Ibikorwa biri mu bintu byubaka urukundo rugakomera. Abakobwa cyangwa
igitsinagore muri rusange nabo ntibibagwa nabi ariko iyo biherekejwe
n’amagambo meza y’urukundo bibanyura kurushaho. Mu rukundo hari amagambo
umukobwa aba yumva yahora abwirwa n’umukunzi we nkuko tubikesha urubuga
elcrema.com:
Amagambo ubwira umukunzi wawe ashobora kumugiraho ingaruka m’urukundo rwanyu
1. Uri mwiza
Buri mukobwa wese aho ava akagera ashimishwa no kubwirwa ko ari
mwiza. Buri mukobwa wese ashimishwa no kumva umusore bakundana amubwira
ko ari mwiza , afite uburunga buhebuje. Iyo uri umusore ukaba ufite
umukobwa mukundana, kuba waramuhisemo mu bandi bisobanuye ko hari ibintu
byagukuruye harimo n’ubwiza bwe. Ni byiza ko uzajya unyuzamo
ukabimubwira, biramushimisha. Abakobwa ahanini bubatswe
n’amarangamutima.
2. Usobanura byose kuri njye
Umusore ufite umukobwa bakundana uruzira uburyarya bisobanura ko aba
afite byinshi avuze kuri we. Ni byiza ko agira igihe akamubwira aya
magambo” Usobanura byose kuri njye”. Bizatuma yumva ko hari itandukaniro
afite mu buzima bwawe , ko umubonano igikundiro ndetse umuha agaciro.
Si ugupfa kubivuga gusa ariko bigomba kuba koko bifite aho
bishingiye:Kuba mubanye neza, ari umukobwa ukubahisha, ugukunda
akanabikugaragariza,..
3. Nkunda inseko yawe
Kubwira umukobwa ko ukunda uburyo asekamo, uretse no kuba ari uburyo
bwo kumutera umutoma ariko binagaragaza kumushimira no kumwishimira.
Niba akunda kugusekera ukumva uranyuzwe, bimubwire azahora abikora
bizane umunezero no gususuruka mu rukundo rwanyu.
4. Ndi umunamahirwe kuba ngufiteho inshuti
Kubwira umukobwa aya magambo si ugukabya. Bitewe n’ibihe mwagiranye
mu rukundo rwanyu mu gihe cyahise, bigakubitiraho uburyo mubanye neza mu
rukundo rwanyu , nta nka waba uciye amabere umubwiye ko uri
umunyamahirwe kuba umufiteho inshuti. Hari igihe umusore atombora akagwa
ku mukobwa bagakundana ariko ikiruta ibyo akamubera inshuti, mushiki
we, umujyanama, umuntu umufasha kuba umugabo uhamye no gutera
imbere,..iyo ukundana na bene uyu mukobwa ni byiza ko ugira igihe
ukamubwira uburyo wishimira kuba mukundana , ko ndetse watomboye. Bituma
amenya ko nibura atavunikira ubusa.
5. Ndagukunda
Ijambo ndagukunda hambere ryagiraga agaciro kanini . Ariko muri iki
gihe bitewe n’uburyo rikoreshwa rigenda rita umwimerere ndetse abakobwa
bamwe ntibakiriha agaciro. Niba ufite umukobwa mukundana by’ukuri wenda
munafite gahunda yo kuzabana, utuje , mu gihe gikwiriye, ugomba
kumwibutsa ko umukunda. Bituma arushaho kukwibonamo, bikanamwereka ko
umunsi umubwira bwa mbere iri jambo wari ukomeje.
Umuhanzi umwe niwe waririmbye ati Ijambo ryiza rishobora gutuma
wirirwa neza. Basore mukorere abakobwa mukundana ibikorwa ariko
mutirengagije n’amagambo abanyura kandi abubaka. Mubikore mwubaha Imana
kandi muzirikana ko urukundo rwiza ruzabageza ku nyungu zo kubana
akaramata.
Ese haricyo watwunganira ? Kugisha inama kuri uru rubuga, cyangwa
ikibazo ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ubutumwa bwawe kuri tricksconnect@gmail.com or kuri whatsapp messanger +250788827277