Musaza we: ubwo navaga kwa muganga
nasanze
ka gahungu kiyegamishije Teta
mugatuza
kanyuzamo kakamusoma
Isimbi: kakamusoma?
Musaza we: yego rwose
Isimbi: ok bihorere Teta
aransobanurira.
Isimbi kuri phone tururu tururu.
Teta: hello sister
Isimbi: ndagukeneye byihutirwa
Teta: aratecyereza ubuse ni gute
nasiga Rwenya
ariko reka numve icyo ambwira kuri
phone
ngusange mu rugo cg hoya nsanga
hano kuri 40 i
Nyamirambo hari icyo nshaka ko
umfasha
Teta: sawa ndaje arakupa
Teta: cheri hari umuntu ngiye
kureba ndahita
ngaruka (ubwo numvaga meze nabi
ntumva nibyo
ambwira neza
Rwenya: sawa
Teta: hello urihe ko ndi hano ku
cyapa sister?
Isimbi: Ndi hano munsi ya pharmacy
aho ubona
aga cantine
Teta: ok ndakubonye
Maze baricara.
Isimbi: Teta kuki wemeye gukundana
na Rwenya
kandi uzi ko dukundana
Teta: Isimbi ndagukunda tuva
indimwe ariko kuba
nkunda Rwenya ni ihurizo nanjye
ntasobanura
Isimbi: none se ko mukunda nkaba
ntanamureka
wumva bizagenda gute?
Teta: turi amaraso amwe numva
twamusangira
ukajya uryama ibumoso nanjye
iburyo
tukamwinjoyinga twese
Isimbi: nabwiye umutima wanjye ko
ntazigera
nsangira Rwenya kuko atari ibiboga
bibi byanze
kuva mu nkono
Teta: nanjye nabwiye umutima
wanjye ko ngomba
kuzarinda nsaza agatoki ku kandi
aho tuzajya duca
kwa Rubangura abato biga urukundo
tukababera
urugero.
Isimbi: amarira abunga mumaso aramubwira
ngo
ndaje reka nihagarike
Teta: ntutinde kuko umukunzi
wanjye ameze nabi
(asa nkumwihenuraho)
Isimbi: ageze mu gikari ahereza
umuserveri
agacupa aramubwira ngo icyo
agusaba
umushyiriremo ndaguha miliyoni.
Umuseriveri: ubwose bamfashe?
Isimbi: humura Ndi mukuru we
nzakurenganura
Umuserveri: nonese ni iki
cyanyemeza ko uyampa?
Isimbi ahita amusinyira check
Isimbi: agarutse murumuna wanjye
ntacyo
nakwima uretse uburozi ese ko
ntacyo kunywa
wasabye?
Teta: ahobera Isimbi uramumpariye?
Isimbi: sindamuguharira burundu
nurokoka
uzamujyane
Teta: nindokoka?
Isimbi: yego kuko bro wacu yavuze
ko utari
bumukire yakubonanye na Rwenya
Teta: apu ibyo ntacyo,
Isimbi: barumani, barumani.
Umuserveri yari hafi aho aritaba
mubaze icyo
anywa.
Teta: nzanira amata akonje
Umuserveri: igikombe kinini cg
igito?
Teta: igito
Batarayazana musaza wabo aba
yinjiranye nundi
mushuti we aho bashiki be bari
bari
Igice cya Cumi na Gatandatu
kiraje.
0 comments:
Post a Comment