vistiors n'ibihugu

Friday 15 May 2015

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 24



http://www.luckyson.yolasite.com/inkuru.php
Igice cya 24 kirahageze ntucikanwe.
Abicanyi babibonye umwe ahita arasa
Leandre isasu, ariko nti rya mufata neza,
ryafashe mu kaboko, ubundi bariruka, umwe
yarirutse asimbutse agwa mu cyobo
cyarimo gicukurwa cya wc, abandi
baracika, ambulance yahise ihagera, Leandre
ajyanwa                                             
kwa muganga ubundi icyo gisambo
kimwe kiracakirwa, bagikubita mu mampingu.
Isimbi inkuru yamugezeho ko Leandre yarashwe,

yahise yihutira kunjya kumureba kwa muganga
agezeyo asanga ntabwo
yakomeretse cyane, bikabije, ubundi
amuba iruhande, atangira kugenda
yoroherwa buhoro buhoro.
Musaza wa Teta inkuru yaje kumugeraho
ko gahunda itagenze sawa, bamubwira ko umujura
umwe yafashwe, yumva bimuteye ubwoba ko araza
kubatanga, yahise ahamagara bamwe bari kumwe
nawe ababwira ko abashaka byihutirwa.
Musaza wa Teta: murabonako gahunda
yacu yapfuye, kandi umwe muri mwe
yafashwe ashobora kudutanga, nshaka ko mukora
uko bishoboka nawe agapfa kugirango
ataza tuvuga.
Umwicanyi: ariko boss, urumva koko nakwinjira
muri police koko nkica umuntu?
Musaza wa Teta: ariko sha ntabwo ujya ureba ama
film? Umuntu ariyoberanya neza neza, ugende
wambaye imyenda ya police ubundi umwice,
umurase ave munzira (musaza wa Teta mu
mutima atekereza ko namara kumwica nawe
arahita amwica)
Umwicanyi: sawa boss ndabikora, ariko mfite
ubwoba bwinshi cyane.
Umwicanyi yaje kwiyoberanya yambaye nka police
ahita ajya aho uwo icyo gisambo gifungiwe, ahita
akirasa kirapfa, nawe
atarahava ahita afatwa, arafungwa. Aho kuri station
ya police batangira kwibaza ibintu biri kuba aho
nabo birabayobera.
Umukuru wa station: ntabwo byumvikana ukuntu
umuntu yiyoberanya akambara imyenda ya police
ashaka kwica imfungwa?
Umupolice: nanjye byanyobeye ndumva ari
ubwambere twakiriye dossiye nkiyi
Umukuru wa police: oya ntibyumvikana, mukore
iperereza, tumenye ikihishe inyuma y;ibi bintu.
Leandre yamaze iminsi ibiri mu bitaro
akivayo ahita apanga ukuntu yasura Rwenya
umugore we Isimbi atabizi, Leandre apanga undi
munsi, ajya kuri gereza aringinga ngo
bazamumuhe nibura iminota 20 bavugane wenda
yumveko
Rwenya yazamwumva. Leandre yagize amahirwe
baramwemerera barabonana, Rwenya yaje ubona
arakaye byahatari afite numujinya mwinshi cyane,
na Leandre aho ari yumva bigoranye kugarura
Rwenya ku murongo.
Rwenya: ariko sha ugarutse kunshinyagurira koko?
Leandre: wampaye umwanya nkakubwira koko?
Rwenya: oya , oya, wamugambanyi we, uransha
inyuma, bigeze aha koko? Ese ubundi iyo ndaya
yawe irihe?
Leandre: tuza wumve, uwo wita indaya
niwe mugore ugukunda cyane, kandi
ntiyaguca inyuma na rimwe ahorana agahinda
ku mutima, yibaza iherezo ryawe, niyo mpamvu
nanjye umbona aha nje hano kugira ngo ndebe ko
wazava aha.
Rwenya: oya genda urabeshya, reka amagambo,
umugore ntabwo akinkunda na rimwe akunda
wowe.
Leandre: Rwenya garura ubwenge ku gihe wibuke
aya magambo: ndibuka ubwo twarangizaga tronc-
commun tugatsindira
kujya kwiga mu iseminari, warambwiye ngo: sha
burya kuba umugabo biraharanirwa, impamvu
twatsinze ni uko twigaga, tukarara amajoro
baduseka none twatsinze, ariko Leandre ninshaka
umugore nzamukunda tubane ubuzima bwanjye
bwose,
kandi nzaba umugabo udatezuka ku ntego, kandi
nawe uzambere imfurra, nimfa inderere, aho ntari
uhambere, nanjye
nzabikora nizereko ubyumvise neza'.
Rwenya ako kanya amarira ahita atemba mu maso,
abwira Leandre ati: ndabyibuka rwose, ariko
mbwiza ukuri ntabwo wanshiye inyuma koko? Ko
ariko Teta yambwiye?
Leandre: umva nkubwire, ntabwo nakora ikosa
nkiryo pe, ariko ndemera ko nigeze kurara mu
bitaro umugore wawe Isimbi arimo, ariko
icyabiteye nta wundi muntu numwe wari
kumurwaza, yararwaye kandi ari kumwe numwana
wimfura yawe, nagombaga kubitaho, ariko Teta we
yabivuze kugira ngo bakomeze bakubabarize
umutima na Isimbi wawe bamuteshe agaciro.
Rwenya: nI ukuri warakoze, utumye
ngarura agatege pe, ese aho ku kuboko wabaye
iki ?
Leandre: narashwe namabandi ubwo yazaga mu
rugo yigize police, ariko nyekako ari musaza wa
teta wayohereje ngo anyice biranga, ibi byose biri
kumbaho kubera wowe.
Rwenya: nI ukuri wankoreye byiza
kandi nzakwitura. Ahubwo umva
nkutume uzantumikire.
Leandre: ugende ubwire Isimbi mujyane murebe
umusore witwa Willy twakoranaga muri MTN,
ubundi umubwire abahe amafaranga ibihumbi
magana arindwi yanjye, mujye gushaka
numwavoka, ikindi kandi mumubwire arebe muri
system, abantu bahamagaranye na musaza wa
Teta, muri cya gihe banjyana kumfunga, ibi
nibyo bimenyetso byatuma mva hano,
ndabizi arabikora, uzagaruke uri kumwe na
Isimbi, kandi umunsabire imbabazi ku
magambo namututse mwita indaya.
Leandre: sawa, kandi ndishimye cyane, ndizera ko
umunezero uzagaruka mu rugo iwawe.
Rwenya: ubu ngaruye morale ya hatari ndumva
merewe neza, sawa bye bye, reka nsubire
mugihome mwana.
Lenadre yaragiye afite akanyamuneza ahita ajya
kureba Isimbi amubwira ko avuye kureba Rwenya
Leandre: bite Isimbi weee, mfite inkuru nshaka
kukubwira
Isimbi: waretse kunyicisha amatsiko
Leandre: mvuye kureba Rwenya umugabo wawe.
Isimbi: ego ko, kuki ugenda wenyine, wabitewe
niki?
Leandre: Isimbi nabiguhishe, ariko ntundakarire,
nashakaga ko Rwenya mugarura ku murongo
Isimbi: ngaho mbwira uko yongeye kuntuka. Sha
nubwo yantuka ate uriya niwe buzima bwajye
bwose.
Leandre: ehhh, ni ukuri pe, namusobanuriye byose
yishimye cyane pe, twiyunze mbese ameze neza
ubu vuba aha ndabyizera neza ko azava
muburoko.
Isimbi: igo se koko? Nakongera nkabonana na
cheri koko? nimubona nzahita musomagura
(abivuga ari kurira)
Leandre: ahubwo yambwiye ngo tujye kureba Willy
bakoranaga, aduhe amafaranga amufitiye ubundi,
aduhe namajwi musaza wawe yavuganye nabantu
bakamugambanira, kuko nicyo kimenyetso
cyonyine cyatuma ava mu buroko.
Hashize iminsi itatu mama wa Rwenya yaricaye
umutima uramukomanga, ese koko umwana
wanjye naramwanze bigera naho nshakako apfa?
Oya rwose ndi uwo kubabarirwa pe, ndumva ntari
umubyeyi ukwiye kwitwara gutya. Ako kanya
yahise afata urugendo yerekeza kwa Isimbi
Mama Rwenya: mwaramutse mukazana wanjye ?
Isimbi: egoko mukazana wawe?
Mama rwenya: ndabizi ntiwanyumva ariko nje
kwiyerekana imbere yawe ngo ngusabe imbabazi
rwose mwana wanjye.
Isimbi: oya, ahubwo have winyegere, genda ibyo
mwankoreye ndabizi.
Mama Rwenya: mwana wanjye Isimbi, wambabariye
basi nkaterura ku kuzukuru kanjye koko?
Isimbi: oya, oya, ndabizi uzanywe no kundogera
umwana, mbare gatatu wansohokeye mu rugo.
Ako kanya mama wa Rwenya agenda
ababaye yiyumvira mu mutima ngo (ni
ukuri biragaragara ko uyu mwana
wumukobwa twamubabaje birenze urugero, ariko
ndasaba Imana imbabazi).
Umunsi wo kujya gusura Rwenya warageze, hari
kuwa gatandatu, Leandre na Isimbi bafata inzira
baza gusura Rwenya, Rwenya agikubita amaso
umugore we Isimbi yaje yirukanka
numugore aza yirukanka ubundi basimbukira mu
kirere barahoberana karahava dore amagambo
Rwenya yaganiye numugore we amuhobeye:……

Ntucikwe nigice cya 25 kirabageraho vuba.

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More