Iki ni igice cya 18 ari nacyo
cyanyuma kuri serie 1.
Nuko Isimbi aterura itasi agiye
gushyira ku munwa
yumva telefone irasonnye, arebye
asanga ni
message ya Rwenya igira iti: “Cheri nunjya ujya
kurya cya kunywa ujye ubanza
usenge.”
Nuko Isimbi arasenga agira ati: “Mwami Yesu
ndagushima cyane kubwo igikorwa
cyiza wakoze
ukaba waturinze, kandi ukaduha
ifunguro ryiza
nkiri, ndagira ngo Mwami weze iki
cyayi ngiye
kunywa, kandi nsabiye
nabatakibonye
kuzabashoboza bakabona ifunguro,
mbisabye
nizeye mu izina rya Yesu amen.
Asoje gusenga
ahita aterura itasi agiye gushyira
ku munwa
yumva hari ibintu bituritse mu
cyumba ahita
yikanga itasi igwa hasi irameneka,
na teremusi
agiye kureba asanga aho icyayi
kimenetse,
hose hahiye, ehhhh, wagira ngo ni
acide yahatwitse
pe, ubwo Imana iba irokoye Isimbi
gutyo, umukozi
yabonye atageze ku mugambi ahita
asubira
iwabo, umunsi w’ubukwe warageze ibirori biba
byiza cyane pe, ariko umuryango wa
Rwenya na
Isimbi nyawo ntawari uhari, basezeranye
bari
kumwe n’ababyeyi baguzwe, ariko
ntacyatumye
ubukwe butagenda neza pe, dore ko
aribwo bukwe
bwabaye bwiza cyane pe, Rwenya
yafashe ijambo
aragira ati: “Uwiteka nyiringabo ararahiye
ati: ‘ni
ukuri uko nabitekereje niko
bizasohora
uko nagambiriye niko bizaba
(yesaya14:24), Isimbi
nawe ahita yungamo agira ati: “the Lord of honest
hath swom, saying sarely, as I
have thought, so
shall it come pass, and as I have
purposed, so it
shall stand (Isaiah 14:24).”‘”
Rwenya akomeza agira ati: “nubwo
waba warabyawe na mama wawe menya
ko
hari n’uwaremye mama wawe uwo ninde?
n’Imana ubu rero umubyeyi wacu twese turi
hano n’Imana, kandi Imana izandinde
imitego
ya satani yatuma nzababaza Isimbi
wanjye, Isimbi
mu kajwi gatuje cyane agira ati: “mugabo nkunda
nzakubeara byose kandi mbivuze
imbera y’imbaga
n’imbirengaho nzapfe bampambe. Nuko abantu
bose baraho amarira atemba mu
maso, bitewe
n’amagambo bumvaga asohoka mu
kanywa kabashyingiranwe, nuko
Rwenya
ahita ahobera cherie Isimbi,
ubundi DJ
ahita azamura akaririmbo ka Minani
Rwema
kitwa *RUBERA* dore amwe mu
magambo akagize:
“Ngwino
utete rubera wisangire
awagukunze, ntukagire irungu
warakunzwe n’intore
kuva nyigukunda ntiwigeze undushya
igihe tumaranye wanyeretse
ubupfura jya
urwoza buri munsi nzarusiga amavuta,
nzabagarira urukundo nawe ujye
uruvomera…”
Nyuma Teta yaje kumenya ko mukuru
we Isimbi
akiri muzima, kandi yamaze kubana
na Rwenya,
ahita agaruka mu Rwanda gupanga
imigambi
mishya yo kwica Isimbi, ariko
bikajya bipfa, nyuma
umuryango wa Rwenya na Isimbi wa
nyawo wa
wundi wanze gutaha ubukwe bwabo
baje gukora
inama y’ukuntu batandukanya Isimbi na
Rwenya,
kubera ko musaza wa Isimbi
atakundaga Rwenya
na rimwe nawe yabibafashijemo,
ahita
apanga ukuntu yafungisha rwenya
imyaka
myinshi muri gereza ku buryo
Isimbi azahita
acika intege bagatandukana, yaje
guha
umurara ukoresha urumogi
amafaranga menshi
cyane, ngo amubeshyere ko ariwe
ubaha
urumogi kandi ko anarufite iwe,
bampanga
ukuntu barwinjiza kwa Rwenya,
bicamo neza,
nuko ari nko kuwa gatandatu Rwenya
yicaranye na
Isimbi bari kwikinira dore ko
Isimbi yari atwite inda
y’amezi 6, police zahise zisesekara zifite wa
murara yambaye, amapingu, zibwira
Rwenya ngo:
“ntiwemerewe
kuva aha ubu tugiye gusaka inzu
yawe, kubera ko nari nziko ntacyo
nikeka,
ndabareka, ngiye kureba mbona
basohoyemo
umufuka wuzuye urumogi bati
ntureba ubu
urafashwe, ubwo bankuramo inkweto,
n’umukandara bampakira muri pandagari, mbega
umugore wanjye Isimbi yasigaye
arira cyane agira
ati: “ni ukuri umugabo wanjye
muramubeshyera peee. Ariko biba
ibyubusa
barantwara pe. Nyuma y’ukwezi kose mfunzwe
nitaba urukiko kuburana.
Umushinjacyaha: ingingo ya 594 yo
mugitabo
cy’amategeko ahana y’u
Rwanda ivuga ko ku
biyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa
nkabyo bitemewe n’amategeko, iteganya igifungo
cyo kuva kumwaka umwe kugeza
kumyaka itatu
n’izahabu y’amafaranga
kuva 50.000 kugeza
500.000, ako kanya numvise ntaye
umutwe pe,
ariko kuko nari mfite umuntu
unshinja ntacyo
nari gukora narahakanye bibi iby’ubusa,
ubundi bankatira imyaka itanu.
Maze umugore akomeza kunkunda
akajya ansura,
mbona yarabyaye akana keza
nakabona nkabona
ninjye uri kwireba ubundi kakajya
kansekera, ariko
kubera ko abagororwa basuwe
twabaga dufite
iminota mike yo kuvugana n’abadusuye,
ubundi akagenda mureba nkasigara nigunje,
pe, Mu miryango yacu bakajya baza
kureba Isimbi
bakamuhohotera bashaka
kumunyangisha ariko
bikaba iby’ubusa pe, bigera naho inzu
Isimbi
yabagamo bayitwitse”.
SERIE ya 1 irangiriye aha.
Ese rwenya azajurira imyaka
bayigabanye? cyangwa najurira bizaba
iby’ubusa?
Ese Isimbi we azaguma kuba mu
buzima
bwo guhohoterwa cyane
akabyihanganira? azaguma gukunda
se rwenya?
Teta we se amaherezo ye ni ayahe?
Ntuzacikwe
gumana nanjye uzamenya byinci.
Indi serie ni
vuba aha! Indi uzabona itarimo
Rwenya iyo
izaba ari pirate.
0 comments:
Post a Comment