakanguka
cyangwa akeneye guhindurirwa
imyenda, nze
kubikora.
Isimbi: ariko Leandre ko mbona
witanga
cyane kuki unkorera ibi byose
koko?
Leandre: umva Rwenya twabanye neza
kuva kera,
ndibuka ubwo twarangizaga
tron-commun
tugatsindira kujya kwiga mu
iseminara,
yarambwiye ngo: “sha burya kuba umugabo
biraharanirwa, impamvu twatsinze
ni uko twigaga,
tukarara amajoro baduseka none
twatsinze, ariko
Leandre ninshaka umugore
nzamukunda
tubane ubuzima bwanjye, kandi
nzaba umugabo
udatezuka ku ntego, kandi nawe
uzambere imfurra,
nimfa underere, aho ntari
uhambere,
nanjye nzabikora nizere ko ubyumvise
neza. Urumva Isimbi iyo nibutse
aya magambo
mpita mubona mu ifoto neza neza,
amarira
agahita azenga mu maso niyo mpamvu
ibi
byose mbikora, kandi nizeye ko
hari undi
munsi tuzicarana ku ntebe turi
bane, ndavuga
Rwenya , wowe, aka bebe kawe
nanjye,
IMANA ibidufashemo. AMEN
Isimbi: urakoze cyane, uramuke
reka
ndyame, ndumva umutwe utangiye
kundya…..
Igice cya 21 kigeze hafi
ntuzacikanwe.
0 comments:
Post a Comment