vistiors n'ibihugu

Tuesday, 19 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 21(FINAL



 IGICE CYA 21(Final)
Twarabyemeranyije neza ubundi gahunda yuko rwose tugomba kubana akaramata.Nema kuko yari incuti yacu ya hafi cyane twarabimubwiye atubwira ko azadushyigikira ko kandi azadufasha uko bishoboka kose akaduha ubufasha bwose tuzamukeneraho.Nema yakomeje kutuba hafi.Ketia yaje kumenya ko mfite ubukwe biramubabaza cyane. Njye na Keza twakomeje imyitegura yubukwe turakomeza twitegura ubukwe ariko na Nema atuba hafi.Nyuma naje kujya gufata irembo.Nyuma ndasaba  ndetse ndanakwa.keza bari bamumpaye habura ubukwe bwanyuma ubundi njye na Keza tukibanira ubuzira herezo. Iminsi yarakomeje iricuma,ariko nimyiteguro tuyigeze kure. Haburaga iminsi itatu gusa ngo dukore ubukwe bwa

NTAKO RUSA IGICE CYA 20


IGICE CYA 20                                            

Ubwo ari kumugoroba njyewe aho twari twavuganye nari nahageze mbere nyuma gato Keza aba arahageze ,ntibyatinze Nema nawe yahise ahagera mumodoka nziza cyane araparika ubundi avamo aza adusanga,Keza yarabibonye yibaza icyo  boss we aje kumubaza kandi ari muri weekend mpita mubwira nti’’nti ninjye dufitanye gahunda’’ Nema yaraje aradushuza ubundi aricara bazana icyo kunywa ubundi turaganira mbwira Keza ntiuyu yitwa Nema akaba yaramfashije nkigera i Kigali bamaze kunyiba akaba yarancumbikiye akantunga ndetse nakazi nkora akaba ariwe nkakesha……Keza namusobanuriye ukuntu Nema yamfashije biramushimisha cyane. Gusa noneho

Wakora iki igihe umugabo wawe aguciye inyuma?

Umaze igihe ubana n’umugabo wawe ariko uhora umukeka ko yaba aguca inyuma bitewe n’imyitwarire idasanzwe umubonana. Biranashoboka ko waba waramufatiye muri icyo gikorwa ariko ukaba wibaza uko wabyifatamo, niba mwatandukana cyangwa se niba hari icyo wakora ngo umubano wanyu usubire uko wahoze.
Ikibazo cyo gucana inyuma hagati y’abashakanye kiri muri bimwe bigora uwaciwe inyuma kwihanganira. Nubwo ariko atari ikibazo buri mugore waciwe inyuma n’umugabo we atapfa kwigobotoramo, hari inama urubuga love intelligence

NTAKO RUSA IGICE CYA 18 NA 19



IGICE CYA 18
Mbona Ketia kuruhande rwo hirya ariko duhuje amaso mpita mpindukira vuba vuba ndakomeza niganirira na Nema.buri gihe uko yavaga kukazi yanshagaho tugatahana,bikomeza gutyo,iminsi iricuma nyuma yukwezi mba ndahembwe,nanjye nahise mpanga gahunda yo gusohokana Nema maze nkamushimira ibyiza nyankoreye,ubwo twarapanze turasohoka,nema byaramushimishije cyane rwose.nahise mubwirako mfite igitekerezo cyo kujya gukodesha inzu,nkibana. Arambwira atiniba ariko wabitekereje nta kibazo’’ arakomeza atiariko se kuki wihutiye gufata uwo mwanzuro wo kujya kwibana?’’ ntindagushimira ko wamfashije cyane guhera kumunsi wambere kugeza na nuyu munsi

Impamvu 6 udakwiriye kuryamana n’umusore mukundana(BIGENEWE ABAKOBWA)

Abashakanye bazi ibanga ry’imibonano mpuzabitsina. Abagore bafite abagabo basobanukiwe ko gutera akabariro ku rugo ari ikimenyetso cyo kwereka umugabo ko umukunda kandi umwitaho. Ni uburyo bwo kugaragarizanya amarangamutima hagati y’abashakanye. Kuryamana n’umusore mukundana bishobora kwangiza ubuzima bwa we wowe ukeka ko uri kubaka urukundo n’icyizere hagati yanyu, kugaragarizanya amarangamutima n’izindi mpamvu zinyuranye zibigutera.

INGARUKA MBI BURI MUSORE/ UMUKOBWA USHAKA GUKORA IMIBONANO UMBURAGIHE

Imitekerereze myiza niyo ifasha kuzamura umuntu akagira intambwe atera agana imbere. Muri iki gihe urubyiruko ruri kwishora mu busambanyi ku bwinshi. Ibi biterwa n’impamvu zinyuranye. Gukora imibonano mpuzabitsina ni kimwe mu bintu byiza kandi umubiri ukenera iyo ikorewe igihe kandi kumuntu ubifitiye uburenganzira. Umuntu wese wishora mu gukora imibonano mpuzabitsina yibye(atarabiherwa uburenganzira) agomba kumenya ko harimo umunyenga ariko ukurikirwa n’ingaruka mbi nyinshi. Izi ni ingaruka mbi umusore/umukobwa wese ugiye kwishora mu busambanyi agomba kumenya zimutegereje:

NTAHO RUSA IGICE CYA 16 NA 17



   IGICE CYA 16
Akimbwira gutyo numvishe noneho bindangiriyeho mpita mfunga phone noneho ibyo kuvunika numva bivuyeho,ubwo ndaryama ubwo najya gusinzira nkahita nkanguka ariko mpita mbimba ikinyoma. Ubwo nararyamye ndasinzira bukeye kuko hari kuwa gatandatu twese twirirwa murugo numvishe nzindutse nakize.phone nari nayikuyeho kugirango Keza nampamagara atambona,twari twiriwe murugo,nza gusaba Nema ko twaganira yaranyemereye ambwirako twaza gushaka ahantu hatari murugo tujya kuganirira.ubwo twahise dufata iyo gahunda.bigeze nimugoroba twahise dufata imodoka turagenda,twaragiye tujya ahantu heza hatuje ubundi dutangira kuganira:
Nema’’ariko nizereko worohewe utakiri kubabara’’

NTAKO RUSA IGICE CYA 14 NA 15



IGICE CYA 14
Yahise ambwira ati’’ntuva aha utishyuye irangi wamennye’’(kandi ubwo mumufuka nari mfite ibihumbi bibiri gusa) ubwoba buranyica neza neza numva mbuze uko mbigenza njyiye kumva numva Ketia aravuze ati’’papa nukuri umbabarire irangi ninjye warisitayeho rirameneka’’(yaramubeshyaga yaranyitangiye) papa we ati’’ngwiki? Niyo yaba ari wowe urabinsobanurira nturi bunkire’’ ubwo papa we ahita yikubura aragenda. Ketia arambwira ati’’papa nyine nikuriya tumutunze iyo yarakaye avuga nabi’’ ndi kwiruhutsa mumutima nti’’urakoze cyane’’ bumaze kwira ntireka ntahe’’ ati’’reka nze nkuherekeze kandi wakoze cyane rwose’’mpita njya kumuryango mfata yamasogisi yanjye yacitse kugirango atambona ndi kuyambara mpita nijijisha

Ibintu 12 umusore wifuza kurushinga nawe agomba kuba yujuje

Gushinga urugo si ikintu cyoroshye. Kumenya guhitamo neza umugabo muzarushinga ni ihurizo rikomeye. Guhitamo nabi uwo muzabana igihe cyose usigaje kuri iyi si nicyo kintu kibi kibaho mu buzima. Ubuhirwa ubuzima bwose busigaye. Gukunda.com yiyemeje kujya ibagezaho inama zizajya zibafasha mu rukundo rwanyu rwa buri munsi. Muri iyi si wabyemera ,wabihakana byibuze umuntu agira igihe akunda/akundwa. Urukundo rurakura ndetse hakazamo n’umushinga wo kubana. Impamvu bavuga ko ari umushinga ni uko ari ingingo yo kwitonderwa. Ibi ni ibintu 12 umukobwa agomba kureba niba umugabo yifuza kubana nawe abyujuje:

Ibimenyetso 9 wamenyeraho umukobwa ugukunda by’ukuri

Gukunda ugakundwa ntakibiruta kuri iyi si,iyo urukundo mukundana ari urw’ukuri ntaburyarya burimo
1.Agukunda uko uri
Ahanini umukobwa utagukunda urukundo nyarukundo,aba afite ikintu runaka agakurikiyeho. Haba umutungo,amafaranga menshi uhembwa cyangwa winjiza,imibereho myiza ufite,umuryango wifashije cyangwa ukize,…Umukobwa ugunda by’ukuri agukundira uko uri. Ushobora kwibaza uti ese,mfite urwego rwiza rw’ubuzima ndiho kugeza ubu,nabwirwa n’iki unkunda atankundiye ibyo mfite?
Ni ikibazo cyiza ariko kiroroshye kukibonera umuti. Kugira ngo umenye neza ikimugenza,bisaba igihe gihagije no kumwiga birambuye. Uko mugenda mumarana igihe, ninako ugenda ubona mu byukuri icyo agamije n’icyo agukurikiyeho.Ashobora

NTAKO RUSA IGICE CYA 12 NA 13



    IGICE CYA 12
Njyewe nyawe amaze kundambira’’ nahise numva nkubiswe ni nkuba ariko kuko narinziko nabonye akazi igisigaye arugusinya kontara ubundi nkatangira akazi,nahise ntekereza nti’’ngomba guhita njya gukodesha ubundi nkibana’’ibyo nabitekerezaga turi kumeza ubwo Teta nyuma yo kuvuga gutyo Nema yahise amubaza ati’’hanyuma se niba umurambiwe ?’’ Teta ati’’nyine ndagirango.atararangiza phone ye ihita isona ahita ahaguruka ajya kwitaba hanze nsigarana na Nema ariko numva ntaho nahera muvugisha.we ahita ambwira mwijwi rituje
Nema ati’’aho wakoze ikizamini cyakazi baguhamagaye ?’’
Nyawe’’yego bampamagaye’’

NTAKO RUSA IGICE CYA 10 NA 11



IGICE CYA 10
Ako Kanya Yumva Imodoka irinjiye,ubwo Nema yaragarutse Teta ahita asohoka ajya kumusanganira,asiga ndyamye kuburiri bwe,monye asohotse nanjye mpita mfata mfata ishati yanjye ubundi njya mucyumba cyanjye nkihagera mbona Teta ari kuhasasa sinabyitaho mpita ninjira ahindukiye duhuza amaso aratungurwa cyane kuko yaraziko nasinze niko guhita ambaza ati’’ ni wowe?’’ nanjye nti’’oya ntago arinjye’’ ati’’ mubuzima singera nkwizera narimwe’’ ndamubwira nti’’ njyewe nigute nakwizera ? uracyeka ibyo wakoze aribyo byatuma nkwizera ?’’ dutangira gutongana Nema aba arahageze ati’’ ko mutongana byagenze gute ?’’ Teta ati’’Nyawe yansabye ko turyamana mbyanze ashaka kunkubita’’ Nema amarira yahise amuzenga mumaso

NTAKO RUSA IGICE CYA 8 NA 9



IGICE CYA 8 
Mufata munda muturutse inyuma aratungurwa cyane arambwira atiurantunguye cyane ariko nanjye nzagutungura muburyo utakekaga’’ ubwo nahise mufasha gutegura nkajya mukatira ibitunguru ndetse nutundi nshoboye ubwo byarahiye ubundi tujya kumeza ariko ibiryo Nema yari yatetse ukuntu byari biryoshye sinabisobanura ngo ubyumve,twararangije twirebera film njyewe kuko nari mvuye mu cyaro vuba film narinzi nizimigeri ningumi gusa kuko mucyaro kuga centre nizo twareba ariko we yahise ashyiramo iyurukundo turayireba muri film hari aho yanjyeraga nkumva noneho kuba ndi kumwe na Nema byo ari agatangaza.nyuma nema yarambwiye atiburetse gato ndaje aragenda ajya mucyumba cye zana akantu kambarwa kukuboko arangije

Ibintu 8 buri mugore wese yakagombye kujya asuzuma buri gitondo

Kuba umugore bizana n’ihiganwa ryabyo, naho umugore ukomeye abigiriramo umurava ndetse no kubyakira, niba udatekereza nk’umugore icyo gihe n’abandi bazagutererana maze ute agaciro imbere yabo. Kuba umugore ukomeye,ugomba kubanza ukiyishimira wowe ubwawe,ari nayo mpamvu twahisemo kubazanira bimwe mu bintu by’ingenzi 8 ukwiye kuzanjya wibwira buri gitondo.

Ibintu 4 utari uzi ushobora kuba ukora bikaba aribyo bituma udatera imbere

Ubundi mu buzima bwa muntu ahora yumva ashaka kuba yatera imbere,akisumburaho mu rwego yarariho akazamuka mu yindi ntera,ariko nubwo biba gutyo hari bamwe bidakundira kandi babishaka cyane,ariko ntibamenye ko hari igihe yaba aribo babigiramo uruhare. Ni ku bwiyo mpamvu twahisemo gusangiza abasomyi b’iyi website www.tricksconnected.blogspot.com

 ibi bintu 4 bikurikira waba ukora bikaba aribyo bituma udatera imbere.
1. Kumva ko udashoboye
Imvugo yadutse ya “Ndi uwuhe se”? Ni imvugo ishushanya neza iyi mitekerereze idindiza abantu. Guhora wivugaho ibibi, ugahora uvuga intege nke zawe ndetse ukumva ko udashobora kwirirwa unagerageza ikintu runaka birakudindiza. Bamwe banga gutegereza ibyiza kugira ngo nibibura batazababara ariko burya rero iyo udatekereje ibyiza ngo ubiharanire ntutera imbere nyine.

NTAKO RUSA IGICE CYA 6 NA 7

IGICE CYA 6
Phone ye ihita isona ahita ambwira ati sory ni boss reka mbanze muvugishe’’ ubwo baravugana najye nkomeza kwikubitira agafi Nema yari yanguriye(kari karyoshye birenze) barangije kuvugana Nema arambwira ati’’cherie boss ngo afite ikirori iwe murugo yarantumiye none ndashaka ko tuza kujyana’’ nanjye ntintakibazo rwose’’ubwo twavuye aho ngaho turataha Nema aba agiye kuryama najye njya kuruhuka ubwo mugihe nkiri gutora agatotsi mbona phone irasonnye,ni Keza waruhamagaye nti allo,ati’’allo cherie umeze gute se ? nti’’ntakibazo rwose’’ keza ati’’nkufitiye inkuru nziza’’ ntiiyihe se hon ubwo network ihita icika, ibyo kuryama mpita mbireka nigira mururi salon nicarana na Teta tureba film ubwo nyuma

Monday, 18 May 2015

NTAKO RUSA IGICE CYA 4 na 5


Ahita ambwira ati’’ndabona Teta atinze ubwo ndi bugaruke kumureba nyuma akimara kugenda murako kanya beilla yahise aza,ansanga kuri Raptop ye !! kubera ukuntu yari yandakariye yahise antongaya cyane aranancyurira atiibintu byibiturage biza bikinira kubyo bisanze nta soni’’ njye rero kuko narinziko ntahandi mfite ho kwerekeza  naciye bugufi nsaba imbabazi nahise mupfukama imbere ndamubwira nti’ nukuri mbabarira sinzongera mabuja ubwo nkimara kumupfukama imbere amarira yahise amutemba mumaso ubundi asa nkuciye bugufi arampagurutsa ati ‘’umbabarire kuba nkubwiye nabi byatewe na stress mba nkuye kukazi’’.mugihe ntarahaguruka Nema aba

NTAKO RUSA IGICE CYA 3



Ni Teta murumuna wa Nema ahita ambwira ati’’twari twibagiwe kukwereka aho douche iri kuburyo uramutse ubyutse mbere waza kuhamenya’’ tuva mucyumba turagenda arahanyereka ubwo ngarutse nje kuryama arankurikira araza yicara kugitanda atangira kunganiriza ambaza kubijyanye nimibereho yanjye,mubwirako narangije amashuri yisumbuye ariko simbashe gukomeza,mubwira ibyanjye byose ubwo yahise antira phone yanjye ndayimuha(yari telephone ya ntakigenda) nkiyimuha hahita mesage iturutse kwa Keza. Teta yahise afungura mesage abona iragira iti ‘’mukundwa nubwo utari hafi yanjye ariko ntuzishinge udukobwa twutunyakigali ngo tukuntware’’ Teta amaze kuyisoma ampereza phone atidore hari

NTAKO RUSA IGICE CYA 2

Ubwo yahise atungurwa cyane ubundi arambwira atikuki ubikoze ndamusubiza ntinjyewe sinjya ntwara ibitari ibyanjye’’ ahita ambwira atiugiye he?’’ ndamusubiza ntintaho’’ mubwira ibyambayeho ko banyibye amafaranga ndetse nkaba nabuze icyo kurya kandi nshonje cyane!. Arambwira atingwino tujyane murugo urye. Ubwo naramukurikiye ahita avuga atireka dutege moto ubwo tuzijyaho turagenda tugeze aho yabaga twahasanze undi mukobwa. Ubwo turicara ambaza uko nitwa mubwirako nitwa NYAWE nawe ambwirako yitwa NEMA ubwo bazana ibyo kurya byari ibiryo biryoshye cyane pe!!! Nubwambere narindiye sarade na mayonnaise! nicyo kunywa cyari gihari

NTAKO RUSA IGICE CYA 1

INKURU YURUKUNDO YITWA NTAKO RUSA
iyinkuru y'urukundo yanditswe hagendewe kubuzima bwari munsi tubayemo muri rusange ndakurarika ntuzacikwe nagace nakamwe 
ubwo umusore witwa nyawe niberagamucyaro mbana nababyeyi banjye ubwo nkaba narimfite umukobwa twakundanagawitwaga Keza nubwo twabaga mucyaro ark ndetse tukaba twari abantubatifashije cyn iwabo wuwo mukobwa keza bo bari batunze pe!!!  ubwo reronza gufata  gahunda yo kuza i kigali,mbiganiriza ababyeyi barambuza arikonari namaze gufata umwanzuro,keza rero namuhamagaye kuri phone mubwirakotwabonana mbere yuko njyenda maze

Friday, 15 May 2015

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO FINAL YAJE



http://www.luckyson.yolasite.com/inkuru.php
Igice cya 26 cya ya nkuru yUrukundo cyaje,
ntucikwe nicyo gice gisoza inkuru y'urukundo 
ndende urikumwe na Eugene ubifuriza urukundo ruzira uburyarya

Mama Rwenya: ahwiiii, ndumva unteye ubwoba,
Imana irebera imbwa ntihumbya.
Mama Teta: hahahaah, yahumbije igihe yambwa
ngo ni Rwenya ifungwa.
Wa musore witwa Willy Rwenya yari
yatumyeho ngo amuhe amafaranga ndetse
anamushakire ibimenyetso bya za shinjura
Rwenya, yahise ahamagara musaza wa Teta kuri

DORE IBINTU BY’INGENZI DUKENEYE GUHA ABO TWASHAKANYE KUGIRANGO BANYURWE :

    1. Umugabobo akeneye CONFIANCE (kugirirwa ikizere) ngo yumve akunzwe
    2. Umugore akeneye RECEVOIR DES ATTENTIONS (KUGUYAGUYWA)
Ibi wabiha mugenzi wawe gute ? Wamukorera iki?
3. Umugore akeneye ATTENTIONS na COMPREHENSION. Twamugereranya na JARDIN: Kuyivomerera, kuyibagarira, kuyivugurura… Ibi ni nabyo bikorwa ubundi mu kurambagizanya no mu kwezi kwa buki. Bamara kubana, ibyo akumva bitakiri ngombwa! Agatangira gushaka moyens finaciers z’umuryango, umugore nawe yabibona atyo, akishakira undi mu jardinien.
  1. Umugore imyaka yaba afite yose, aracyakeneye kubwirwa n’umugabo we aya magambo : Je t’aime, ndagukunda, je te comprends, ndakumva rwose, des petits cadeaux, impano zoroheje…
(Izi mpano zoroheje zishobora kuboneka ubushobozi mwaba mufite ubwo aribwo bwose. Si ngombwa igitenge gihenze, cyangwa se isakoshi nziza.
Ushobora kumutahanira chocolat uvuye Nakumatt cyangwa se Simba n’ahandi uhahira, ukayimuha ari iye aho kugenda uyita iy’abana ngo urabizi nawe arafataho. Oya. Yimuharire, we nabishaka abana arabahaho, cyangwa abana ubagenere ibyabo.
Ushobora kumutahanira bombo imwe, irindazi cyangwa ikindi ubashije kugura ukuye ku ga centre, ukagenda utacyita icy’abana, ahubwo ukakimuha ariwe wakigeneye.
Icyo gihe iba ari impano izashimisha umugore wawe nk’aho umuguriye cya gitenge, kandi icyiza cy’impano idahenze ni uko ihoraho, bityo umugore wawe agahora yishimira ko umuzirikana iteka.)
  1. Umugabo akeneye CONFIANCE na APPRECIATION:
  2. Umugabo we twamugereranya na DAUPHIN. Iyi ni ifi nini irya cyane udufi duto. Umugabo aragufata uko ubyifuza, ariko nawe umuhembe umubwira utugambo akunda: Merci beaucoup (urakoze cyane), ca me fait tellement plaisir (ibyo umkorera birasnhimisha cyane pe !), Qu’est-ce que t’es fort (uziko ntawe muhwanyije imbaraga !), tu me rends tellement heureuse (Utuma nezerwa cyane mu buzima !), qu’est-ce que j’ai de la chance d’etre avec un mec comme toi! (Narahiriwe cyane kukugira nk’umutware wanjye !)... Ibi abagabo bifuza kubibwirwa igihe cyose.
Reka twibuke ko nta zibana zidakomana amahembe. Naho mwaba mukundana gute, ariko kandi ntimushobora kubura utwo mupfa rimwe na rimwe.
Hari ukuntu mwabikemura kandi bikagenda neza!

IBINTU BITANU BY'INGENZI ABAGABO BAKUNDIRA ABAGORE.


Abantu bamwe bibwira ko icyo umugabo (umusore) akurikira k'umugore (umukobwa) ari ukuryamana no kubyara gusa. Ibi n'ukwibeshya kuko hari ibindi bintu abagabo muri rusange bakundira abagore.
Muri ibyo bintu bituma abagabo bumva abagore babahora iruhande tugiye kubabwiramo bitanu by'ingenzi.
1. Burya uburyo umugore agaragarizamo umugabo we urukundo, bitandukanye nuko umugabo abikora. Abagabo n'abasore bakunda uburyo abagore n'abakobwa babagaragarizamo urukundo n'uburyo babatetesha. Ninayo mpamvu kugira ngo usange umugabo wateye imbere atabifashijwemo n'umugore biba bigoye kuko urukundo umugore agaragariza umugabo hari imbaraga nyinshi rwongera k'umugabo
2. Abagore bafite uburyo umubiri wabo uteyemo kuburyo bituma baberwa, abagabo bakishimira cyane kubareba. Buri mugabo anezezwa nuko umugore we yambaye neza kandi iyo umusore abonye inkumi yambaye neza imunyuzeho, yizihirwa no guhindukira akayitegereza. Ibi abagabo barabikunda cyane.
3. Abagabo bakunda uburyo abagore bagaragaza amarangamutima yabo nuburyo bitetesha. Burya abagabo uretse koroshya ubuzima, kurakara n'umujinya ntakindi. Umugabo agira agahinda gusa iyo ikipe afana yatsinzwe. Abagore bo iyo yishimye arabigaragaza, byamurenga akabigaragaza.
4. Umugore ashyigikira umugabo kabone nubwo yaba ari mu mafuti. Abagore akenshi barwanira abagabo babo ishyaka niba ugira ngo ndakubeshya uzashake guhuguza umugabo cyangwa kumugisha impaka, umugore we ahari urebe uko bimera cyangwa se niba hari umuntu wakwambuye utumeyo umugore urebeko atakwishyuriza bubi na bwiza. Ibi rero abagabo bakabibakundira.
5. Abagore baribuka cyane kurenza abagabo. Usanga umugore yibuka italiki mwamenyaniyeho, italiki umwana yavukiyeho, n'ibindi bihe byiza biba byarabaye mu rukundo rwanyu mu gihe usanga umugabo atakibyibuka.

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 25



http://www.luckyson.yolasite.com/inkuru.php
Igice cya 25 cya ya nkuru yUrukundo cyaje.
Ntucikwe.
Rwenya: umugore mwiza ndongeye ndakubonye
koko? Imana ishimwe.
Isimbi: mbega, mbega, sinaherukaga kugwa mu
gituza cyumugabo nkunda kurusha abandi bose
bo ku isi, Imana iraduhuje.
Rwenya: Cherie ni ukuri, mbere na
mbere ngusabye imbabazi, kubwo ibitutsi
nagututse, nkekako ukundana na Leandre.
Isimbi: mugabo nkunda, njye nakubabariye kirya
gihe ukimara kubivuga, kuko nziko atari wowe
wabivugaga, kuko wowe ndakuzi neza.

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 24



http://www.luckyson.yolasite.com/inkuru.php
Igice cya 24 kirahageze ntucikanwe.
Abicanyi babibonye umwe ahita arasa
Leandre isasu, ariko nti rya mufata neza,
ryafashe mu kaboko, ubundi bariruka, umwe
yarirutse asimbutse agwa mu cyobo
cyarimo gicukurwa cya wc, abandi
baracika, ambulance yahise ihagera, Leandre
ajyanwa                                             
kwa muganga ubundi icyo gisambo
kimwe kiracakirwa, bagikubita mu mampingu.
Isimbi inkuru yamugezeho ko Leandre yarashwe,

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 23



 Igice cya 23 cya ya nkuru tumaze iminsi
tubagezaho cyaje.
Teta: nanjye hari amagambo yambwiye agira ati:
umva nkubwire, urugamba ndimo ndatangiza,
ruzasiga kajorite nyinshi cyane, kandi kajorite
izakomereka gake, nizaba iri kugendera mu kagare.
Ndi kwibuka nkumva ngize ubwoba pe.
Musaza wa Teta: urumva ko yamaze kutubikamo
ubwoba, nta mpamvu yo gucika intege ubu
umupangu wanjye nuko ka
Leandre nkoherereza abantu bo kuza kugatwara
iwe, bigize police, ndabizi ntiyabasuzugara, baraza
bambaye imyenda ya police ubundi bamujyane

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 22



Duherukana mu gice cya 21, igice gishya
kirahageze.
Isimbi: cheri niki wabaye koko? Ko
mbona wahindutse wambwiye koko?
Rwenya: genda wandaya we, urabona ngo uransha
inyuma ukazana niyi ngirwa mugabo ngo
ni Leandre? Icyakora ndumiwe pe, sinzakugirira
imbabazi, mbonye isomo, mfungwe nzira wowe
nurangiza unshe inyuma koko
Leandre: umva rwenya nkubwire
Rwenya: ziba wambwa we, hita ushyira umwana
wanjye hasi sinshaka ko ugira irindi jambo
uhingutsa mu kanwa kawe.

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 21



http://www.luckyson.yolasite.com/inkuru.php
Igice cya 21 cyasohotse. Ntucikwe.
Isimbi: urakoze cyane, uramuke reka
ndyame, ndumva umutwe utangiye kundya.
Isimbi yamaze icyumweru mubitaro , aho Rwenya
ari nta muntu yaherukaga umusura na rimwe,
nibwo yahise yumva ko byanze
bikunze Isimbi yamwanze dore ko
Rwenya yiyumviraga mu mutima: ariko se koko
Isimbi yaranyanze? kuko hashira igihe ingana
gutya atansura kandi mbere yaransuraga?
Ariko ndabizi azaza ye! Cyangwa baramwishe,
ese umwana wanjye we aracyariho? Ayiwe, ndumva
mfite ubwoba, ariko se Leandre twabanye kuva

Menya amagambo umukobwa yifuza guhora abwirwa n’umukunzi

love
Amagambo ubwira umukunzi wawe ashobora kumugiraho ingaruka m’urukundo rwanyu
1. Uri mwiza
Buri mukobwa wese aho ava akagera ashimishwa no kubwirwa ko ari mwiza. Buri mukobwa wese ashimishwa no kumva umusore bakundana amubwira ko ari mwiza , afite uburunga buhebuje. Iyo uri umusore ukaba ufite umukobwa mukundana, kuba waramuhisemo mu bandi bisobanuye ko hari ibintu byagukuruye harimo n’ubwiza bwe. Ni byiza ko uzajya unyuzamo ukabimubwira, biramushimisha. Abakobwa ahanini bubatswe n’amarangamutima.
2. Usobanura byose kuri njye
Umusore ufite umukobwa bakundana uruzira uburyarya bisobanura ko aba afite byinshi avuze kuri we. Ni byiza ko agira igihe akamubwira aya magambo” Usobanura byose kuri njye”. Bizatuma yumva ko hari itandukaniro afite mu buzima bwawe , ko umubonano igikundiro ndetse umuha agaciro. Si ugupfa kubivuga gusa ariko bigomba kuba koko bifite aho bishingiye:Kuba mubanye neza, ari umukobwa ukubahisha, ugukunda akanabikugaragariza,..
3. Nkunda inseko yawe
Kubwira umukobwa ko ukunda uburyo asekamo, uretse no kuba ari uburyo bwo kumutera umutoma ariko binagaragaza kumushimira no kumwishimira. Niba akunda kugusekera ukumva uranyuzwe, bimubwire azahora abikora bizane umunezero no gususuruka mu rukundo rwanyu.
4. Ndi umunamahirwe kuba ngufiteho inshuti
Kubwira umukobwa aya magambo si ugukabya. Bitewe n’ibihe mwagiranye mu rukundo rwanyu mu gihe cyahise, bigakubitiraho uburyo mubanye neza mu rukundo rwanyu , nta nka waba uciye amabere umubwiye ko uri umunyamahirwe kuba umufiteho inshuti. Hari igihe umusore atombora akagwa ku mukobwa bagakundana ariko ikiruta ibyo akamubera inshuti, mushiki we, umujyanama, umuntu umufasha kuba umugabo uhamye no gutera imbere,..iyo ukundana na bene uyu mukobwa ni byiza ko ugira igihe ukamubwira uburyo wishimira kuba mukundana , ko ndetse watomboye. Bituma amenya ko nibura atavunikira ubusa.
5. Ndagukunda
Ijambo ndagukunda hambere ryagiraga agaciro kanini . Ariko muri iki gihe bitewe n’uburyo rikoreshwa rigenda rita umwimerere ndetse abakobwa bamwe ntibakiriha agaciro. Niba ufite umukobwa mukundana by’ukuri wenda munafite gahunda yo kuzabana, utuje , mu gihe gikwiriye, ugomba kumwibutsa ko umukunda. Bituma arushaho kukwibonamo, bikanamwereka ko umunsi umubwira bwa mbere iri jambo wari ukomeje.
Umuhanzi umwe niwe waririmbye ati Ijambo ryiza rishobora gutuma wirirwa neza. Basore mukorere abakobwa mukundana ibikorwa ariko mutirengagije n’amagambo abanyura kandi abubaka. Mubikore mwubaha Imana kandi muzirikana ko urukundo rwiza ruzabageza ku nyungu zo kubana akaramata.
Ese haricyo watwunganira ? Kugisha inama kuri uru rubuga, cyangwa ikibazo ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri tricksconnect@gmail.com or kuri whatsapp messanger +250788827277

INKURU Y'URUKUNDENDE IGICE CYA 20

https://www.google.rw/?gws_rd=cr,ssl&ei=Ox5WVaHdMc-R7Aa34IDYCQ#q=http:%2F%2Ftricksconnected.blogspot.com
Duherukana mu gice cya 19 dore icya 20 kiraje
ntucikwe.
Leandre: humura Isimbi ntacyo azaba
kandi azafungurwa mwongere mubane mu
mahoro, ndizera ko Imana byose irabizi,
Rwenya ni umugabo wakoreshaga ukuri.
Muganga: reka mbareke mwisohokere, ariko
Leandre komeza urebe umurwayi neza
ntagire ikibazo, kandi akigize wahita unsanga muri
uyu muryango ukurikira ukambwira
nkamufasha. Kandi umenye ko agomba kumara
icyumweru cyose mu bitaro tumwitaho kugira ngo

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 19

Dutangiye Serie ya Kabiri yInkuru yurukundo
(True Story). Muri Serie ya mbere twayisoje
Rwenya amaze gufungwa. Reka ntangie Serie ya
kabiri. ntucikwe.
Rwenya akigera muri gereza, yatangiye ubuzima
ariko bugoranye cyane , burya utaragera muri
gereza, ntiyapfa kubimenya, ariko nahandi hanu
hatandukanye, bamwe badatinya kuhita muyindi si,
Rwenya aho ari yabaga afite ikizere ko wenda
umunsi umwe , Imana yazumva gusenga kwe,
kandi ikamurenganura kuko yararengana ga cyane,
Isimbi umugabo Rwenya nawe yamubaga
hafi nubwo rwose yarakomerewe cyane,

Bimwe mu bibazo 5 abantu bakundana bahura nabyo iyo umwe agiye kure y’undi

Birababaza cyane iyo abantu bakundana hanyuma umwe akajya kure yundi kubw’impamvu z’akazi cyangwa indi mpamvu runaka,gukunda cyangwa gukundana ni ibintu byiza cyane,ariko mu gihe hitambitsemo intera hagati yawe n’umukunzi wawe biragorana cyane kugira ngo umutima uzabyakire.
Mu gihe ubuze kimwe mu bintu byiza warufite,ikintu uhita ukora icyo gihe ni ugukoresha itumanaho kugira ngo muvugane,bityo hari bimwe mu byiyumviro bigira abantu bakundana ariko umwe akaba ari kure yundi.
1.Kuba wenyine
Mu gihe ukumbuye umuntu cyane kandi uzi neza ko udashobora guhita umubona,ibi bintu bizatuma wiheba,nuko utangire ufate telefone muganire cyangwa ujye kuri Facebook muganire nahandi;ubwo ijoro ryose uzarimara uri wenyine,amashuka niyo icyo gihe azaba ari inshuti yawe.
2.Kwibuka ibihe
Abantu bakundana bakunze kubana cyane ntibabura kwibuka ibihe byiza bagiye bagirana,bityo ku bantu bakundana hanyuma umwe akajya kure yundi aho buri umwe aba ari aba yibuka bimwe mu bihe yagiranye n’umukunzi we.
3.Gusangira amafoto
Kandi ntabwo ushobora kumva ko amafoto buriya ari ingirakamaro ku bantu bakundana ariko umwe ari kure yundi,kuko iyo akoherereje ifoto,bituma wibuka inseko ye,isura ye ndetse n’imiterere ye,ariko icyo gihe nawe uhita utangira kumukumbura cyane.
4.Nifuje iyaba wari uraha nonaha
Nifuje iyaba wari uraha,nkubwije ukuri ko nta wundi wavuga iri jambo atari abantu bakundana ariko umwe ari kure yundi,kunjya kure y’umukunzi bibabaza umutima cyane yewe n’umubiri,kuko hariho n’igihe ugera ukabura amahoro neza ubwo ugatangira kumubwira uti nifuje iyaba wari uraha nonaha.
5.Gutinda kw’ibihe
Iyo abantu bakundana batari hamwe,buri umwe akarangiza umunsi atarabona undi,kuri we biba bimeze nk’ukwezi naho iyo ari ukwezi kuri we kuba kumeze nk’umwaka;ijoro riba rirerire naho umunsi wo ugenda buhoro buhoro,mbese muri rusange uba ubona ibihe biri gutinda ngo usange umukunzi wawe.

Izi ni zimwe mu nama 7 zishobora kugufasha mu gihe ugiye gukundana n’umuntu cyangwa uri mu rukundo


https://www.google.rw/?gws_rd=cr,ssl&ei=mRRWVcC9DaqZ7AaAoIC4BA#q=+Izi+ni+zimwe+mu+nama+7+zishobora+kugufasha+mu+gihe+ugiye+gukundana+n%E2%80%99umuntu+cyangwa+uri+mu+rukundoUbundi urukundo ni ikintu cyiza kandi kiryoha iyo umubano w’abakundana ugenda neza,ariko na none urukundo rurababaza cyane iyo abakundanye bahemukiranye,aho usanga bashihurana ndetse nta n’ubwumvikane hagati yabo,ari nayo mpamvu twahisemo kugira inama umuntu wese uri mu rukundo cyangwa ubiteganya


1.Ntugomba guhinduka uwo utariwe kugira ngo ukunde ushimishe umuntu
Hari umuntu iyo ari mu rukundo ibyo yakundaga byose arabireka maze umwanya we wose ndetse n’ibyo akora byose bikaba ari ibijyanye n’umukunzi we. Ibi ariko si byiza kuko buri wese agomba kugumana umwimerere we ahubwo mugahuriza hamwe.
2.Ntago umuntu akumva utavuze
Iri naryo ni isomo rikomeye bamwe bajya bita batandukanye n’abo bakundanaga. Hari ubwo havuka ikibazo ubwumvikane bukabura hagati y’abakundana. Umukunzi wawe akagushinja ikintu runaka, wowe aho kumusobanurira ukicecekera kandi mu by’ukuri umukunda ariko ntubimubwire. Cyangwa ugasanga umukunzi wawe aragukosereje aho kubimubwira ugaceceka ahubwo ukamwuka inabi ntumusobanurire ikibazo ufite, bityo rero ugasanga umwuka mubi urushijeho kwiyongera hagati yanyu ,bamwe binabaviramo no gutandukana.
3.Intego yo kujya impaka si ukugira ngo wumvishe mugenzi wawe ko ari wowe uri mukuri ahubwo ni ukugira ngo wumve aho ikibazo kiri n’uko nawe abona ibintu
Ikibazo bamwe mu rukundo babigira intambara cyangwa amarushanwa ugasanga iyo hari icyo mutumvikanyeho aho kugirango wumve uko mugenzi wawe abibona ,wowe ahubwo ukaba uri gushakisha ibimenyetso bishimangira ko ari wowe warufite ukuri.
4.Ntukemere gukundana n’umuntu kuko wabuze uko ugira cyangwa kuko utinya kuba wenyine.
Hari bamwe babona ishuti zabo zose zifite abakunzi nabo bakumva barifuza uwabatetesha ugasanga bagiye mu rukundo (relationship) muby’ukuri batabitekerejeho nta n’intego bafite, bakabijyamo gusa kuko barambiwe kuba bonyine.
5. Gushimira Ibyo umukunzi wawe agukorera.
Byaba ibito cyangwa ibinini, Ibyo umukunzi wawe agukorera ujye wibuka kubimushimira kuko bimutera ishyaka ryo gukomeza kukunezeza. Ariko iyo umuntu agerageza kukunezeza ntumushimire, ntunamwereke ko byagushimishije bimuca intege.
6. Ntukirengagize ibimenyetso.
Burya hari ubwo ubona amafuti y’umuntu mutaranatangira gukundana cyangwa munagitangira ariko ukamushakira impamvu, ukica amatwi ukanga kubyitaho ariko nyuma bikazarangira ya makosa ariyo mupfuye kandi warayabonaga na mbere hose ukanga kubyishyiramo ubibona. Burya nubwo umuntu ahinduka ntibiba bimworoheye.
7. Ese iyo uzakuba umukobwa/umugore cyangwa umuhungu/umugabo wari kwemera gukundana n’umuntu umeze nkawe?Kubera iki?
Buriya wibajije iki kibazo bigufasha kongera kwitekerezaho ukareba amakosa ukora bikaba byagufasha kugerageza kuyakosora.mbese ukishyira mu mwanya wuwo uyakorera.

Dore zimwe mu mpamvu 4 z’ingenzi zituma umuntu wahemukiwe mu rukundo yihutira kongera gukundana nta gihe giciyemo


Mu rukundo hajya habamo ibibazo bitandukanye ariko ikibazo nyamukuru ndetse kinatera benshi gutinya kwinjira mu rukundo, ni uguhemukirwa(Déception).
Umuntu wahemukiwe mu rukundo rero burya aba afite igikomere ku mutima gishobora no kumukurikirana cyane mu gihe yaba akundanye n’undi muntu nyuma y’uwamuhemukiye.
Kwinjira mu rukundo n’umuntu uvuye muri "déception" rero burya ni ibyo kwitonderwa kuko utaba uzi impamvu itumye yihutira kongera gukundana.

Dore uburyo ngo waba ushobora gukora imibonano mpuzabitsina ugasama umuhungu.

Dore uburyo ngo waba ushobora gukora imibonano mpuzabitsina ugasama umuhungu.
Mubushakashatsi butandukanye bwakozwe nk’uko tubikesha urubuga rwa howwe.biz rurerekana uburyo bwo gukora imibonano muzabitsina umugore akaba yasama umuhungu.
1.Uburyo bwa mbere ni ubwo bita”Doggie style: Ubu akaba ari uburyo umugabo ahera inyuma umugore, ibi bituma mushobora gusama umuhungu,Bikaba byaravuzwe n’umushakashatsi witwa Stacy Rybckin . Avuga ko iyo ukoresheje ubu buryo igitsina cy’umugabo kinjira mucyo umugore muburyo bworoshye cyane, mugihe umugabo agiye kurangiza biba byegereye cyane amasangano y’amasohoro y’umugore kuko ubwo buryo iyo bukoreshejwe amasohoro y’umugabo aba yiruka cyane.
2.Ubundi buryo ni ugukora imibonano mpuzabitsina mpagazi: Ubwo ngo butuma intanga ngabo zihuta cyane, aho iyo intanga ngabo zitagize inkomyi nubwo igitsina gabo kiba kitinjiye cyane rwose igikorwa nyamukuru kigerwaho.
3.Ubundi buryo ni ukubarira ko umugore wawe ari mugihe cy’uburumbuke: Iyo umugore ngo ari muri iki gihe wirinda gukora imibonano muzabitsina mu minsi 4 cyangwa 5 , aha ngo ugomba kubikora muntangiro za ovulation cyangwa mu gihe cy’uburumbuke bw’umugore, noneho ya minsi uba utemerewe intanga ngabo ziba zitegereje guhura n’izingore. Ubu buryo nabwo ngo bwaba butanga amahirwe yo gusama umuhungu Ibi umuhana muby’ubuvuzi ni we wabivuze witwa Carmen Kosicek.
4.Kurya ibiribwa birimo bikungahaye kuri Carolies: Mu bushakashatsi bwakozwe muri Kaminuza ya Exeter mubwongereza, buvuga ko kuba umugore yarya ibiribwa bikungahaye kuri Carolies nabura 400 carolies k’umunsi , akarya n’ibinyampeke ngo ibi byamufasha gusama umuhungu, ibiribwa birimo Corilies havugwamo ibitoki’amafi ndetse n’imboga.
5.Guha umugabo cyane ibinyobwa bikungahaye ku ikawa: Ubu buryo ngo ushobora guha ikinyobwa gikungahaye ku ikawa umugabo wawe iminota 30 mbere y’uko mutera akabariro, bishora guha amahirwe umugore gusama umuhungu. Ibi byakorewe ubushakashatsi na Dr Shettles
Ngo wowe mugore ukaba ugomba guhitamo uburyo bukorohera muri ubwo kuko ngo byaba butuma igitsina cy’umugore kitegura kurushaho kwakira intanga ngabo bigatanga amahirwe yo gusama umuhungu.

INKURU Y'URUKUNDO NDENDE IGICE CYA 18



tricksconnect@gmail.com
Iki ni igice cya 18 ari nacyo cyanyuma kuri serie 1.
Nuko Isimbi aterura itasi agiye gushyira ku munwa
yumva telefone irasonnye, arebye asanga ni
message ya Rwenya igira iti: Cheri nunjya ujya
kurya cya kunywa ujye ubanza usenge.
Nuko Isimbi arasenga agira ati: Mwami Yesu
ndagushima cyane kubwo igikorwa cyiza wakoze
ukaba waturinze, kandi ukaduha ifunguro ryiza
nkiri, ndagira ngo Mwami weze iki cyayi ngiye
kunywa, kandi nsabiye nabatakibonye
kuzabashoboza bakabona ifunguro, mbisabye
nizeye mu izina rya Yesu amen. Asoje gusenga
ahita aterura itasi agiye gushyira ku munwa

INKURU Z'URUKUNDO IGICE CYA 16





Batarazana amata musaza wabo aba yinjiranye na
mushuti we Bertrand baherukanaga kera uwo
Bertrand akaba yarigeze gukundana na Tete baza
kuburana. Musaza wabo kayitare ahita akunja isura
abonye Teta amwibukije ibya Rwenya.
Teta: pas possible Bertrand ni wowe cg?
Bertrand: ni njyewe rwose (baba barahoberanye
Bertrand atangira kwibuka ibyabo bya kera amarira
abunga mu maso)
Teta: None se mwari muzi ko turaha?
Bertrand: Wapi mpuye na Kauitare mu mugi
twaherukanaga kera tuza twiganirira hari uwo twari
dufitanye gahunda hano i Nyamirambo.

INKURU Y'URUKUNDO NDENDE IGICE 15



Musaza we: ubwo navaga kwa muganga nasanze
ka gahungu kiyegamishije Teta mugatuza
kanyuzamo kakamusoma
Isimbi: kakamusoma?
Musaza we: yego rwose
Isimbi: ok bihorere Teta aransobanurira.
Isimbi kuri phone tururu tururu.
Teta: hello sister
Isimbi: ndagukeneye byihutirwa
Teta: aratecyereza ubuse ni gute nasiga Rwenya
ariko reka numve icyo ambwira kuri phone

Monday, 4 May 2015

INKURU NDENDE Y'URUKUNDO IGICE CYA 14


Kurikirana igice cya 14, nkwisabire niba aribwo
bwa mbere ubonye iyi nkuru banza usome ibice
byayibanjirije kugira ngo umenye aho twatangiriye.
Rwenya: utambwira ko wayitabye we!!
Teta: ushobora kumbwiza ukuri impamvu
utambwiye ko Iphone 4 ari Isimbi hakiri kare? Kuki
ariko umwita? Niba se mukundana kuki utamwita
iphone 1? Harundi se wita iphone 1 ? Imibare
wongera kuri iphone ningahe uhereye kuri 1? Kdi
Rwenya ndakumenyesha ko nshaka ko umbwiza
ukuri uko uri kwiyumva kubyerekeranye
nurukundo rwawe na Isimbi.
Rwenya: Teta wambabarira nkazakubwiza ukuri
nakize? (ntababeshye numvise nshobora kuba
ngiye kubahomba bose dore ko Teta we yari
amaze kumenya ko namubeshye) Isimbi
yihamagariye noneho Teta.

Share

Twitter Delicious Facebook Digg Stumbleupon Favorites More