vistiors n'ibihugu

Friday 15 May 2015

INKURU Z'URUKUNDO IGICE CYA 16





Batarazana amata musaza wabo aba yinjiranye na
mushuti we Bertrand baherukanaga kera uwo
Bertrand akaba yarigeze gukundana na Tete baza
kuburana. Musaza wabo kayitare ahita akunja isura
abonye Teta amwibukije ibya Rwenya.
Teta: pas possible Bertrand ni wowe cg?
Bertrand: ni njyewe rwose (baba barahoberanye
Bertrand atangira kwibuka ibyabo bya kera amarira
abunga mu maso)
Teta: None se mwari muzi ko turaha?
Bertrand: Wapi mpuye na Kauitare mu mugi
twaherukanaga kera tuza twiganirira hari uwo twari
dufitanye gahunda hano i Nyamirambo.

Isimbi mu mutima (ariko uwamwambura ariya
mata atarayanywa ko yakundanaga na Bertrand
cyane buriya ntiyandekera Rwenya akagumana na
Bertrand.
Mugihe akibitecyereza uko yamubuza kuyanywa ko
batabikeka ko yari yamuroze.
Teta: Bertrand mu gihe batarabazanira icyo
kunywa reka tube dusangira amuhereza cya
gikombe atarasomaho.
Isimbi: asa nkuhaguruka yigira nkuwarugwishijwe
na taro yurukweto aba afashe ukuboko kwa
Bertrand igikombe kikubita ku meza amata
ameneka kuri Teta.
Isimbi: Sorry ni inkweto yari ingwishije.
Bose baseka ibibaye Kayitare: yari aryoshye
nibazane andi baraseka.
Isimbi: reka mbasabire ako kwihanaguza aba
aragiye ajya gukaraba hanze yohereza uhanagura
ameza
Maze teta afata cya gikombe mukukiramira hari
hasigayemo amata macyeya ayasuka muya Isimbi
ngo batware cya gikombe
Isimbi aba aragarutse
Kayitare: tuzanire ikivuguto gikonje
Umuserveri: nzane ibikombe bingahe
Kayitare: zana 2 binini na kimwe gitoya
Teta: uzane namasambusa nka 10
Bertrand: urantangiye
Teta: araseka ndabizi ko aricyo kintu wakundaga
cyera kereka niba waranyanganye nayo
Isimbi: mu mutima yes Teta aracyamukunda kandi
Bertrand nI uwo igikundiro ntawe utamukunda.
Umuserveri aba arabizanye muryoherwe.
Buri umwe afata igikombe cye aranywa mu kanya
gato.
Isimbi: Ndumva umutwe undiye
Kayitare: Reka nkuzanire action hano kuri
pharmacy.
Yagarutse yatangiye kuzana urufuzi Bertrand yari
afite imodoka baba bamujyanye kwa muganga ari
naho Rwenya yari arwariye.
Dr: ibipimo birerekana ko yanyweye umuti
wimbeba ariko twagerageje kumurutsa
arahembuka nyuma yamasaha 72.
Teta: aba agiye kureba Rwenya ariko yihisha
Kayitare kuko aziko atumvikana na Rwenya
Rwenya: Teta uracyahumeka
Teta: yego kuki umbajije gutyo?
Rwenya: mbaye nkusinzira ndota uri gusamba.
Teta: sinjye ni. Ahita aceceka ngo atamubwira ko
ari Isimbi akamubaza aho ari ngo amurebe
Rwenya: ngo siwowe ninde?
Teta: ni inzozi zawe.
Rwenya aba akuruye Teta amushyira mu gituza
atangira kumubwira amagambo ameze atya
Icyagusimbura Teta tetero ryanjye ni iki? Ni igiki
koko ku isi? Ni igiki cyabibasha? Gufata umwanya
wawe, kunkunda nkuko unkunda? Sinaguhisemo
naraguhawe. Sinakuremye uretse ko
wandemewe. Icyo ngushakira ni ukuramba,
ukambona nanjye nkaba umugabo
wawe. Nkagutetesha Tete wowe tetero ryanjye.
Mu gihe teta yumiwe kubwo amagambo ari kumva.
Kayitare: Bertrand Teta arihe ko ariwe ufite
handbag ya Isimbi kandi ko bashaka ID
(indangamuntu) ya Isimbi?
Bertrand: mbonye yinjira hariya muri Room ya 13
Bertrand akinjira asanga Teta ari kuririra mu gituza
cya Rwenya.
Ese noneho Kayitare nukuntu yanga ka Rwenya
byaje kugenda gute ntucikwe nigice cya 17

0 comments:

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More