Duherukana mu gice cya 21, igice
gishya
kirahageze.
Isimbi: cheri niki wabaye koko? Ko
mbona wahindutse wambwiye koko?
Rwenya: genda wandaya we, urabona
ngo uransha
inyuma ukazana n’iyi ngirwa mugabo ngo
ni Leandre? Icyakora ndumiwe pe,
sinzakugirira
imbabazi, mbonye isomo, mfungwe
nzira wowe
nurangiza unshe inyuma koko…
Leandre: umva rwenya nkubwire…
Rwenya: ziba wambwa we, hita
ushyira umwana
wanjye hasi sinshaka ko ugira
irindi jambo
uhingutsa mu kanwa kawe.
Leandre akibyumva yahise azenga
amarira mu
maso abura icyo akora ubundi,
ashyira umwana
hasi, kubera bari batangiye
gutongana abasiriveya
bahise baza bafata Rwenya
bamusubiza muri
gereza. Leandre na Isimbi bagiye
nta n’umwe uri
kuvugisha undi, babaye nkibiragi
ariko bumiwe,
nuko Leandre yiha akanyabuugabo
abwira Isimbi
ati: “umva nkubwire ese ibintu bibaye
urabibona
ute? ese urabyitwaramo ute?
Isimbi: umva nkubwire, njye ndumva
no kuba ku
isi ntacyo bimariye, n’ubwambere ntutswe igitutsi
indaya, kandi nkabitukwa n’umugabo nkunda
cyane kurusha abandi ku isi, niba
ankuyeho
amaboko, ndumva ntacyo nakora,
ahubwo
bitarenze icyi cyumweru ntabwo
nzaba nyibarizwa
kwisi.
Leandre: yayayaya, ndumva birenze
ubwenge bwanjye , ariko mu
ntambara
habamo kwitanga, ibuka yamagambo
nakubwiye,
nawe ukambwira ibuka uko
twavuganaga ngo:
“oya,
oya, shikama nkumugabo urwane urugamba,
kandi umenye ko nta rugamba
rubura kajoriti, njye niteguye
kugufasha urugamba,
kandi Imana izabimfashamo, ubu
akazi nakoraga
mbaye ngahagaritse, ubundi
ntangire intamba
ikaze kandi irimo ubwenge, umva
Isimbi iyi
ntambara ngiye gutangira ndayigereranya
n’intambara yiwa Russia Civil war yabaye
1917-1922, kandi ndizer ako
nzayitsinda. Wowe
ntucike intenge, nta mpamvu yo
gusanga umwanzi
ngumusabe imbabazi ahubwo umwanzi
agomba
kugusanga agapfukama imbere yawe,
bitaba
ugakomeza ukarwana intaramba, icyo
nzicyo
urwanira ukuri ntiyatsindwa, nubwo
wapfa
utarasoza urugamba , ufite umwana
muto,
nakura azarurwana.
Isimbi nawe ahita yibuka amagambo
yabwiye
Leandre agira ati:
Isimbi: “ni ukuri undemye agatima, nanjye
niwo mwanya wo kwiyibagiza ko ndi
umugore nkiyambika ipantaro mu
bwonko ubundi
nkafata icumu, umwanzi agakwira
imishwaro, ndahiriye imbere yawe
Leandre, sinza
subira inyuma, aho gusubira inyuma
umwanzi azanyica mureba ? wumvise
icyo
nshatse kuvuga?
Leandre: oya nsobanurira neza.
Isimbi: burya iyo umwanzi akwishe
umureba bishatse kuvuga ko
yakwishe
ugihangana, naho iyo umwanzi
akurashe mu
mugongo, bigaragara ko upfuye
uhunga, njye
naje kurwana intambara ikaze.
Nyuma yo kwibukiranya amagambo
baganiye
Isimbi agira ati:
Isimbi: “mbega amagambo, ndumva
nongeye kugarura ka morale,
Leandre nubwo
Rwenya akeka ko umuca inyuma
umunsi
umwe azamenya ukuri ko
arukubeshya,
kandi azaguhemba”.
Lenadre: umva njye ntabwo nkorera
ibihembo ahubwo ndarwanira ibyo
niyemeje,
kandi ndizerako Imana
izabimfashamo
nkatsinda urugamba.
Teta aho nawe yari inkuru
yamugezeho
ko gahunda yaciyemo neza, rwenya
azi ko Leandre
amuca inyuma, Teta yari mu rugo
mama we ahita amuhamagara:
Mama Teta: Teta urihe ko nakubuze
ngo nkubaze
amakuru ya ryashyano?
Teta: hahahaha, mama ryashyano
noneho nariteranyije n’umugabo we neza ku
buryo batazongera kuvugana na
rimwe.
Mama teta: nukuri se mwana wanjye?
ndagukunda
pe, Isimbi agomba guteseka kugeza
aho azaza
akadusaba imbabazi.
Musaza wa Teta: Teta nawe uri
hatari walah? Ariko
kariya ga type kagendana na Isimbi
nyine kari
kumwitaho kitwa nde?
Teta: kitwa Leandre? Kubera iki
ukambajije?
Musaza wa Teta: ubundi se
uwagakura
ku isi akagacumbikira la? Cyangwa
nako
nkakohereza mu buroko hamwe na
Rwenya?
Teta: oya kareke nako aho kari
kamerewe nabi,
ntakigenda, erega uhitwa nta fata
uruka.
Mama Teta: ahahaha, ubwose
uruhitwa ninde?
uruka ninde?
Musaza wa Teta: hahaah, mama nawe
rwose uranyica pe, njye numva
uhitwa ari kariya
ka jama, naho Isimbi araruka gusa.
Teta: ahahahahahhahhhhhhhh.
Ako kanya teta telephone ihita
ihamagarwa
na nimero itazwi
Teta: alo? Ninde tuvugana ko mbona
nimero ntayizi?
Ni leandre muvugana:
Teta: hahahaahha, niko wambwawe
iyi nimero
yanjye uyikuyehe? Harya usigaye
uri indaya ya
Isimbi ra?
Leandre: umva nkubwire, urugamba
ndimo ntatangiza, ruzasiga
kajorite nyinshi
cyane, kandi kajorite izakomereka
gake, nizaba
iri kugendera mukagare. (Teta ako
kanya umutima
uradiha)
Musaza wa Teta: ubaye iki Teta ko
ntacyo usubiza
ninde mwavugana ga ariko?
Teta: dore nguyu muvugane
Musaza wa Teta: bite sha , uri
nde?
Leandre: nduwo ngomba kuba we,
kandi wowe aho
uri siho ukwiye kuba uri, genda
gake, utegereze
uko intambara irwanwa. (ako kanya
Lleandre ahita
akupa fone)
Mama wa Teta: ariko bana banjye ko
numva mwese muri kuvugira kuri
fone
mukagira ubwoba?
Musaza wa teta: umva mama
nakaginga ntazi ako
ariko, ariko niterabwoba (ariko mu
mutima harimo
akoba)
Mama wa Teta: aha, ndumva bikaze
pe,
ariko ndabizera bana banjye
ntimucika intege. Ako
kanya musaza wa Teta ahita abwira
Teta dusohoke
gake nkubwire uko gahunda tuzikora
kandi
nizereko uzaba intwari.
Musaza wa Teta: umva mbonye undi
mupangu
mushya.
Teta: uwuhe se grandfrere we?
Musaza wa Teta: urabona kariya
gahungu kitwa
leandre gatangiye kwinjira muri
gahunda zacu,
gashobora kuzadufungisha,
ndikwibuka amagambo
kambwiye kagira gati: nduwo ngomba
kuba we,
kandi wowe aho uri siho ukwiye
kuba uri, genda
gake, utegereze uko intambara
irwanwa, nkumva
ngize ubwoba pe.
Teta: nanjye hari amagambo
yambwiye agira ati:
“umva
nkubwire, urugamba ndimo ndatangiza,
ruzasiga kajorite nyinshi cyane,
kandi kajorite
izakomereka gake, nizaba iri
kugendera mukagare.
Ndi kwibuka nkumva ngize ubwoba pe…..
Igice cya 23 kirabageraho vuba
aha.
0 comments:
Post a Comment