vistiors n'ibihugu

Friday 15 May 2015

Menya amagambo umukobwa yifuza guhora abwirwa n’umukunzi

love
Amagambo ubwira umukunzi wawe ashobora kumugiraho ingaruka m’urukundo rwanyu
1. Uri mwiza
Buri mukobwa wese aho ava akagera ashimishwa no kubwirwa ko ari mwiza. Buri mukobwa wese ashimishwa no kumva umusore bakundana amubwira ko ari mwiza , afite uburunga buhebuje. Iyo uri umusore ukaba ufite umukobwa mukundana, kuba waramuhisemo mu bandi bisobanuye ko hari ibintu byagukuruye harimo n’ubwiza bwe. Ni byiza ko uzajya unyuzamo ukabimubwira, biramushimisha. Abakobwa ahanini bubatswe n’amarangamutima.
2. Usobanura byose kuri njye
Umusore ufite umukobwa bakundana uruzira uburyarya bisobanura ko aba afite byinshi avuze kuri we. Ni byiza ko agira igihe akamubwira aya magambo” Usobanura byose kuri njye”. Bizatuma yumva ko hari itandukaniro afite mu buzima bwawe , ko umubonano igikundiro ndetse umuha agaciro. Si ugupfa kubivuga gusa ariko bigomba kuba koko bifite aho bishingiye:Kuba mubanye neza, ari umukobwa ukubahisha, ugukunda akanabikugaragariza,..
3. Nkunda inseko yawe
Kubwira umukobwa ko ukunda uburyo asekamo, uretse no kuba ari uburyo bwo kumutera umutoma ariko binagaragaza kumushimira no kumwishimira. Niba akunda kugusekera ukumva uranyuzwe, bimubwire azahora abikora bizane umunezero no gususuruka mu rukundo rwanyu.
4. Ndi umunamahirwe kuba ngufiteho inshuti
Kubwira umukobwa aya magambo si ugukabya. Bitewe n’ibihe mwagiranye mu rukundo rwanyu mu gihe cyahise, bigakubitiraho uburyo mubanye neza mu rukundo rwanyu , nta nka waba uciye amabere umubwiye ko uri umunyamahirwe kuba umufiteho inshuti. Hari igihe umusore atombora akagwa ku mukobwa bagakundana ariko ikiruta ibyo akamubera inshuti, mushiki we, umujyanama, umuntu umufasha kuba umugabo uhamye no gutera imbere,..iyo ukundana na bene uyu mukobwa ni byiza ko ugira igihe ukamubwira uburyo wishimira kuba mukundana , ko ndetse watomboye. Bituma amenya ko nibura atavunikira ubusa.
5. Ndagukunda
Ijambo ndagukunda hambere ryagiraga agaciro kanini . Ariko muri iki gihe bitewe n’uburyo rikoreshwa rigenda rita umwimerere ndetse abakobwa bamwe ntibakiriha agaciro. Niba ufite umukobwa mukundana by’ukuri wenda munafite gahunda yo kuzabana, utuje , mu gihe gikwiriye, ugomba kumwibutsa ko umukunda. Bituma arushaho kukwibonamo, bikanamwereka ko umunsi umubwira bwa mbere iri jambo wari ukomeje.
Umuhanzi umwe niwe waririmbye ati Ijambo ryiza rishobora gutuma wirirwa neza. Basore mukorere abakobwa mukundana ibikorwa ariko mutirengagije n’amagambo abanyura kandi abubaka. Mubikore mwubaha Imana kandi muzirikana ko urukundo rwiza ruzabageza ku nyungu zo kubana akaramata.
Ese haricyo watwunganira ? Kugisha inama kuri uru rubuga, cyangwa ikibazo ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri tricksconnect@gmail.com or kuri whatsapp messanger +250788827277

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More