Igice cya 23 cya ya nkuru tumaze
iminsi
tubagezaho cyaje.
Teta: nanjye hari amagambo
yambwiye agira ati:
“umva
nkubwire, urugamba ndimo ndatangiza,
ruzasiga kajorite nyinshi cyane,
kandi kajorite
izakomereka gake, nizaba iri
kugendera mu kagare.
Ndi kwibuka nkumva ngize ubwoba pe”.
Musaza wa Teta: urumva ko yamaze kutubikamo
ubwoba, nta mpamvu yo gucika
intege ubu
umupangu wanjye nuko ka
Leandre nkoherereza abantu bo kuza
kugatwara
iwe, bigize police, ndabizi
ntiyabasuzugara, baraza
bambaye imyenda ya police ubundi
bamujyane
kumwica, ubundi umurambo
tuwujugunye
Nyabarongo.
Teta: musaza wanjye, nakoze
amahano menshi,
ariko ayo kwica ajemo numva mpise
ngira ubwoba
bwinshi cyane, mbuze icyo
nkora ndumva mfite ubwoba.
Musaza wa teta: oya , nta bwoba
namaze gufata
icyemezo ahubwo ejo ni njoro
uzumva imbwa
yarangiyje gupfa.
Teta: aha, birabe ibyuya ntibibe
amaraso. Ako
kanya musaza wa Teta ntiyaryamye
yahise atangira
gupanga ukuntu Leandre yapfa kuko
yibwiraga ko
Leandre napfa gahunda zizakemuka
neza, dore ko
na Leandre yari yatangije
intambara yuko
yarengera Rwenya akarenganurwa.
Musaza wa Teta
yabonanye n’abantu bagomba kwica Leandre
avugana nabo ko abaha miriyoni
imwe ya avance
andi ibihumbi magana atanu
akazayabaha ari
uko yiboneye umurambo we.
Musaza wa Teta: murangize gahunda,
njye nshaka
umutwe wiriya mbwa, ndambiwe
agasuzuguro,
mugire vuba kandi nimumara kumwica
munzanire
umutwe we, murebe ko ariwe.
Abicanyi: keretse icyo utavuga
boss,
Musaza wa Teta: sawa ngaho
nimugende ndategereje.
Mwiryo joro babicanyi, bateye kwa
Leandre, barahagera neza, bari
biyambitse
gipolice, bameze nkabo neza, ku
buryo ntaho
wabakekera, bafite n’amakarita yafeke, bagera kwa
Leandre barakomanga
arabafungurira, abicaza muri
salon :
Leandre: muraho neza? ese ni iki
kibagenza ninjoro ?
Abacanyi: Twebwe turi police, tuje
kukujyana hari
ibyaha ucyekwaho, uze kwisobanura
kuri satation
ya police.
Leandre: mwanyereka ibyangombwa
byanyu?
Umwicanyi umwe ahita amwereka
ikarita ya
gipolice, Leandre ayibonye abona
niyo koko, dore
amagambo Leandre yahise ababwira: “A person’s
home is inviolable. No search of
or entry into a
home may be carried out without
the consent of
the owner, except in circumstances
and in
accordance with procedures
determined by law” .
Umwicanyi: ubwo sha ushatse kuvuga
iki? Ariko
urazi ko ari police ije kukureba?
Wowe haguruka
tugende, kandi ntamananiza.
Leandre arongera arababwira ati:
wasanga mutumva icyongereza reka
mbabwire mu
gifaransa, wenda mwakumva neza,
Leandre
agira ati: “Le domicile d’une personne
est inviolable. A défaut de son consentement, nulle
perquisition ou visite
domiciliaire ne
peut être ordonnée que dans les cas et selon les
formes prévus par la loi”.
Umwicanyi : ariko iyi embesire
urabona ukuntu
isuzugura aba police? Umva
nkubwire wa musore
ubu ni ubwa nyuma tukubwiye ngo
uhaguruke indi
nshuro turagutwara kungufu.
Leandre: munyumve neza ntabwo
mbasuzuguye
ahubwo nuko nziko police zo mu
Rwanda
zubahiriza amategeko, njye ndi
umuntu wize kandi
ukurikiza amategeko, nkuko njya
kuri toilette nka
njyana amazi cyangwa nkanjyana
igipapuro, ni
nkuko mvahano mfite impamvu
zumvikana zinkura
aha iwanjye.
Umwicanyi: ugize nguki sha? Mufate
ingegera
muyitware.
Leandre: muhave muhave, nshobora
kuba nabagoye nkababwira mu
cyongereza
cyangwa igifaransa mutacyumva reka
mbabwire mu Kinyarwanda, wenda
mwacyumva,
Leandre ahita azana igitabo kirimo
itegeko nshinga
, ingingo ya 22 iragira iti : “Urugo rw’umuntu
ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa
isakwa mu
rugo cyangwa kurwinjiramo kubera
impamvu
z’igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe
no mu buryo biteganyijwe n’amategeko”.
Ibanga ry’amabaruwa n’iry’itumanaho
ntirishobora kuzitirwa keretse mu
bihe no mu
buryo biteganywa n’amategeko”.
Ndizerako mwumva ikinyarwanda
rero, munyereke
icyemeza ko munkura aha, nanjye
ndabakurikira,
Leandre ahita afata telephone
ahamagara 112,
Abicanyi babibonye umwe ahita
arasa
Leandre isasu, ariko ntiryamufata
neza, ryafashe
mu kaboko, ubundi bariruka, umwe
yarirutse asimbutse agwa mucyobo
cyarimo gicukurwa cya wc, abandi
baracika, ambulance yahise
ihagera, Leandre
anjyanwa kwa muganga ubundi icyo gisambo
kimwe kiracakirwa, bagikubita
amapingu. ..
Igice cya 24 Kiraje nturambirwe.
0 comments:
Post a Comment