vistiors n'ibihugu

Thursday, 1 October 2015

Dore Ibimenyetso 12 biranga umukobwa w’inshuti(Girlfriend) w’akataraboneka



Mu rukundo biragoye kumenya niba koko uwo mukundana ari amahitamo meza. Bisaba igihe ngo ubashe kumenya neza umukunzi wawe. Hari ibimenyetso umusore yagenderaho akamenya ko umukobwa bakundana atamwibeshyeho , ko ndetse akwiriye kumukomeraho. Niba uri umusore ukaba ufite umukobwa w’inshuti, ibimenyetso 12 bikurikira nibyo wareberaho ukamenya niba ufite umukobwa w’inshuti w’akataraboneka: 1.Muhuza ibintu byinshi Kuri iyi si biragoye kubona umuntu mukunda ibintu bimwe ariko umukobwa w’inshuti yawe muhuza byinshi. Niba rero muhuza 90% by’ibintu mukunda mwese, umukobwa mukundana ugomba kumukomereho . 2.Ntiyivanga mu kazi kawe ka burimunsi Sibyiza ko umukobwa mukundana yivanga mu buzima bwawe bwa buri munsi,cyane akazi kawe. 3.Akubwira uko amarewe Ntamuntu uhora yishimye. Iyo hari ikitagenda neza, akubwira uko bimeze ni icyabiteye. Ibi nibyo abahanga bita Real Communication. 4.Agukundira uko uri, ntagukundira akazi ukora Kuba ufite akazi keza ndetse kaguhemba neza sibyo agukundira. Niba rero warabigenzuye neza ugasanga umukobwa mukundana atarakuruwe n’akazi keza ufite, umushahara mwiza uhembwa,.. ni uwigiciro. Amafaranga si urukundo , afasha abakundana kugaragarizanya urukundo ariko siyo y’ingenzi mu rukundo. 5.Ntahatanira kuguhindura uko ashaka Abakobwa benshi usanga bahorana ibibazo n’abahungu b’inshuti zabo. Guhora umukobwa ashaka ko umuhungu agira imico yishimira kandi ashaka ni kimwe mubyo abakundana benshi batumvikanaho. Umukobwa wowe mukundana akwemera uko uri kandi we ntaharanira ko uhinduka uko ashaka. 6.Yiyakira uko ari Umubiri we ntaharanira kuwuhindura ukundi. Ntahora yifuza kubyibuha cyane cyangwa kunanuka. Uko ateye biramunyura 7. Aguha umwanya Umukobwa mukundana ntahora akwitsiritaho ahubwo aguha umwanya wo kwisanzura . 8.Akubwiza ukuri Ibimubangamie ukora arabikubwira kandi atarya indimi. Ingeso mbi ugira zishobora kubangamira abandi ntaca kuruhande arazikubwira kandi agaharanira kugufasha guhinduka. Niba wangiza amafaranga, akwereka uko wabigenza ugateganyiriza n’ejo hazaza, niba utita kukazi kawe ,agufasha kukibonamo no kugakunda,.. 9.Akubwira byose nta mbereka Ukuri ku hahise he, umuryango we, ibibi byamuranze mu gihe mwari mutaramenyana,,..byose arabikubwira. Ntabwo akwereka ko ari intungane, agerageza kukwereka n’uruhande rwe agiraho intege nke yiyiziho. 10.Arakumva Iyo ufte ibibazo cyangwa ikindi kikubangamiye, niwe muntu ufata umwanya akakumva Iyo wagize igihombo mu mishinga yawe agerageza kukwihanganisha akakwereka ko atariho ubuzima burangiriye. Umukobwa mukundana niwe muntu uba ugomba kukuba hafi igihe isi yakwanze abandi baguteye umugongo. 11.Yishimira inshuti zawe n’umuryango wawe Usanga yisanzura ,akunda akanubaha umuryango wawe n’inshuti zawe. 12.Azi kugutungura Muri we yifitemo impano yo kugutungura mu gihe utazi akagukorera ikintu utakekaga:Kukugenera impano, kugusura, n’ibindi bituma urukundo rwanyu rukura kandi bikunyura.

Ndagisha inama: Maranye imyaka 13 n’umugabo ariko yanze kuva mu ndaya: ese nzafate abana banjye mute ataranyanduza nanjye?

 
Inkuru irambuye k’ubuzima bwe nk’uko yabitwandikiye
Nitwa Nyirarukundo Josepha. mfite imyaka 40, ndubatse mfite abana 4. Mubyukuri nje hano kugira ngo mbabwire akababaro maramye imyaka 13 ariko narushijeho gushenguka umwaka ushize. Amazina nyakuri yange si ayo ariko ibi mbabwira ni ukuri kuzuye kw’ibyambayeho. Muri 2003 nibwo nakoze ubukwe n’umusore twari tumaze imyaka 4 dukundanye, maze naraye ndongowe nza kumenya ko umugabo wange yari afite abana 2 atigeze ambwira mbere yo kubana ndetse ntiyaretse no gusambana kugeza nubu nandika iyi nkuru ntarabireka. Narabyakiriye kuko namushatse mukunze ndetse nubu ndamukunda. Abo abana kuko bafite nyina ufite n,abandi bana akampima maze mu kiruhuko akabohereza bose bakaza ari 5 kuburyo mezi yambere no kubona ibyo kurya byarangoraga cyane nkanga kuvuga kuko ababyeyi bange bari baramumbujije bambwira ngo ubwo akuze wasanga yarasize umugore n’abana Uganda. Ako kavuyo k’abo bana nagakijijwe n’uko umwe mu bana b’uwo mugore ubwo bari iwange yagiye akiba inyama mu gipangu twakodeshagamo umukozi azimufatana yazisutse mu kadobo maze aza kuzinyishyuza mwishyura amafaranga 2500 twari buhahishe maze abo bana 5 mbatekera igikoma gusa. Umugabo atashye natinye kubimubwira nawe abona muhaye igikoma kuko nta kazi nari nagira kandi twari muri karitsiye tumazemo iminsi 4 ntawe nzi wankopa. Ambajije impamvu mubwira ko amafaranga nayataye muri WC. Abo bana bacu 2 ndetse na 3 b’uwo mugore bararaga mu cyumba kimwe inzu yarinto. Ku bw’amahirwe, umugabo yumvise umukobwa warimo mukuru wari ufite imyaka 19 abwira musaza we ngo niwe utumye barara ubusa kuko nishyuye izo nyama bareba, maze umugabo wange abimubajije umwana aramubwira ngo namaze. Umugabo yagiye amusanga aho baryamye umwana afata icupa ry’amavuta arimutera mu maso amuca mu maguru yiruka aramubwira ngo wibeshye unkubite kariya kagore kawe nzakabyaza imburagihe (icyo gihe narintwite imfura). Ubwo bwakeye yigendera nirirwa nifungiranye ntinya ko aka gahungu kankubita. Nyuma ya sasita yaragarutse arabashorera bose bajya gutega kuva ubwo hasigaye haza abe 2 kuko bo ni nk’aho arijye tubana kuko ibiruhuko byose babimara iwange iwabo bajyayo nk’iminsi ine gusa. Icyanzanye kuri uru rubuga ni ukugira ngo mbabwire ibi byose cyane ko ntamuntu nabashije kubiganirira nkaba numva ndemerewe. Umugabo wange ahembwa make ariko niyo musabye 1000 hashira iminsi akakinyishyuza, ntayindi mpamvu rero nuko ari indaya yabigize umwuga kuburyo hari igihe yigeze kwibagirwa telefoni mu rugo bamuhamagaye nditaba ijwi ry’umugore rirambaza ngo iyo tel nyirayo duphana iki? Namubwiye ko ndi umugore we maze arantuka ambwira ngo ndi indaya kuko uwo nita umugabo wange ari fiance we. Byatumye ndeba muri messages nsanga koko atereta nk’umusore ndetse afite abagore bane yandikira iby’urukundo. Naje guhamagara umwe ndamuneka menya ko amurihira kaminuza, ndamubwira nti ese ko afite inshuti nyinshi uramwizeye? Arambwira ngo bamenyaniye mu kigo gipima SIDA ngo basanga bahuje ikibazo ko bose banduye maze ngo atangira kumurihira kaminuza amubwira ngo narangiza bazakora ubukwe. naje no kumenya ko undi mugore muri abo bane ari umupfakazi wa SIDA uba Nyagatare. Ibyo byose uko nabimenyaga najyaga kwipimisha ngasanga ndi muzima namusaba ngo tujyane akagenda yiburisha umwanya ariko nabona ndi muzima ngatekereza ko yenda bamubeshyera kuko nabonaga ndi muzima. Ni ubu buzima mbayeho kuva 2003 kugeza ubu ariko ntankubita ndetse no murugo tuba tuganira nk’ababyara abo duturanye baziko ndi umugore wahiriwe n’urushako kuko ntawe nabwira iby’iwange niyo yaba mama. Intimba inshengura rero, nuko mu mwaka ushize aribwo yemeye ko tujyana kwipimisha maze kubw’amahirwe nsanga ndi muzima we koko arwaye. Ikimbabaza ntiyigeze ancira bugufi n’isegonda narimwe ngo yumve ikibi yankoreye. Icyo mushinja gikomeye si ukunca inyuma ariko nibaza impamvu yahoraga ashaka kunyanduza dore ko nasanze dossier y’ubwandu bwe iri kwa muganga kuva 2008 umwaka nabyayemo agakobwa kange gato kandi no mu ntangiriro z’umwaka ushize naripimishije nsanga ndi muzima ndamusohokana Hilltop njya kumushimira musaba ngo azirinde ubusambanyi cyangwa ajye akoresha agakingirizo maze agahigima gusa. Kugeza ubu turabanye kandi ntiyaretse uburaya kandi ngerageza kumubaza niba arijye ubimutera dore ko no mu gikorwa cy’abashanye ntaho mwaye rwose ibyo bavuga bishimisha abagabo ndabifite ariko akambwira ngo yarabiretse bwacya akongera dore ko hari n’ubwo vuba mu cyumweru gishize yaje yambaye ipantalo yonyine ikariso yayitaye mbimubajije arambwira ngo ndashaka urupfu ndaceceka kuko sinifuza gutana nawe. Muby’ukuri ibyo byose bituma ntajya na rimwe mushotora ngo tugire icyo dukora mu buriri kandi mbere y’uko menya neza ko yanduye najyaga mutanga nkamusoma, nkamupfumbata ariko ubu iyo abyifuje ndemera ariko sinjya na rimwe mubanza. biramubabaza akamwira ngo mfite abagabo kandi rwose sinakora ikosa nk’iryo kubona imana yarandinze sida kandi mu myaka irenga namaze yose dukoreraho sinandure. Gusa Imana ngira nuko mfite akazi gatuma ndihira abo bana be 2 (1 ari muri kaminuza undi 6 segondaire) n’abange bari muri primaire bose nkasha kwizirika umukanda bikavamo byose. Dore ko buri kwezi ngomba kumuha nibura 50 mille.

INAMA MBAGISHA: - NAKORA IKI NGO MUBABARIRE NUBWO ATIGEZE ANSABA IMBABAZI KUKO NUBWO HANZE BABONA TUBANYE NEZA NJYE NARASHIZE PE? - ESE KUMUSOMA BYIMBITSE BYANYANDUZA SIDA? (UBU DUKORESHA AGAKINGIRIZO). - NAKORA IKI NGO AREKE UBURAYA NO GUSESAGURA KUKO RWOSE TWITWA NGO TURASENGA? YEMWE TUBA NO MURI KOLARI NANJYE NDASENGA AKENSHI MBA MPEKESHA IMISARABA YANGE YEZU NYIRIMPUHWE.
Ikindi mbasaba mu mfashe gusengera urugo rwange ntiruzasenyuke kuko iyo ambwiye ngo muca inyuma nkibuka n’uburaya ndetse n’ubugome bwo gushaka kunyanduza numva nafata abana banjye nkagenda cyakora nkongera nkibuka amajoro namaze nsenga ngo Imana izamumpe tubane nkumva ndatuje mo gake. NB: Nanditse ngira ngo mungire inama, ikindi nuko inama nzazisoma kuri uru rubuga kuko ntawambwira ngo tuzahure angire inama kuko inkuru zigenda kandi abimenye naba nsenye burundu. Murakoze. Imana ibahe imigisha.

Imbabazi nahawe n’umugore wanjye nyuma y’uko amfatanye n’umukobwa zirandemereye (igice cya kabiri )


Niba utarasomye igice cya mbere kanda hano

Uko Anna yagasanze jye na Sifa duhoberana, nta mbaraga nabashije kubona zo kurekura byibuze ikiganza cya Sifa, nawe ikanzu nari maze kumwambika yari yamanutse gato ku buryo igice cy’ibere rye ry’umutemeli cyari hanze! Buri kanya Anna yatunyuzagamo amaso yitegereza uko duhagaze nk’abataye ubwenge kubera ubwoba agaseka ngo adutinyure ariko bikanga. Anna yamaze kwifuriza umunsi mukuru Sifa, aricara, afata ikirahure cya red wine cyanjye asomaho, aratubwira ngo irakaze, arayireka afata coca mu zari zihari. Mu byukuri umugoroba Sifa yari afitemo ibirori by’italiki y’amavuko nta kazi Anna yari afite ku ivuriro. Yashatse kuduhisha twese ngo impano ye izahagere nta n’umwe uyizi. Mbere y’uko Anna ajya ku kazi, yabanje gufasha Sifa gutegura amafunguro yo mu birori. Barangije yamubwiye ko agiye ku kazi. Yari amafunguro adakanganye ariko yatsetswe neza aryoshye pe. Umwanya wari washize, ndetse n’umunaniro w’umubiri no gutekereza cyane byatumye twese uko twari batatu dusonza, ariko nta wari kwerura ngo abibwire undi. Anna yadusabye ko twaterura buri muntu icyo yanywaga tukajya mu rugo. Twarabikoze. Mu nzira, naboneyeho akanya ko kwihisha inyuma yabo ntebeza neza ishati yanjye. Yaba Sifa yaba jye nta numwe wari watekereje ko Anna ashobora kuba yateguye andi mafunguro mu rugo. Kwirinda ko bimenyekana, yokesheje ifi muri imwe mu mahoteli y’I Kigali ayizana itunganyije n’ibiyiherekeza. Sifa yari amaze igihe atubwira ko akumbuye ifi yokeje ariko twese tubura uko duhuza gahunda yo kuzasohoka kuyirya kubera amasaha y’akazi adahura. Umwana yazanye amazi yo gukaraba, Anna ansaba gukarabya Sifa, nyuma nawe arankarabya ariko yanga ko we mukarabya. Yanze mu kinyabupfura kinshi cyane ngo: “ unsukiriye amazi wazajya unyima”. Nta mutima mubi nabibonyemo nkurikije uko nabonaga Anna, ariko narikanze gato kuko nari nzi ibyo nakoze. Naketse ko urutonde rw’ibihano ngenewe rutangiye. Nariyumanganyije sinerekana ko mfite ubwoba. Jye na Sifa, ntawumvaga ibirimo biba. Anna yashimiye Sifa ko yatubereye umwana mwiza, amuha ifoto y’umwana wacu ikoze neza. Yari azi ko amukunda cyane. Ati:”nguhaye iyi foto ya mucuti wawe ngo ijye igukumbuza uru rugo, twe turi bakuru twanahurira mu mujyi, ariko Mike (umwana wacu) we byanze bikunze n’umukumbura uzajya uza kumusura natwe tubonereho”. Ibi byabaye amafunguro arangiye. Narebye Sifa nibuka impamvu yo kwimuka kwe. Nawe arandeba duhuza amaso ahita areba hasi. Yongeye kubura amaso arira cyane, yarasimbutse ahobera cyane Anna, Anna nawe ararira. Bamaze umwanya muto bose barira, amarira atemba ku maboko ari ku ntugu z’undi, narahagurutse ariko ndakomeza ndahagarara mbura icyo mvuga. “Watubereye inshuti nziza, hano twese turagukunda”. Anna abwira aya magambo Sifa, numvaga ari nk’icyuma bari kunshinga mu mugongo. Natekereje icyo iryo jambo “hano twese turagukunda” rishatse kuvuga ubwoba burantaha. Nibyo koko twese twaramukundaga. Uko umwanya wagiye ushira, umunaniro wagiye uhura n’uko bigoye kumenya ikiri mu mutwe wa buri umwe umwe ikiganiro kigenda gikonja. Sifa yabonye ikiganiro gikonje arasezera. Ashimira Anna ariko afite ubwoba bwinshi bunagaragara mu maso. Anna yaramuhobeye cyane amusezeranya ko tuzamuherekeza. Anna yarakebutse arandeba ansaba ko muherekeza. Ati:“Muherekeze ndebe ko Bebe yasinziriye”. Naherekeje Sifa mfite ubwoba ko waba ari umutego Anna anteze. Mu nzira ntawegereye undi, ntanuwavugishakaga undi. Nibazaga uko ibyo ndikubona biri burangire bikanyobera. Imbere y’umuryango kwa Sifa, Sifa yampaye akaboko, akomeza intoki zanjye umwanya muto arambwira ngo: “urabeho”. Ngarutse mu rugo, hari hamaze kuba nka saa tanu, nasanze umwana uba mu rugo arimo akinga urugi rwo kuri salon mubaza icyo yari arukinguriye ambwira ko Mama Mike ( Anna) amaze gusohoka. Nahamagaye Anna ayitabye numva irimo umuyaga mwinshi bishoboka ko yari kuri moto, nyuma nongeye numva ntiriho. Yari yigeze kutubwira ko nta muriro afite muri telefoni ariko nanone charger ye yari ayisize. Ubwoba bwarantashye. Nibajije aho Anna agiye muri iryo joro biranyobera, narasohotse ngera ku muhanda mbura n’uwo nabaza uwaba ateze moto aho yerekeje. Natekereje guhamagara bakuru be ngo mbasabe ko bambwira ko ariho yaba agiye ariko nanone ngira impungenge zo kubahamagara muri icyo gicuku. Amarira yambunze mu maso, mu mutwe wanjye hazenguruka urutonde rw’ibibazo byashenguraga umutima wanjye: Nibajije niba Anna yaba agiye kure yanjye, arahukanye se, agiye ku kazi se? Cyangwa agiye kwiyahura? Biracyaza! Hari story ushoboraa gusangiza basoma uru rubuga ntuzuyaze, yitwoherereze kuri iyi email adress: tricksconnect@gmail.com

Imbabazi nahawe n’umugore wanjye nyuma y’uko amfatanye n’umukobwa zirandemereye

Imbabazi nahawe n’umugore wanjye nyuma y’uko amfatanye n’umukobwa zirandemereye


twongeye kubagezaho iyi nkuru yerekana ukuntu n’ubwo umuntu ashobora guhura n’ibibazo binyuranye, ibibikurikira uko biri kose birakomeza bikagutera urujijo. Sifa yarakodeshaga, aba inshuti y’umuryango akodesha nawo, umwana wabo muto akamukunda cyane. Umugabo wa Anna nawe yatangiye kujya abona Sifa ari mwiza. Umugore we Anna nawe agakunda kumubwira ko Sifa ari mwiza. Bwarakeye Anna abona ibintu bidasanzwe hagati ya Sifa n’umugabo we, Umugabo ahora yibaza niba yarababariwe byaramuyobye.....isomere inkuru irambuye! Ikitonderwa: Iyi ni inkuru twohererejwe n’umusomyi. Kuba ibivugwamo byarabaye cyangwa bitarabaye nkamwe natwe twemera ko umugani ugana akariho! Ahantu dutuye turakodesha. Ba nyiri inzu nyijyamo nagiranye amasezerano nabo yo kuyagura no gutunganya annexes ( inzu ntoya zikodeshwa) hanyuma tukabamo tukajya tubara ubukode twiyishyura kuko bo bagiye muri Amerika gutura yo muri gahunda ya green card. Inzu nayibayemo ndi umusore, bagenda negereje kurongora nabara ngasanga ninkora ibyo twumvikanye gusana nzajya nyibarira ubukode bwa 100.000 ku kwezi kandi ni ahantu heza. Numvaga rero nzaba nunguka kuko natanze miliyoni ebyiri zari kumara amezi 20. Nyuma y’amezi abiri ba nyiri inzu bagiye n’imirimo yo kuyisana irangiye, nahise nubaka urugo kuko umukobwa twabyumvaga kimwe twari tumaranye imyaka irindwi kandi twese twari twarabonye akazi mu myaka ibiri ibanziriza ubukwe. Nta cyari gisigaye rero. Ubukwe bwarabaye ubu dufitanye umwana w’umwaka umwe n’igice. Amazu yo mu gikali kuyabonera uyakodesha wiyubashye ntibyagiye bitugora kuko dutuye ahantu heza ubwaho hegereye icyapa cyo gutega kandi nazo zirimo byose ndetse n’ubusitani bwiza . Abazikodesha baba ari abantu bafite akazi keza kandi biyubashye. Igiciro cyazo kiri hejuru ukurikije ik’izindi nzu zikodeshwa n’abantu bibana. Nta kibazo twari twagiranye n’umuntu n’umwe mu bazibayemo uko ari eshatu ahubwo bose bagiye babaye inshuti z’urugo. Umunsi umwe, nari ngiye mu Ntara ariko nsiga hari uwasezeye kubera akazi yakoraga ngo kari karangiye asubiye iwabo ku Gisenyi. Nibwo nabwiraga umukomisiyoneri ngo anshakire umupangayi ( ukodesha). Nagiye mu kazi mu Ntara, ngarutse nyuma y’iminsi ine nsanga umupangayi yarabonetse. Yazindukaka ajya ku kazi ngataha yatashye hashize iminsi nk’itatu ntaramubona. Uretse ko nta n’icyo nabaga mushakira kuko yari yarishyuye. Rimwe narazindutse ngeze ku irembo ngaruka mu rugo gufata imfunguzo. Twari dufite inama ku kazi ndi bugiremo ijambo rikomeye kandi hari abashyitsi badusuye ku kazi. Urumva ko nambaye kositime nziza ngira, umugore antera imibavu ihumura ku buryo nirebye nanjye nkiyoberwa. Nageze imbere gato nsanga nibagiwe imfunguzo, ngaruka kuzifata ngeze mu marembo (irembo dusohokeramo ryari rimwe n’iry’abakodesha mu gikali)mpura n’umukobwa mwiza pe ( yari wa mupangayi mushya). Naramushuhuje, ambwira ko yitwa Sifa, ambwira n’aho akora, nsanga n’inzira imwe no ku kazi kanjye mubwira ko yihangana gato nkamuha lift ( nkamutwara). Ku buryo butazwi neza imyambarire yacu yari ijyanye mu buryo buteye inkeke. Twari twambaye neza pe. Mu nzira umuntu yaranteze ndamutwara ageze mu modoka yanga kuripfana ati: “ Umugore wawe muraberanye kandi mwaberewe”. Twararebanye, umwe asekera undi tunanirwa umwe umwe kwihakana undi. N’ubu iyo nseko y’icyo gihe yananiye kuyivanamo. Inama irangiye nimennyeho icyayi ndimo nyitekereza nibagirwa ko mfite igikombe ku munwa. Umugore wanjye , Anna ndamukunda cyane pe. Twakundanye kuva kera kandi twahujwe n’urukundo ndetse uko dukura urukundo narwo rugenda rukura. Ni umuganga kazi hari igihe bimusaba kurara ku kazi. Sifa nawe, aho akora hari igihe basimburana, iyo icyo gihe cyahuraga n’amasaha y’ikiruhuko ya Anna babaga bari kumwe . Naje gusanga bose ari abagarargu ba filimi ndende ( Film de serie). Byagezeho nasanga bari kumwe nyamara nanjye numvaga nkeneye cyane Anna ubwo nyine ngacisha make. Kubona Sifa mu rugo, mu myenda yoroheje yo mu rugo, byarangoraga cyane kuko yari mwiza cyane pe. Muri make yarankururaga. Yabaye inshuti ikomeye yo mu rugo, agakunda cyane umwana wacu ku buryo hagiye gushira amezi abiri asa n’uwo mu rugo ariko ngatungurwa nko kubona hari imirimo ankorera yo kwita ku mugabo umugore wanjye arebera cyangwa ariwe uyimusabye ngo we arisaziye. Tukabiseka ariko nanone nkumva ndishimye kuko nari naramaze kugenda nkunda uburanga bwa Sifa. Taliki 29/12 ( nyuma y’amezi atandatu aba mu gipangu) nibwo Sifa agira italiki y’amavuko. Ni nabwo yari kudusezera nk’abantu bamubaniye neza akajya kubana na musaza we wari umaze kwimukira I Kigali avuye Nyagatare. Numvikanye n’umugore ko tumugurira red wine, martini n’amarura yakoresha mu kirori gitoya yaba yatumiyemo b’inshuti ze. Nta ncuti y’umuhungu yari afite muri iyo minsi yatubwiraga ko abo yabonaga ngo batari "serieux". Haje abantu umunani harimo n’uwo musaza we wari wimukiye Kigali. Twanyweye inzoga ziryoshye n’amafunguro meza yari yateguriye mu rugo afatanyije na Anna. Ibi byari biherekejwe n’ibiganiro biryoshye. Sifa yaguze amabuji yo gucana (yirinze gucana amatara asanzwe) tuyanjyweraho inzoga kugeza buri umwe umwe zimugezemo. Sifa yatubwiye ko asoma kuri alcool rimwe mu mwaka, kuri iyi taliki. Mu gihe twamaze nta nari mwe nari naramubonye asomaho. Yarimo anywa vin rouge. Abantu baje gushaka gutaha tubasaba ko batahira rimwe tukabaherekereza rimwe. Niko byaje kugenda koko. Barahagurutse tubageza ku gipangu ngarukana na Sifa. Tugarutse mu gipangu, nanjye naheze mu gihirahiro gato, nibaza niba njya kuryama cyangwa nsubira iwe kandi nta muntu wundi uhari. Mu gihe nkibaza, Sifa yankweze akaboko ansaba ko dusubira iwe kwinegura. Mu mezi yari amaze duturanye, aza no mu rugo, ni ubwa mbere intoki ze zari zitinze mu kiganza cyanjye hiyongeraho ubukubaganyi zari zifite ntangira kugira impungenge ko umuhango wo kwinegura ushobora kuza guhindura isura. Umugore wanjye ntiyagize amahirwe yo kuba mu birori yari burare izamu yagiye ku kazi. Twageze mu nzu kwa Sifa ndicara ariko amagambo yari make, nawe yarabibonaga ko intekerezo zanjye zahindutse aho kumbaza icyo nabaye akansekera. Mu birori yari yambaye ijipo nziza cyane n’ishati bijyanye. Yinjiye mu cyumba avanamo ya shati agaruka yambaye isengeri asohoka avuga ko yumva hashyushye. Namukubise amaso, ndeba ubwiza agarukanye, uretse ko na alcool hari icyo yongeragamo ariko nkifata, kwifata noneho birananira mpita mpaguruka ntera intambwe musanga. Yabonye ko mpagurutse mwegera atangira kumwenyura, naramuashe ibiganza byombi, ndamwiyegereza ntiyanga, ndamuhobera, mera nk’uworosoraga uwabyukaga. Yariruhukije, andeba mu maso, arambwira ko ankunda cyane. Ambwira ko kwimuka arijye ahunze atazansenyera. "Nta musaza wanjye ngira, byose ni ibihimbano, uriya nakweretse turakorana bisanzwe, ndimutse ngiye kure yawe". Ati:” ndagukunda cyane kuva ku munsi wa mbere na kubona, ndi inkumi, urubatse, nkunda umugore wawe cyane kumubona arira kubera jye byatuma niyahura, nkunda umwana wanyu cyane. So, reka nigendere”. Naramuhobereye cyane, abura intege zinyiyaka, ndamuterura mujyana mu cyumba cye, ku buriri, ntawari ukibona icyo avuga. Numvaga ndi mu yindi si. Na Sifa niko byari bimeze. Nta muryango n’umwe wari ukinze. Tuvuye mu cyumba, twicaye gato muri salon, ampa ikirahure cya red wine ndanywa gato. Yaje kumbaza ipaki ari kubona nyirayo kuko impano zose yari yahawe yari yazibitse ndetse ubwo twari mu cyumba nazo akaba yarazinyeretse. Twabifashe nk’aho ari iyo twibagiwe kubika. Ayihambuye asangamo ikanzu nziza cyane. Yansabye kuyimugera. Navanyemo isengeri yari yambaye, mvanaho igitenge yari akenyeye ( ntawari ugitinya undi), ndayimwambika neza, nitonze, nsubira inyuma gato ngo mwitegereze, yizengurutsa kabiri ngo mbone ubwiza bwayo bwose! Narungurutse mu ikarito mbonamo hasigayemo umukufi mwiza wa zahabu nywuvanamo, awubonye arishima cyane, (uwe wari umaze iminsi ucitse). Muri uko kumwambika, sinigeze ntekereza aho ibyo ndimo mwambika byavuye, nawe yaketse ko ari ukumutungura ari jye wabizanye nkabihisha. Namwambitse uwo mukufi, amfata ku rutugu, mu mboni ze harimo urumuri rwa bugi rwiza cyane, nahise muhobera cyanetumarana umwanya numva ndi mu yindi si. Muri icyo gihe nibwo na Anna yinjiraga asanga jye na Sifa twabaye umwe. Numvise umuntu mbumbuye amaso mbona ni umugore wanjye. Nakubise amaso Anna mbura aho ndengera. Twahise turekurana, tubura icyo tuvuga. Anna arandeba, arongera areba Sifa, aramusekera ati : “happy birthday dear, wow!!! Iyi kanzu irakubereye cyane sinabikekaga, nayizanye nsanga muri mu cyumba nanga kubarogoya”. Biracyaza…

Abafana ba Knowless bamukoreye ibirori by'agatangaza ku isabukuru ye y'amavuko - AMAFOTO

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Nzeri 2015, nibwo abafana b’umuhanzikazi Butera Knowless bazwi ku izina ry’Intwarane, bamukoreye ibirori by’akataraboneka by’isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 25, ibirori byagaragayemo kwitanga gukomeye kw’aba bafana kuko hari n’abaturutse mu bice bya kure by’igihugu.
Butera Knowless wavutse tariki ya 1 Ukwakira 1990, kuri uyu wa Kane nibwo yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 25 amaze ku isi. Abafana b’uyu muhanzikazi ariko bo bahisemo kumutegurira ibirori by’isabukuru ye y’amavuko, mu masaha macye mbere y’uko itariki nyirizina igera, kuko byakozwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, bikabera i Remera mu mujyi wa Kigali.
Abafana ba Knowless bamuteguriye ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza
knowless
Abafana ba Knowless bamuteguriye ibirori byo kumwifuriza isabukuru nziza
Abafana ba Knowless bateguye ibi birori bakanabyitabira, babarirwa bagera hafi muri 200, bakaba barimo abaturutse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali ariko hakaba harimo n’abaturutse mu bice bya kure, barimo n’umuryango w’umugore n’umugabo n’umwana wabo baturutse mu karere ka Kayonza, hakabamo abaturutse mu bice bya Rubavu, Kabarondo n’ahandi hatandukanye baje kwifatanya na bagenzi babo.
Umutsima (Gateau) wari wateguriwe Knowless ku isabukuru ye y'imyaka 25
Umutsima (Gateau) wari wateguriwe Knowless ku isabukuru ye y'imyaka 25
knowless
Knowless yafatanyije n'umwe mu bafana be w'umwana muto cyane gukata umutsima
Knowless yafatanyije n'umwe mu bafana be w'umwana muto cyane gukata umutsima
Ubusanzwe abafana ba Knowless, mu myaka ishize bagiye bamutungura ku isabukuru ye y’amavuko, ariko kuri iyi nshuro babonye bishobora kubagore kuko yari yaramaze kuvumbura amayeri bakoresha, maze bahitamo kumusaba ko bazahura agakata umutsima (Gateau) bari kumwe ubundi agahita yigendera. Nyamara Knowless ubwo yageraga aho bamubwiye ko bazamuhera impano, yatunguwe n’ubwinshi bwabo, imitegurire y’ibirorori n’ubwitange bagize ngo bamukorere ibirori by’akataraboneka.
knowless
abafana
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
Mu myambaro itukura, abafana ba Knowless bari mu byiciro bitandukanye by'imyaka bari babukereye
knowless
Umukinnyi wa filime; Kirenga Saphine ni umwe mu bafana ba Butera Knowless bamuteguriye ibi birori
Umukinnyi wa filime; Kirenga Saphine ni umwe mu bafana ba Butera Knowless bamuteguriye ibi birori
Aba bafana bari bambaye imyenda itukura, bari bateguriye Knowless umutsima (Gateau) wo kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, bakaba kandi bari bateganyije impano nyinshi zitandukanye, zirimo izo bagiye bamuha mu matsinda ndetse n’izo bamuhaye buri muntu ku giti cye. Habayeho umwanya wo kuganira no kumugaragariza uburyo bamukunda, ndetse bamwe muri bo bakaba bafashwe n’ikiniga bararira.
knowless
knowless
knowless
knowless
butera
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
knowless
Abafana ba Knowless bamugeneye impano nyinshi zitandukanye
knowless
knowless
knowless
Uyu mufana wa Knowless we yasobanuye uko amukunda biramurenga amarira arashoka
knowless
Uyu mufana wari waturutse i Kayonza, yavugiye Knowless umuvugo abari bitabiriye ibirori bamukurira ingofero
Urukundo aba bafana bakunda Knowless ruri mu byagarutsweho cyane mu biganiro byabo, hanyuma Knowless nawe akaba yaberetse ko atakibafata nk’abafana ahubwo abibonamo nk’umuryango, akaba abaha agaciro kanini cyane kandi ababonamo abavandimwe atabona icyo anganya. Mu gusobanura agaciro abaha, Knowless yanifuje ko se umubyara yaba yari agihari ngo arebe uburyo afite abavandimwe bamukunda kandi bamuba bafi bakamwitaho.
knowless
knowless
Knowless yasangiye n'abafana beyongera kubahamiriza ko abafana nk'abavandimwe
knowless
knowless
knowless
Uyu musore yatangaje Knowless n'abafana be ubwo yamuhaga impano y'inuma ebyeri nzima yaje akamupfumbatisha, akamusaba kwitonda ngo zitaguruka
Uyu musore yatangaje Knowless n'abafana be ubwo yamuhaga impano y'inuma ebyeri nzima yaje akamupfumbatisha, akamusaba kwitonda ngo zitaguruka
Kwizera Bonaparte; umwe mu bafana ba Knowless bazwi cyane, yahamije ko umwaka utaha bashaka ko azegukana igihembo giturutse hanze y'u Rwanda
Kwizera Bonaparte; umwe mu bafana ba Knowless bazwi cyane, yahamije ko umwaka utaha bashaka ko azegukana igihembo giturutse hanze y'u Rwanda

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More