vistiors n'ibihugu

Friday 15 May 2015

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 21



http://www.luckyson.yolasite.com/inkuru.php
Igice cya 21 cyasohotse. Ntucikwe.
Isimbi: urakoze cyane, uramuke reka
ndyame, ndumva umutwe utangiye kundya.
Isimbi yamaze icyumweru mubitaro , aho Rwenya
ari nta muntu yaherukaga umusura na rimwe,
nibwo yahise yumva ko byanze
bikunze Isimbi yamwanze dore ko
Rwenya yiyumviraga mu mutima: ariko se koko
Isimbi yaranyanze? kuko hashira igihe ingana
gutya atansura kandi mbere yaransuraga?
Ariko ndabizi azaza ye! Cyangwa baramwishe,
ese umwana wanjye we aracyariho? Ayiwe, ndumva
mfite ubwoba, ariko se Leandre twabanye kuva

kera akamfasha mu bukwe we kuki atansura ? sha
abisi ni babi pe, mbega kuryana kuburoko. Ubwo
amakuru yageze kuri Teta ko Isimbi yararwariye
CHUK, kandi ko arwajwe na
Leandre, ubwo Isimbi yavuye mu bitaro kuwa kane
wundi bapanga kuzajya gusura Rwenya kuwa
gatandatu hamwe na Leandre,
Teta akibimenya yahise ajya gusura Rwenya muri
gereza, Rwenya aho ari muri gereza yumva
baramuhamagaye arishima dore ko
yari amaze igihe kinini nta muntu
umusura yumvaga ko asuwe na Isimbi, agisohoka
ahita abona ni Teta.
Rwenya: bite Teta, ndabona warabyibushye si nka
mbere.
Teta: ego, narabyibushye, nawe
ndabona warananutse cyane.
Rwenya: aha hantu twibera nta byishimo bihaba,
kandi ndumva kubyibuha bitaza ufite agahinda
nishavu.
Teta: birumvikana pe,
Rwenya: ariko wambwira ni iki kikuzanye
aha koko? Utekereje ute kunsura? Amakuru ya
Isimbi umugore wanjye? Ayo umwana wanjye?
Teta: ariko wa mugabo we, aho wambajije ayanjye
uje kugusura urambaza ayo ishyano ryananiranye ?
Rwenya: ariko Teta nanubu nturahinduka koko?
Teta: umva nkubwire , umugore wawe Isimbi ubu
yabaye indaya ya Leandre birirwa bagendana
bashoreranye Leandre ateruye
umwana wawe, mbese wagirango Leandre niwe
wamubyaye, nawe uho uri uragaramye, ngo mfite
umugore. Nari nje kuguha ayo makuru.
Rwenya: ayiweee data weee, ubuse koko Leandre
yansha inyuma? Ntabwo aribyo urambeshya
sinabyemera na rimwe pe, kandi
ubyumve Isimbi nawe ntiyabikora. Ubundi
se nabyemezwa ni iki?
Teta: dore icyabikwemeza, ejo kuwa
gatandatu bazaza kukureba bari kumwe,
nicyo kimenyetso cyonyine.
Ako kanya iminota babahaye ihita ishira Rwenya
asubira muri gereza yabaye nabi cyane mu
mutima, naho Teta ari gusekera mu mutima kuko
yari avuye kurusenya. Ntibyatinze kuwa gatandatu
biragera, Isimbi na Leandre baza gusura Rwenya ,
Leandre
yari ateruye umwana wa Isimbi ari nawe wa
Rwenya, bakigera kuri gereza basaba kubonana na
Rwenya, kubera bari bafite ikibari, bagombaga
kubonana nawe iminota ihagije ku buryo baganira
urukumbuzi rugashira. Rwenya yasohotse muri
gereza akubise amaso ukuntu Leandre ateruye
umwana we, ahita yibuka amagambo Teta
yamubwiye ngo: ejo kuwa gatandatu bazaza
kukureba bari kumwe, nicyo kimenyetso
cyonyine. Isimbi agikubita amaso Rwenya yaje
yiruka ngo amuhobere, ari hafi kumugeraho
Rwenya ahita yegera hirya igira ati: mva
imbere wa shyano weeeeee..

Igice cya 22 kiri hafi ntuzacikwe.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More